Mk 11, 1-10. YEZU YAKIRWA I YERUZALEMU NK’UMWAMI. Kubera iki Yezu yahisemo icyana cy’indogobe? Indogobe nk’inyamaswa iba hafi cyane y’abantu, ni ibya kera cyane (Cf. Gn 12, 16). Iyo nyamaswa yafashaga abantu imirimo myinshi nko guheka imitwaro ndetse yakururaga n’ama machine yifashishwaga mu buhinzi. Ariko cyane cyane, indogobe yifashishwaga mu guheka abami ba Israheli […]