AMASOMO: Dt 4, 1-2.6-8; Ps 14; Jc 1, 17-18.21b-22.27; Mc7, 1-8.14-15.21-23. Kimwe mu bintu Muntu atandukaniyeho n’ibindi biremwa byose, harimo Kuvuga. Muntu aravuga. Muntu avugana na mugenzi we. Ijambo rifite umwanya ukomeye mu mibereho n’imibanire y’abantu. Nyamara n’ubwo Muntu avuga, burya Imana ni yo yabanje kuvuga. Ijuru n’isi, ibiboneka n’ibitaboneka, byose Imana yabiremesheje Ijambo ryayo. […]