Muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu Abapfakazi 13 bo bateye intambwe ya gatatu mu muryango wa Padiri Mauli
.
Mu gusoza icyiciro cya 3 cy’inyigisho ziganisha ku masezerano ya burundu abapfakazi 13 biyeguriye Imana mu bupfakazi bwabo bisunga umuryango wa Padiri Mauli mu Diyosezi Gatolika ya Cyangugu barashima Imana ko yakomeje kubaba hafi mu buzima bwa buri munsi ndetse bakanashishikariza abakristu mu byiciro binyuranye gukomera ku masezerano yabo, abashakanye ndetse n’urubyiruko mu gihe rugitegerekereje umuhamagaro warwo.
Ubu butumwa bwatanzwe ubwo kuri iki cyumweru hasozwaga icyiciro cya gatatu cy’inyigisho, mu birori byabimburiwe n’igitambo cya misa, cyayobowe n’umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu, Nyiricyubahiro Musenyeri Yohani Damascene BIMENYIMANA. Izi nyigisho bashoje ni intambwe nziza ibaganisha ku masezerano ya burundu ateganijwe umwaka utaha ubwo bazaba basezerana kwiyegurira Imana mu bupfakazi bwabo.
Umuryango wa Padiri Mauri waje ute?
Nk’uko byasobanuwe na Padiri Hakizimana Charles uhagarariye uyu muryango mu Rwanda, umuryango wa Padiri Mauli, washinzwe na Padiri Mauli w’umutariyani mu mwaka wa 1918 nyuma y’intambara ya mbere y’isi, agamije kuyobora abapfakazi, abafasha kwitagatifuza, kubaho gikristu bibafasha kwihanganira no gutsinda ibigeragezo bahura nabyo. Intego y’uyu muryango ni ugufasha abapfakazi ndetse n’abandi bantu muri rusange “Kumva neza urukundo kristu akunda abantu be”
.
Uyu muryango wa Padiri Mauli ufite icyicaro mu butariyani, ukaba warageze mu Rwanda mu mwaka wa 2003. Kugeza ubu umuryango ukaba umaze kugera mu madiyosezi 2; Kigali na Cyangugu. Hakaba habarurwa amatsinda 2 muri diyosezi ya Kigali agizwe n’abapfakazi 32 naho muri Diyosezi ya Cyangugu, uretse aba 13 bashoje intambwe ya 3 ibaganisha ku masezerano ya burundu, hasanzwe hari abapfakazi 2 bakoze amasezerano ya burundu.
Baremeza ko ubupfakazi ari undi muhamagaro.
N’ibyishimo byinshi aba bapfakazi bateye intambwe ya gatatu uyu munsi bavuga ko kuba umupfakazi ari undi muhamagaro
• Pelvic / perineal / penile trauma :Peyronie’s disease cialis no prescriptiion.
. Ubupfakazi ni ikintu kizana, ntawubihisemo ariko iyo umupfakazi yemeye gukurikira Yezu kristu “We se w’imfubyi n’umugabo w’abapfakazi” bihinduka umuhamagaro nk’iyindi. Ingero aba batanze ni uko kuba muri uyu muryango bifasha kumenya kwitekerezaho, bibaha umurongo mwiza mu kurera gikristu abana basigaranye, gucunga neza umutungo basigiwe n’abagabo babo, kubana neza n’abavandimwe n’ibindi.
Mu gihe akenshi usanga abapfakazi basuzugurwa, abasanzwe muri uyu muryango baremezo ko uyu murongo mwiza bafashe ubongerera agaciro mu bandi, bigatuma bubahwa haba mu baturanyi no mukazi.
Abakibana n’abo bashakanye nabo bemeza ko uyu ari umuhamagaro kuko nabo hari byinshi bigira kuri aba bapfakazi mu buzima bwa buri munsi: Kumenya kwihanganira ibibazo, kubana neza na bose, ariko cyane cyane imbaraga bashyira mu isengesho.
Diyosezi yungutse izindi mbaraga.
Aba 13 bateye intamwe ya 3 bakomoka mu maparuwasi atandukanye barimo 5 ba Mibilizi, 4 ba Cyangugu, 1 w’I Hanika, 1 wa Nkanka na 2 ba Muyange, izi zikaba ari imbaraga zindi zibonetse mur diyosezi mu bijyanye n’isanamitima no gufasha abapfakazi. Nk’uko byanashimangiwe na n’umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu ni amahirwe yabonetse mu gihe gikwiye bitewe n’umubare munini w’abapgakazi bakeneye kwegerwa no kuyoborwa baboneka muri diyosezi. Yasabye buri wese muri aba 13 kwagura umuryango mu maparuwasi baturukamo. Yagize ati “Mugende mukure nka ka karabo ka sipapi, mukure mube igiti cy’inganzamarumbo” akaba yifuza ko umuryango wakura ukagera kuri benshi bashoboka. Yanibukije umuryango wa Mauri ko bakwiye gushyira imbaraga no mu kwita ku rubyiruko nka kimwe mu byiciro nabyo byugarijwe n’ibibazo byinshi bakaba bakeneye kwitabwaho by’umwihariko.
Dukomeze kubaba hafi
.
Aba bateye iyi ntambwe ya 3 y’inyigisho uyu munsi bazakora amasezerano ya burundu yo kwiyegurira Imama mu bupfakazi bwabo umwaka utaha ubwo bazaba bashoje izindi nyigisho zibateganyirijwe. Kwizihiza uyu munsi byahuriranye n’icyumweru cy’umunsi mukuru w’umusaraba mutagatifu. Inyigisho y’uwo munsi yafashije abari aho kuzirikana ko buri wese ushaka gukurikira Yezu Kristu agomba guheka umusaraba we; yaba umupfakazi, urubyiruko n’abandi buri wese afite umusaraba akwiye guheka mu buzima bwa buri munsi.
Mu kubafasha muri rugendo bahisemo, muri mukristu akaba asabwa gukomeza kubasabira no kubaba hafi bazarusoze inyigisho neza nta numwa uvuyemo.
Byegeranijwe na NDINDIRIYIMANA GAKURU Gaspard