AMASOMO : 2 R 4, 42-44; Ps 144; Ep 4, 1-6; Jn 6, 1-15. Umwe mu banzi bakomeye umuntu ashobora kugira, ni inzara. Inzara itera abatari bake guhemuka. Nyamara inzara si iya none. Inzara yahozeho. Twumvise ukuntu mu gihe cy’umuhanuzi Elisha hateye inzara, ngo ni uko hakaza umuntu aturutse I Behali-Shalisha, amuzanira ibiryo by’umuganura . […]