Ishuri rya G S Ste Marie Merci ryahimbaje umunsi mukuru w’umurinzi waryo

Kuri uyu wa 14/6/2023, muri GS Ste Marie Merci Muyange TSS, habaye ibirori by’impurirane:Igitambo cya Misa cyo gushimira Imana no guhimbaza umurinzi w’ishuri Sainte Marie  Merci:Bikiramaliya ugira impuhwe. Muri iyi Misa hatanzwe amasakramentu ku banyeshuri 11,n’umurezi 1 yakirwa muri Kiliziya Gatolika.

Muri ibi birori Kandi abize amasomo y’imyuga y’igihe gito bose uko ari  22 bashoje ku mugaragaro amasomo y’amezi 6 muri Carpentry na Electricity bari baratangiye muri Mutarama 2023. Bamwe muri bo bari basanzwe ari abana bo mu muhanda abandi bari bavuye mu bigo ngororamuco I Wawa ,ku Gataka muri Nyamasheke……Akarere ka Nyamasheke kabinyujije muri Service y’imibereho myiza y’abaturage ifatanyije n’iy’uburezinibo bafashije aba  bana ngo ngo babashe kongera gusubira kwiga imyuga.

Uyu munsi abana bahabwa Certificat yateguwe ku rwego rw’ishuri, bivugiye ko ubuzima bwabo buvuye mu rwobo,bakaba bagize icyizere cy’ejo hazaza kubera imyuga bize kandi bakayimenya nk’uko babigaragarije abari bitabiriye uyu muhango.

Mu kwerekana ibyo bagezeho, abize Electricity bakoze installation icanirwa Kandi ikazimirizwa ahantu hatandukanye, banakora installation y’inzogera yo ku bipangu ikoreshwa n’amashanyarazi.

Abize carpentry Bakoze intebe igiye gutanga igisubizo muri aka gace :ifite aho bicara, ikagira na table yo kwandikiraho, ikanagira aho babika amakaye cg ibindi bikoresho biringaniye.

Abayobozi batandukanye bitabiriye uyu muhango  barimo Padiri ushinzwe uburezi Gatolika muri Diyoseze ya Cyangugu Padiri Ombeni Jean Nepomouscène, Padiri mukuru wa Paruwasi Muyange, A.Placide MANIRAKIZA, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyabitekeri, Bwana Mudahirwa Félix bashimiye ubuyobozi bw’ishuri bwemeye kwakira aba bana bagahabwa uburezi uko byari biteganyijwe. Bashimiye kandi aba banyeshuri ko bemeye kurerwa bakaba bagiye kuba ibisubizo aho batuye.

Padiri Jean Claude. NTAMUTURANO.

Umuyobozi w’ishuri.