Inyigisho yo ku Cyumweru cya mbere cy’Adiventi, umwaka “B”( A.Masumbuko Ladislas)

Ingingoremezo: “Uhore witeguye”. Isomo rya 1 : Izayi 63,16-17.19 ;64,2-7. Zaburi 78(79),2.3bc, 15-16a, 18-19. Isomo rya 2 : 1Korinti 1,3-9

Conclusion The results obtained in this study following the administration of 0.benefits, risks, and costs of the available treatment strategies buy tadalafil.

. Ivanjili : Mariko 13,33-37

Bana b’Imana nimube maso ! Kuri iki cyumweru twatangiye igihe cya Adiventi kitwibutsa amaza ya Nyagasani. Amasomo y’iki cyumweru afite ingingoremezo igira iti « Uhore witeguye ». Mu isomo rya mbere, turumva umuryango w’Imana uri kure ariko wifuza kugarukira Imana bakagira icyizere gikomeye mu Mana nk’Umubyeyi, za mpuhwe z’Imana ku banyabyaha ; Adventi ni igihe cyiza cyo kwisubiraho no kugarukira Imana, umuhanuzi Izayi yagize ati  Nyamara kandi Uhoraho niwowe Mubyeyi,turi ibumba ribumbwa nawe twese turi kigikorwa cy’ibiganza byawe; Amen.  Kugirira icyizere Imana kabone n’ubwo waba uri kure nibyo umuririmbyi wa zaburi yagaragaje ati Mana tuzahure, ubengeranishe uruhanga rwawe maze dukire ; Adiventi ni igihe cyiza cyo kugarura amahoro ku isi, mu karere k’ibiyaga bigari, mu miryango, mu ngo zacu ariko by’umwihariko mu mitima nk’uko Pawulo Mutagatifu mu isomo rya 2 aturamutsa mu ndamukanyo yuje amahoro bityo akadusaba kutadohoka mu gukora neza ati Yezu Kristu niwe uzabakomeza kugeza ku ndunduro kugira ngo muzabe muri indakemwa kuri uwo munsi wa Nyagasani Yezu Kristu. Hagati aho twakwibaza tuti uwo munsi wa Nyagasani uzaba ryari ? Ni ryari Yezu azaziraho ngo tumenye uburyo twitegura ? Ivanjili iraduha igisubizo cyo guhora twiteguye bati mwitonde mube maso kuko mutazi igihe bizabera.

Bana b’Imana dutegereje Yezu, tumenye gutandukanya amagambo 2 y’Adiventi: ukuza n’ukugaruka k’Umucunguzi. Iryo jambo Adiventi  rifite inyito 2: « adventus na Parousia ». Inyito ya mbere, ni ijambo ry’ikiratini, adventus, (adventum) bivuga « avènement, arrivéé », amaza, ariko mu buryo bwo gutegereza. Muri iki gihe tugiye kwitegura Yezu, umwana w’Imana uzatuvukira kuri Noheli abyawe na Bikiramariya hasigaye gusa iminsi 25, ube maso mu kwitegura uruhinja

murmur) cialis without doctor’s prescriptiion transmitted via the spinal cord and the pelvic nerve to the.

. Umubyeyi utwite hari ibyo ategetswe : kudakora ingendo n’imirimo ivunanye, kwirinda ibisindisha, kwitwararika neza yirinda uburakari n’izindi ngeso mbi zitaza kwanduza umwana uri munda yewe akaba anateganya n’ibyo kuzamwakiriza no guteganya izina azitwa ndetse n’uzamubyara muri batisimu. Imyiteguro ni ngombwa mu buzima : mu muhanda, umushoferi ntiyatwara ikinyabiziga ngo yibagirwe ibyangombya gisaba, nta muhinzi wajya guhinga ngo nagera mu murima ati ya suka ndayisize we, nta munyeshuri wajya mu ishuri, mwarimu yatangira kwigisha ati ndasaba uruhushya rwo kujya kugura amakayi ku ibarabara, nta mupadiri wajya gusoma Misa ngo atangire abaze ati harya none ni kuwa kangahe, harya ivanjili ni iyande isomwa none ? Ubukwe bwose busaba imyiteguro, umuntu utitegura aratungurwa, akaba yanaseba kandi burya ntawifuza guseba kuko guseba akenshi bituruka ku burangare. Ubusanzwe habaho ubutumire (invitation) bumenyesha abantu ko ubukwe bugiye kuba, natwe abatuye isi twese dufite ubukwe kuwa 25 Ukuboza, wowe rero ntuzahere mu kudodesha no gushaka imyambaro ihenze, uhera mu mitako, ibiti bya Noheli, wirira kandi unywa udabagira ngo ni Yezu utegereje ! Ube maso, intwererano Yezu agusaba ntabwo ari amafranga no kugaragara neza inyuma ahubwo ni isuku, ni ukumwitegura, ukubura, isuku ku mutima ureke kwiyandarika no kwiyandavuza, ubundi uzarebe ukuntu ataha iwawe akuzanire amahoro n’ibyishimo. Tangira witegure hakiri kare umushyitsi muhire nka Yezu agomba kukurisha imbuto, urabyemeye ?

