Banyacyubahiro, Bashyitsi bahire bavuye muri Paroisse St Martin ya Kaiserslautern mu Budage ifitanye umubano na Paroisse ya Shangi, Padiri mukuru wa Paruwasi ya Shangi Padiri Gratien BIGIRIMANA wabuhawe none, Basaserdoti, Badiyakoni, Bihayimana, Bakristu bavandimwe ba Paruwasi ya Shangi, Dukomeze dushimire Imana itugejeje ku byishimo by’uyu munsi twizihizaho iyi Yubile y’imyaka 75 ya Paruwasi ya…Continue reading Ijambo rya Nyiricyubahiro Musenyeri Yohani Damaseni BIMENYIMANA mu birori bya Yubile ya Paruwasi Shangi
Day: August 9, 2015
Inyigisho Musenyeri Yohani Damaseni BIMENYIMANA yatanze ku munsi wa Yubile ya Paruwasi Shangi
Bakristu bavandimwe, none, kuri iki cyumweru cya 17 gisanzwe cy’umwaka wa Kiliziya, turahimbaza Yubile y’imyaka 75 iyi Paruwasi ya Shangi imaze ishinzwe. Mu guhimbaza iyi yubile turifatanya n’abakristu bashimira Imana kubera imyaka 25, 50 na 75 bamaze bavutse, babatijwe, bashyingiwe. Bavandimwe, abakristu bahimbaza Yubile bibaza uko bakiriye Yezu Kristu waje kubana nabo, uko bamwemeye,…Continue reading Inyigisho Musenyeri Yohani Damaseni BIMENYIMANA yatanze ku munsi wa Yubile ya Paruwasi Shangi
Tuzirikane icyumweru cya 19 Gisanzwe umwaka B
Umupadiri w’umudominikani witwa MUZUNGU Bernardin yahimbye umuvugo yise “Inzira ya Muntu”. Muri uwo muvugo atangira agira ati “Inzira ya Muntu ni uruziga. Aho itangirira ni ho iherera, aho ivuka ni ho ipfira. Ibingibi iyo umuntu yitegereje arabibona. Muzarebe, umwana avuka afite amagarama bamukikiye, ejo agatangira gukambakamba, ubundi agahagarara, akaba umusore, inkumi, ejo akaba igikwerere, kabiri…Continue reading Tuzirikane icyumweru cya 19 Gisanzwe umwaka B