Amasomo matagatifu :
Is 55, 6-9;
Ps 144,
Ph 1, 20c-24.27a,
Mt 20, 1-16a.
Uyu munsi tugeze ku cyumweru cya 25 gisanzwe cy’umwaka wa liturijiya. Uko tugenda twegera impera z’umwaka wa liturijiya, n’iko amasoma matagatifu agenda atubyira ibyerekeye iminsi ya nyuma. Uyu munsi amasomo matagatifu tumaze kumva araturarikira kuzirikana ingingo yo gukorera ingoma y’ijuru.
Mu buzima bwacu bwa buri munsi, usanga dukora amanywa n’ijoro kugirango turebe uko twabaho. Usanga dushakashaka ibintu, amafaranga, amasambu. Nyamara hari igihe tujya twibagirwa gushaka igikuru kuruta ibindi byose, hari igihe tujya twibagirwa gushaka Imana n’ingoma yayo. Hari igihe dutwarwa n’iby’iy’isi bihita, aho kwibanda ku by’ijuru bizahoraho iteka. Iyo migenzereze si iya none gusa, kuri muntu, ni iy’igihe cyose. Nk’uko twabyumvise mu isomo rya mbere, ubwo umuhanuzi Izayi yabwiraga abantu be agira ati : “ Nimushakashake Uhoraho igihe agishobora kubonwa, nimumwiyambaze igihe akiri hafi”. Ubundi burya ikintu umuntu ashakisha, ni iikintu kiba kihishe, kitagaragarira amaso y’umubiri, ndetse rimwe n’ay’umutima. Natwe Imana tugomba kuyishakisha, kuko amaso yacu y’umutima ndetse n’ay’umubiri atayibona kubera bya bintu duhora twiruka inyuma, bikagera aho bidutwara, bikaduhuma amaso. Twebwe ntidushobora kubona Imana uko iri kubera ububi bwacu. Ni yo mpamvu umuhanuzi Izayi yagize ati: “umugome nareke inzira ye, n’umugiranabi areke ibitekerezo bye”.
Bakristu bavandimwe, ese jyewe, wowe, turi intungane? Ese turi ba miseke igoroye? Ese nta kageso na kamwe mfite nanjye nagombye kwisubiraho?
Burya gushakashaka Imana umuhanuzi Izayi yatubwiye, nta kindi usibye gushakashaka ingoma yayo, usibye gushakashaka ingoma y’ijuru. Nyamara ku bijyanye n’ingoma y’ijuru twitonde. Ingoma y’ijuru ihabanye cyane n’imyumvire ya Muntu. Umuhanuzi izayi yabitubwiye muri aya magambo agira ati ni koko ibitekerezo byanyu si byo byanjye, n’inzira zanjye si zo zanyu. Uwo ni Uhoraho yavugaga. Yanongereyeho ati “ Nk’uko ijuru risumbye cyane ku isi, ni nako inzira zanjye zisumbye kure izanyu, n’ibitekerezo byanjye bigasumba ibyanyu”.
Ibingibi Yezu yabitweretse ubwo yaduciraga wa mugani ugira uti ingoma y’ijuru imeze nka nyir’umurima wazindutse mu museke, kugirango ararike abamukorera mu murima. Muri Palestine, gukora byamaraga amasaha cumi n’abiri
There was no evidence of a direct effect on the electrical conductance in the heart.There was no evidence of long term toxicity to the retina. cialis online.
. Batangiraga gukora saa kumi n’ebyiri z’igitondo, bakarangiza izindi saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, izuba rimaze kurenga. Muri uno mugani rero, nyir’umurima yabanje gusezerana n’abari bazindutse idenari imwe. Idenari cyari igihembo cy’umubyizi w’umuntu. Hano iwacu twakigereranya n’amafaranga 700 bahemba umuntu wiriwe ahinga. Ngo asohotse ahagana nka saa tatu, abona abandi, arababwira ati namwe nimuze, ndabaha igihembo gikwiye. Ntabwo yababwiye idenari imwe. Yavuze igihembo gikwiye. Yongera gusohoka saa sita, saa cyenda, na saa kumi n’imwe habura gusa isaha imwe ngo akazi karangire, abo abonye bose akabohereza mu murima , akabasezeranya igihembo gikwiye.
Ubundi mu mategeko yacu agenga akazi, iyo umuntu akerewe amasaha ane, afatwa nk’utakoze, uwo munsi ntawuhemberwa. Nyamara igitangaje muri uno mugani, ni uko mu guhemba yahereye ku baje nyuma, ndetse nabo akabaha idenari imwe nk’iyabaje mu gitondo. Nk’uko twabyumvise, abaje mu gitondo bagiye baziko barengerezwaho, nyamara siko byagenze, ahubwo bahawe ibyo bumvikanye, ni ko kurakara. Ngirango twese ntawabatera amabuye, twese mu myumvire ya kimuntu, ni ko twabyumva. Nyamara nk’uko umuhanuzi izayi yabivuze, ibitekerezo by’Imana si byo byacu, n’inzira zayo si zo zacu.
Bakristu bavandimwe, umuntu ashishoje, yasanga uriya muntu wahamagaraga ari Yezu
associated side effects include pain as well as systemic cialis sales cardiovascular symptoms – discuss compliance and any recurrence of spontaneous.
. Nk’uko buri kanya yasohokaga aje guhamagara, ni nako buri kanya natwe aba aduhamagara.
