Muri Paruwasi Muyange hasojwe amarushanwa y’utugoroba tw’abana

Mu rwego rwo gukora ikenura-bushyo rwita ku  muryango, Komisiyo y’abana muri Paruwasi ya Muyange  yateguye amarushanwa  y’utugoroba tw’abana muri Paruwasi Muyange afite insanganyamatsiko igira iti:”Twubake umuryango mwiza, isoko y’Ubukristu buhamye “. Muri aya marushanwa yasojwe tariki ya 8/10/2023. Aya marushanwa yari agamije  guhuza abana no kubafasha gusabana,gufasha abana gukura mu kwemera, kwiga indagaciro z’ukwemera, umuco…Continue reading Muri Paruwasi Muyange hasojwe amarushanwa y’utugoroba tw’abana

Paruwase Tyazo yizihije imyaka 11 imaze ishinzwe

Kuri uyu wa 15/8/2023, Paruwasi ya Tyazo yizihije misa yo gushimira Imana ku myaka 11 iyo paruwasi imaze ishinzwe. Ibirori by’uwo munsi byabimburiwe n’gitambo cy’Ukaristiya cyatuwe na Mgr Dieudonné RWAKABAYIZA wari intumwa y’Umwepiskopi muri uwo munsi mukuru. Uwo munsi kandi wabaye umwanya wo guhimbaza yubile y’ imyaka 50 ya korali ABADATEZUKA yo muri Paruwasi Tyazo…Continue reading Paruwase Tyazo yizihije imyaka 11 imaze ishinzwe

Inkoramutima z’Ukaristiya zahuriye i Nyamasheke

Kuva tariki ya 10-13/08/2023, urubyiruko rurenga 400 rwibumbiye mu muryango w’Inkoramutima z’Ukaristiya ruvuye mu madiyosezi yose y’u Rwanda, rwitabiriye ihuriro ry’Inkoramutima ku rwego rw’igihugu ryabereye muri Paroisse Nyamasheke, Diyosezi Cyangugu. Muri iryo huriro habaye umwanya w’inyigisho zirimo izatanzwe na Mgr Edourad Sinayobye Umushmba wa Diyosezi ya Cyangugu, Padiri Gilbert KWITONDA, Omoniye ku rwego rw’igihugu w’Inkoramutima…Continue reading Inkoramutima z’Ukaristiya zahuriye i Nyamasheke

Abakristu ba Paruwasi ya Nyakabuye barakataje mu kubaka Paruwasi yabo

Nyuma y’uko ishinzwe tariki ya 30/8/2015 na Nyiricyubahiro Musenyeri Yohani Damaseni BIMENYIMNA, abakristu ba Paruwasi Nyakabuye ntibahwemye guharanira iterambere rya Paruwasi yabo. Ibyo bigenda bigaragarira mu bikorwa binyuranye by’ikenurabushyo byita kuri roho no ku mubiri bigenda bikorerwa muri iyo Paruwasi. Ku ikubitiro, abakristu ba Paruwasi Nyakabuye bagize uruhare rukomeye mu kubaka amacumbi meza y’abasaseridoti. Nyuma…Continue reading Abakristu ba Paruwasi ya Nyakabuye barakataje mu kubaka Paruwasi yabo

Abagaragu b’inkoramutima bahuriye mu nama kuri Centre Incuti

Uyu munsi tariki ya 17/06/2022, kuri centre de pastorale Incuti, habereye inama yaguye y’Abagaragu b’Inkoramutima z’Ukaristiya (MEJ na RMPP). Muri iyo nama hibanzwe ku kugutegura Umwiherero wo ku rwego rw’igihugu w’Inkoramutima z’Ukaristiya uzabera muri Diyosezi ya Cyangugu mu kiga cy’amashuri cya St Joseph NYAMASHEKE kuva tariki ya 10-13/08/2023, haganiriwe kandi kuri gahunda yo gutangiza urugendo…Continue reading Abagaragu b’inkoramutima bahuriye mu nama kuri Centre Incuti