Tumaze kurarikwa, ariko hari no gutungurwa ariyo nyito ya 2 : amaza  yo kugaruka, ihindukira ; ni ikigereke « Parousia » : venu, présence : kuba uhibereye, iri jambo ryakoreshwaga mu Bagereki n’Abanyaroma bashaka gusobanura : « visite officielle des empereurs »  isura ry’umwami, umutegetsi ukomeye, rero iryo sura cyangwa iryo garuka hari ubwo tugwa mu gishuko cyo kuryohereza kure bikarangira abanebwe bari kwirara no kudohoka ngo ndacyafite igihe! Iri jambo « kugaruka » kwa Yezu ni ukuryumva mu buryo 2: hari igihe Yezu azagaruka ku mperuka (eschatologie final, parousia), hari na none Ukuza kwegereje (Jésus est proche, Dieu est omniprésent), Imana irahari buri kanya ntisiba kuza ! Natwe rero Adiventi  twayifata muri ubu buryo bw’uko Imana iri kumwe natwe buri munsi, tukarikoresha tuvuga isura rya Yezu, Yezu arahibereye, Yezu ntari kure n’ubwo twamwitegura tukamutegereza ariko arahari, ntabwo ari uruhinja dutegereje gusa kuri Noheli ahubwo ni Umwami uhibereye. Ese njyewe ibyo nkora ni ibitegereza Yezu mu nzagihe cyangwa nkora neza buri gihe nta jisho nkorera nk’ufite icyizere ko Yezu ahibereye ?

Mutware yari umukire yari afite iduka rikomeye cyane ririmo umutungo ukaze kandi niho yahozaga umutima, yaba atashye mu rugo agasiga umuzamu witwaga Manyanga ngo acunge ariko Mutware akajya anyuzamo akagaruka nijoro kureba niba koko Manyanga ari gucunga, ariko Manyanga ntiyamenya ko Shebuja ajya aza kumucunga. Hashize iminsi, Manyanga akiyizira ku mugoroba agasiga acanye amatara  kugira ngo uje nko kwiba amenye ko arimo noneho agahita ajya kwiryamira iwe nuko akazinduka mu museke abamubonye bakagira ngo niho arara,  abikora inshuro nyinshi, hagati aho Mutware yahitaga aza akaryama mu iduka rye. Umunsi umwe Manyanga aza kuzinduka cyane aza mbere y’isaha yaziragaho nuko akinguye abona umuntu ari mu iduka nuko atangira kumukangata n’amahane menshi ati wa mujura we noneho ndagufashe ndahita ngutema, Mutware ahita yiyorosora undi mu kwikura mu isoni ati Databuja, ibisambo byari byanteye ubu mvuye kubyirukana mbigejeje kure naringize ngo ni icyanyihishe kiri mu iduka ! Manyanga we, mbega wowe ! Mubyeyi, ufite umukozi uteka imitwe nk’uku kwa Manyanga wamugenza ute ? Aho ubukungu bwawe buri ni naho umutima wawe uba uri. Gukorera ijisho bizakora kuri ba Manyanga, bantu mukibeshya, mugahimbahimba ibinyoma, igihe kirageza ngo muve mu kinyoma, Yezu atazagusanga wigendeye mu ikabare, mu ndaya warangiza ukamushyiraho amanyanga. Yezu ni we mutware kandi n’ubwo tudacunga uko bikwiye, Mutware Yezu arahibereye. Yezu kubera ko adukunda aduhozaho ijisho n’igihe twagiye kwiryamira iwacu, dusinziriye, we akomeza kurinda no gucunga, ntuzibwire ko Yezu asinziriye. Muvandimwe hagarika ingeso zibuzaYezu kuza iwawe, hagarika kubeshya, amacabiranya, ubuhemu, ubusinzi, ubusambo n’ubusambanyi, gusahinda, usenge ubutitsa nta buryarya kandi aho wadohotse ukandavura usabe imbabazi abo mubana, usabe Penetensiya, wigorore na Yezu, va ku izima ntumere nka Manyanga ushaka kwisobanura abeshya, uhore witeguye kuko Nyagasani ahibereye. Muzagire Adiventi nziza !

Padiri MASUMBUKO Ladislas wa Diyosezi ya Cyangugu.