Amasomo Matagatifu:
Ibar 21, 4b-9; Ps 77(78); Fil 2, 6-11; Yh 3, 13-17.
Tugeze ku cyumweru cya 24 gisanzwe cy’umwaka wa liturijiya. Kino cyumweru cyanahuriranye n’umunsi mukuru w’umusaraba mutagatifu wuje ikuzo, umunsi mukuru ubusanzwe wizihizwa tariki ya 14 nzeri buri mwaka.
Uno munsi mukuru ukomoka ku ihabwa umugisha rya kiriziya (bazirika), yitiriwe izuka. Iyo kiriziya yubatswe n’umwami Konsitantino I Gologota, ubwo nyina witwaga Herena yaramaze kuhakora urugendo rutagatifu, ahagana mu mwaka wa 326.
Mu buzima busanzwe bwa buri munsi, iyo twumvise ijambo umusaraba, duhita twumva ikintu gikomeye cyane, ikintu umuntu adashobora kwifuza cyangwa guhitamo. Iyo tuvuze ngo runaka, umuturanyi wanjye, uwo tashakanye, umwana wanjye yambereye umusaraba, tuba dushatse kuvuga ko kubana nabo bose ko bigoye cyane, ndetse ku buryo bisa n’ibidashoboka.
N’aho mu Baromani, umusaraba wari igihano cyahabwaga abacakara n’abandi bantu babaga bigaragambije. Mbese ni cyo cyari igihano gikomeye kurusha ibindi byose.
Ku bakiristu iyo twumvise ijambo umusaraba, ishusho ihita itubangukira n’iya biriya biti bibiri, igitambitse n’igihagaritse yezu yari abambyeho ku wa gatanu mutagatifu. Nyamara, ku wa gatanu mutagatifu si ho Yezu yahetse umusaraba we gusa, abubwo iyo witegereje usanga ubuzima bwe bwose bwari umusaraba. Burya yezu avuka akavukira mu kiraro cy’amatungo kandi nyamara ari Imana, buriya umusaraba wari utangiye. Ubuzima bwe bwose bwari urugamba hagati y’ineza n’inabi. Kenshi, yavuze ukuri afatwa nk’umusazi, bashaka kumutera amabuye. Umusaraba wo ku wa gatanu mutagatifu waje ari indunduro.
Mu ivanjiri tumaze kumva, Yezu yabwiye Nikodemu ati “Nta wigeze azamuka ajya mu ijuru, uretse umwana w’umuntu wamanutse ava mu ijuru. Mbese nk’uko Musa yamanitse inzoka mu butayu, ni ko n’umwana w’umuntu azagomba kumanikwa, kugirango umwemera wese agire ubugingo bw’iteka”.
Ariya magambo Yezu yayabwiraga Nikodemu. Uyu nikodemu yari umufarizayi, akaba n’intyoza mu by’amategeko. Hari n’ijoro ubwo yazaga asanga Yezu
expectations, motivation for treatment, and the presence ofThe resultant effect is acute toxicity leading to enhanced hepato-cellullar activity and increase in globulin and albumin components of the protein. generic cialis.
. Iryo joro nti ryari ijoro risanzwe gusa, ahubwo ryanashushanya ijoro ryari mu myumvire ye y’Imana. Natwe dushishoje neza twasanga mu byerekeye Imana turi mu ijoro, mu icuraburindi. Hano Yezu aratwerekako tudashobora kumenya Imana ku buryo bwuzuye yo itabanje kutwiyreka ubwayo. Umusaraba, nawo uri mu bintu tudashobora kumva ubwacu. Yezu niwe wenyine ushobora kuduha kumva umusaraba icyo ari cyo, n’icyo utumariye. Cya giti Adamu na Eva bariye kubera gusuzugura Imana, ni nacyo Yezu yabambweho, we, kubera kumvira, kugera no ku rupfu rw’umusaraba. Nk’ubwo Pawulo mutagatifu yabitubwiye mu ibaruwa yandikiye abanyafilipi, agira ati “N’ubwo yari Imana, ntiyagundiriye kureshya nayo. Ahubwo yihinduye ubusabusa, yigira nk’umugaragu, yemera kumvira agera aho gupfa, apfiriye ndetse ku musaraba”. Cya giti Adamu na Eva bariye kibaviramo urupfu, ni nacyo Yezu yabambweho, kitubera isoko y’agakiza, kituzanira ubuzima.
