CYANGUGU – UMWIHERERO W’ABARAGIJWE MUTAGATIFU MARIYA MADALINA

Kuri uyu wa 4 taliki 25/06/2026, abakobwa n’abagore 96 bari mu rugendo rwo kubohoka ku buraya bahuriye mu mwiherero wabereye ku Ibanga ry’amahoro, kuva 8h30 kugera 13h00. Ni umwiherero wateguwe na Komisiyo y’ikenurabushyo ry’umuryango ku rwego rwa Diyosezi. Abitabiriye baje baturutse mu ma Paruwasi ya Cyangugu, Tyazo, Mashyuza, Murehe na Nyamasheke ; kandi bari baherekejwe na bamwe mu bajyanama bafasha Diyosezi muri iri kenurabushyo.
Waranzwe cyane cyane no kwakira impuhwe z’Imana. Twatangiranye n’ishapure y’ububabare burindwi bwa Bikira Mariya, tuzamuka agasozi k’Ibanga ry’amahoro, isozwa no kwiyambaza impuhwe z’Imana imbere y’ishusho ya Yezu Nyirimpuhwe. Bahawe inyigisho ngufi ku nsanganyamatsiko « Nanjye rero singuciriye urubanza, genda ariko uherukire aho gucumura ukundi » (Yoh 8, 11), yatanzwe na Padiri Thaddée NSENGUMUREMYI, Umuyobozi wa Komisiyo y’ikenurabushyo ry’umuryango. Inyigisho yakurikiwe no n’isengesho ryo gutura Yezu ibikomere by’umutima, maze bafata umwanya uhagije wo gutuza kugira ngo buri wese atege amatwi Yezu Umukiza. Umwiherero wasojwe n’Igitambo cya Misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Edouard SINAYOBYE, Umushumba wa Diyosezi yacu ya Cyangugu.

Mu nyigisho yatanze kimwe no mu ijambo rye, Umwepiskopi yashimiye Imana ikura abantu mu rwobo rw’uburaya ikabahindura abahamya b’urukundo rwayo. Yababwiye ko nta gitangaza kirenze icyo kubona umuntu wakuriye mu buraya, mu gasuzuguro gakabije, ahinduka, akaba umwari nk’abandi, akaba umubyeyi nk’abandi. Ati : « Aho muri kuva murahazi, muzi agasuzuguro n’urugomo rurimo, ntimuzasubireyo ! ». Umwepiskopi yahaye umugisha imidari ya Bikira Mariya, maze ayibambika agira ati : « Uyu mudari uzahore uwambaye mu gatuza. Bizibutsa ushaka kugushuka ko igituza cyawe gitwaye Bikira Mariya Umubyeyi, ko kitakiri igikoresho cyo kwishimisha ».

Umwe mu bari gukora urugendo yatanze ubuhamya, ati : « Namaze imyaka myinshi mu buzima bwo mu muhanda no mu buraya, icyo nakuyemo ni uburwayi bwa SIDA no gusuzugurwa na bose. Hari umwana nabyariemo, ariko sinshobora kumenya uwo twamubyaranye. Umwana yakuranye ipfunwe ryo kwitwa umwana wa maraya, utagira se. Turashimira cyane Diyosezi ya Cyangugu yatwegereye, ikadufasha kumva umunuko w’urwobo twari turimo. Ubu twatangiye gusubirana umwanya wacu mu miryango yacu, aho iboneye ko Yezu ari kuduhindura. Benshi muri twe bamaze kwiyunga n’imiryango bavukamo, bamwe mu bagabo batubyariye bari kwiyandikishaho abana, ndetse hari n’abasabwe, ubu bari kwitegura Ugushyingirwa mu minsi iri imbere. Tumaze kumva ko mu Mana honyine ari ho hari amahoro ibyishimo by’ukuri. Nidukurikize Mariya Madalina mutagatifu twaragijwe, natwe dukomere kuri Yezu ».

Kuva muri 2022, Umwepiskopi wa Diyosezi gatolika ya Cyangugu yahaye Komisiyo y’umuryango inshingano yo kuvugurura uburyo bwo guherekeza abantu bafite ibibazo bidasanzwe mu muryango. Muri iki cyiciro dufitemo programu 2 turi kwibandaho kurusha izindi : Programu yo kuvana abana mu muhanda na Programu yo kubohora abakobwa n’abagore babaye mu buraya. Muri iyi Programu ya kabiri, tumaze kuganira n’abasaga 800. Abo tumaze gukorana urugendo ni 182. Ibikorwa byacu bifite intego 4 zikurikira :
- Gufasha abagore n’abakobwa batunzwe n’uburaya kuvugurura ubuzima bwabo muri Yezu Kristu no kwakira amasakramentu ;
- Kubohora abagore n’abakobwa bakoreshwa n’abakoreshejwe imibonano mpuzabitsina mu buryo bupfobya agaciro kabo ;
- Kugira uruhare mu gukumira ibitera uburaya, no gukangurira abayobozi ba roho n’abayobozi ba sosiyete kwita ku cyubahiro cy’umugore n’umubiri w’umuntu ;
- Gufasha abagore n’abakobwa babaye mu buraya gukomera ku ndangagaciro z’ubumuntu, iz’ubukristu n’icyubahiro cy’umugore ku buryo bw’umwihariko.

Abakoze uyu mwiherero ni bamwe mu bari mu cyiciro cyatangiye urugendo rwo kubohoka muri Gashyantare 2026. Ubusanzwe baherekerezwa muri Paruwasi zabo rimwe mu cyumweru, mu gihe cy’amezi 6. Nibakomeza gufashwa n’ingabire y’Imana, bazasoza uru rugendo by’agateganyo kuri Asomusiyo 2026, hamwe n’abandi bagarukiramana. Harimo ababonye abagabo bifuza gushyingiranwa nabo ; turi kubategura, tuzabafasha gushyingirwa ku mataliki bazahitamo, hagati ya Asomusiyo n’impera z’uyu mwaka.
Cyangugu, ku wa 28/06/2026
Padiri Thaddée NSENGUMUREMYI,
Umuyobozi wa Komisiyo y’ikenurabushyo ry’umuryango muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu.
