AMASOMO: Ac 2, 1-11; Ps 103; Ga 5, 16-25; Jn 15, 26-27; 16, 12-15. Uyu munsi Kiliziya irahimbaza umunsi mukuru ukomeye wa Pentekositi. Nk’uko mubyiyumvira, ijambo Pentekositi si ikinyarwanda. Tugenekereje mu Kinyarwanda twavuga mirongo itanu. Uno munsi bawita Pentekositi kuko nyine uba nyuma y’iminsi mirongo itanu Pasika ibaye. Na mbere ya Yezu, abayahudi bahimbazaga Pentekositi […]