Burya buri wese aba afite umusaraba we, ari naryo teme azambukiraho kugirango agere mu ngoma y’ijuru. Ese umusaraba wanjye, wa we, ni uwuhe? umusaraba ushobora kuba na bwa buzima bwawe, bwa bundi buguhoza kwa muganga, ndetse agashaka no kwiyahura, ukagera aho wumva wiyanze. Umusaraba ushobora kukubera uwo mwashakanye. Ushobora kuba urubyaro rwawe, mu gihe hari n’ufite umusara wo kutagira akana. Umuturanyi ashobora kukubera umusaraba. Ubukene bugera aho utuka Imana bushobora kukubera umusaraba. Ese umusaraba wanjye myakira nte? Ese aho sinywinubira? Ese aho sintuka Imana? Ese bya bigeragezo bijya bimbaho, arina byo twita umusaraba, ese mbyakira nk’iteme rizangeza mu ngoma y’ijuru?
Guheka umusaraba biravuna, birakomeye. Ndetse ikitubangukira ni uguhita tuwegezayo. Mu isomo rya mbere, twumvise ukuntu iriya mbaga yacitse intege, igatangira kugaya Imana na Musa. Babazaga Musa icyatumye bavanwa mu Misiri, bakazanwa mu butayu, ahantu hatagira amazi. Bifuzaga kwisubirira mu Misiri, ngo ho barabakubitaga, ariko barya bagahaga. Kandi twibuke ukuntu iriya mbaga yari yaratakambye kugirango Imana iyikize ubucakara bw’abanyamirisi.
Bakiristu Bavandimwe, kimwe n’iriya mbaga, hari igihe natwe tujya dushaka kwisubirira mu Misiri. Buriya Misiri ishushanya bya bibazo byose duhura na byo. Hari ubwo Imana idukiza ikibazo, ariko nyuma haramuka havutse ikindi, tukifuza icyambere. Nyamara, buriya buri wese Imana imuha ku rugero rwe. Nta we ishobora guha umusaraba umurusha ibiro. Kandi ikindi gikomeye, ni uko burya iyo turimo tugenda muri wa muhanda w’ubuzima bwa buri munsi, tugenda tuhasanga ba Simoni b’I Sireni Imana yahadushyiriye ngo batwakire. Ese twebwe, ni bande tujya dutwaza imisaraba? Cyangwa ahubwo ntiwasanga ari twe twabereye abandi imisaraba? Ese aho si twebwe dukorera abandi imisaraba? Umusaraba uraremera. Na Yezu bagombye kuwumwakira. Na Yezu yaguye gatatu awikoreye. Ariko nyine burya, imbuto y’umugisha yera ku giti cy’umuruho. Kandi ikindi cyagombye kudukomeza, ni uko burya hagati y’uwa gatanu mutagatifu na pasika, hanyuramo amasaha make gusa, biregeranye cyane. Burya hagati y’ibyago n’amahirwe, nta gihe kinini cyane gicamo.
Kimwe mu biranga kino gihe turimo, ni uko abantu batagishaka kwigora, ntibagishaka kwivuna. Nta we ucyemera umusaraba we. Ngo ibintu byose bigomba koroha. Abantu basigaye bumva babaho neza nyamara badakozwa umurimo, abantu basigaye bumva batunga ama diplome ahanitse nyamara batigeze bakozwa ishuri. Umukobwa aratwara inda kugirango atazabyara bakamwisekera, agahitamo kuyivanamo. Ubu umusore n’inkumi barashyingirwa, umwe bugacya ajya kwaka ubutane ngo yabonye mugenzi we batari ku rwego rumwe
The increase in free sildenafil plasma concentration was approximately 40%.inability, for at least 3 months duration, to achieve and/or buy cialis online.
. Nyamara burya ntushobora kugera ku byishimo nyabyishimo utabanje kwiyuha akuya. Ntushobora gusarura utabibye. Ntushobora kugera ku byishimo bya pasika atanyuze ku wa gatanu mutagatifu. Burya nta cyumweru kitagira uwa gatanu. Twebwe usanga twishakira pasika itagira uwagatanu mutagatifu
. Usanga twishakira Yezu ariko utari Kristu, wa wundi utikoza umusaraba.
Yezu rero, n’ubwo yapyuye, ariko yarazutse, ni muzima
. Imana yaramukujije, imuha izina risumbye ayandi yose, nk’uko twabyumvise mu isomo rya kabiri. Mu kanya nituza kumuhabwa mu kimenyetso cy’umugati, tuze kumusaba ahe buri wese ubutwari nk’ubwe, ahe buri wese guheka umusaraba we, kuko ariyo nzira yonyine izatugeza mu ngoma y’ijuru.
Padiri Fidèle Nshimiyimana
Paruwasi Nkanka