Day: July 14, 2015

Bakristu bavandimwe, mbere y’igitambo cya Misa habanje imihango ibiri : guha umugisha ingoro ya Yozefu Mutagatifu no guha umugisha Kiliziya. Guha umugisha ingoro n’ishusho ya Yozefu Mutagatifu ni ukugaragaza icyubahiro gikomeye dufitiye Yozefu Mutagatifu umugabo udahinyuka wa Bikira Mariya akaba n’umurinzi wa Yezu na Bikira Mariya. Mutagatifu Yozefu yatowe n’Imana ngo yinjize Yezu mu gisekuruza […]
Bakristu bavandimwe, tumaze kumva amasomo matagatifu Kiliziya yaduteganyirije kuri iki cyumweru cya 14 gisanzwe cy’umwaka. Nifashishije aya masomo, ndifuza ko twazirikana ku ngingo eshatu zerekeye umupadiri: itorwa ry’umupadiri, umwe mu mirimo ashinzwe, uko agomba gukora uwo murimo. Ingingo ya mbere : Itorwa ry’umupadiri. Bavandimwe, nk’uko Imana yatoye Umuhanuzi Ezekiyeli, umupadiri atorwa n’Imana. Mu ntangiriro y’Igitabo […]
Ku cyumwe tariki ya 05 Nyakanga abakristu ba paruwasi Cathedrale ya Cyangugu bari mu byishimo bikomeye, byo kwakira umupadiri mushya, Padiri Sylvere NDAYISABYE, wahawe iryo sakramentu mu gitambo cya misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri, Jean Damascène BIMENYIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu kuri stade y’akarere ka Rusizi. Itorwa ry’umusaseridoti mushya muri iyi paruwasi ribaye nyuma […]
Like Us On Facebook
Facebook Pagelike Widget