Muri uno mugani Yezu araduhishurira Imana iyo ariyo. Imana ni urukundo, ni inyempuhwe. Nk’uko Umuhanuzi Izayi yabivuze, Imana ikenutse ku mbabazi. Yitegereje ukuntu bariya bakozi barinze bagera kiriya giha nta muntu urabaha akazi, ni uko ibagirira impuhwe. Yabahembye idenari nk’iyu umubyizi wose, kuko iyo ikiza kubahembera isaha imwe gusa, batari kubona icyo bageza mu rugo. Imana yagiriye imiryango yabo. Buriya ni nka cya gihe tujya twiheba twabuze uko tugira, tukabona umuntu arakugobotse. Ikindi kinashoboka kuri baruya bakozi baje bitinze, ni uko bashobora kuba barakoze bashishikaye cyane kubera ubuntu bari bamaze kugirirwa, ku buryo bashobora no kuba bararushije bariya bari baje mu gitindo, kuko bo bashoboraga no kwirara kuko bari baziko bafite umunsi wose. Umubyizi ntutangwa n’amasaha umuntu yakoze, umubyizi utangwa n’ubwitange umuntu yakoranye.
Bakristu bavandimwe, ingoma y’ijuru rero si igihembo cy’ibikorwa byiza byacu. Ariko nabwo ntabwo twarekeraho, ngo twicare turambye, ngo Imana ni inyempuhwe. Tugomba kugira icyo dukora uko cyangana kose. Kuko na bariya bakozi bo ku isaha ya nyuma, babonye akazi kuko bari bemeye gutegereza umunsi wose, ntibigeze barambirwa. Iyo bakiza kurambirwa bakigendera, ntaho Yezu yazaga kubakura.
Yezu ntaduhishurira Imana gusa, ahubwo anatwereka umutima wa muntu, atwereka uburyo kamere muntu iteye. Nk’uko twabyumvise, ngo bariya bari bazindutse, binubiye byir’umurima bahembwe kimwe n’abakoze isaha imwe gusa. Ngirango twese ntawabatera ibuye, twese ubanza nta muntu ujya usubiza urufaranga inyuma. Ngo rimwe, umwana yarari kujya ku ishuri, ari kugenda atora igiceri cya 20. Ageze imbere ahura n’abandi bana barakimwaka. Umwana nta kindi yakoze usibye kurira. Hashize akanya yahuye na nyirarume atwaye imodoka, uhuye n’umwana ari kurira arahagarara amubaza icyamurizaga, umwana aramubwiranti ntoye venti none barayanyatse. Ise yakoze mu mufuka akuramo igiceri k’ijana arakimuha agirango umwana aceceke. Nyamara si uko byagenze, ahubwo umwana yarushijeho kurira, yisiriba hasi mu muhanda. Nyirarume niko kumubaza ati nonehose bigenze gute? Umwana ni ko kumusubiza, ati erega, iyo batanyaka venti yanjye, mba ngize ijyibiri!!!
Bakristu bavandimwe, ngiyo intambara natwe duhoramo n’amafaranga. Iteka ntayo tuba dufite. Tuba tumeze nk’uriya mwana watoye venti, ntacyo yayakoreye, nyamara nyirarume yayamukubira inshuro eshanu, n’ubundi ntanyurwe. Iteka tuba temeze nkabariya bakozi bahembwa umushara bokoreye, ariko bakarakara. Ese ubundi hari umuntu waba uzi umubare w’amafaranga menshi arangahe? Uzawumenya uzawutubwire, maze tuzayashakishe, uyabonye ajye yicara yiruhukire. N’aho ubundi abantu dukunda ibintu. Iteka tuba tureba abandi
. Abandi nibo bakize, ni bo beza, nibo babyaye neza,…
Kimwe na bariya bakozi barakariye bagenzi babo kuberako bagiriwe neza, ese twebwe aho nta bantu twaba dufitiye ishyari kuberako batunze, kuberako babyaye neza, kuberako batowe kuyobora mu nzego runaka, cyangwa kubera akazi bafite?
Hari igihe natwe tujya turakarira Imana tuyihorako itadukoreye biriya twifuzaga
. Niba dushaka kuzatungaho ingoma y’ijuru ho umurage, nitureke Imana ibe Imana, natwe tube abantu. Usanga kenshi dushaka kuyiyobora, dushaka kuyigira inama. Nyamara igihe yahangaga ijuru n’isi, nta muntu numwe wari uhari ngo ayigire inama. Nimucyo dusabe ingabire yo kwiyakira, ndetse tugeze na ha Pawulo mutagatifu ugera n’aho avuga ati azahesha Kristu ikuzo nta mususu, haba mu bugingo bwe ndetse no murupfu. Nyamara hatabayeho kwirarira, twebwe ntituragera aha Pawulo mutagatifu ugera n’aho avuga ati Kristu ni we bugingo bwe. Twebwe turacyirwanira no gushakisha imibereho, imitungo, ubutegetsi, ndetse ku buryo bigera n’aho bitubera ibigirwamana. Yezu niwe wemeye kugera aho yitanga kubera inshuti ze arizo twebwe, yitamba ku musaraba. Ndetse no mu kanya araza kwitamba kuri iyi alitari. Nituza kumuhabwa mu kimenyetso cy’umugati, tuze kumusaba aduhe guharanira ingoma y’ijuru kuruta ibindi byose.
Padiri Fidèle NHIMIYIMANA
Paruwasi NKANKA