Ku wa gatandatu tarikiya 15/10/2022, Abasaseridoti, Abihayimana n’imbaga y’abakristu ba Diyosezi ya Cyangugu baherekeje mu cyubahiro Padiri Berchair IYAKAREMYE watabarutse tariki ya 14/10/2022. Umuhango w’uwo munsi wabimburiwe no kujya gufata umubiri wa Padiri Berchair mu buruhukiro bw’ibitaro bya Bushenge ari naho yaguye, ukerekezwa muri kiliziya ya Katederali ya Cyangugu. Ubwo wagezwaga mu mbuga ya Katedrale, […]