Ni igitambo cya Misa cyaturiwe muri Paruwase cathédrale ya Cyangugu, giturwa n’Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu warugaragiwe n’abapadiri b’iyi Diyosezi ndetse n’abakristu benshi bari baje gushyigikira no kwereka urukundo abapadiri babo ubwo basubiraga mu masezerano ya gisaseridoti. Iki gitambo cya misa cyabereyemo umuhango wo guha umugisha amavuta y’abigishwa, amavuta asigwa abarwayi ndetse no gukora Krisima […]