Tugeze ku cyumweru cya gatatu cy’IGISIBO. Rwa rugendo rwacu rw’iminsi mirongo ine, aho dusabwa kunoza wa mubano wacu n’Imana binyuze mu isengesho ryiza, tugasabwa kunoza umubano wacu na bagenzi bacu binyuze mu gusangira, tugasabwa no kunoza umubano wacu na twe ubwacu binyuze mu mugenzo wo kwigomwa icyaha no kwitsinda, turarucagatije. Amasomo matagatifu ya kino cyumweru cya gatatu cy’igisibo tumaze gutega amatwi araturarikira kuzirikana ku ngingo yo Kuva mu bucakara, aribyo umuntu yakwita Kwisanzura.
Burya umuntu wese aho ava akagera, aba yumva yakwisanzura. Nta muntu burya n’umwe ushobora guhitamo cyangwa ushobora gushimishwa no kujya kwibera muri Gereza. Nyamara burya Gereza ziri kwinshi. Gereza si zazindi gusa duhita twumva. Burya buri wese yisuzumye yasanga hari ibintu byamugize umucakara, byamugize imbohe, mbese bya mushyize muri Gereza. Ubu nshobora kuba umucakara wa telephone, wa radiyo, w’amafaranga, w’umupira w’amaguru, w’ubutegetsi, w’inshuti, buri wese yakuzuzaho ibyo atayobewe.
Amasomo matagatifu ya kino cyumweru cya gatatu k’igisibo aratwereka ukwisanzura nyako, aratwereka uburyo umukiristi yagombye kwisanzuramo. Umukiristu yagombye kwisanzura mu Mana. Kwisanzura mu Mana, ni ukwisanzura dukora icyiza, ni ukuva mu bucakara bw’icyaha
. Mu isomo rya mbere ryavuye mu gitabo cy’Iyimukamisiri, batubwiye bati “Ku musozi wa Sinayi, Imana ivuga aya magambo yose iti, ‘Ni jyewe Uhoraho Imana yawe wagukuye mu gihugu cya Misiri, mu nzu y’ubucakara : Nta mana zindi uzagira kereka jyewe”.
Nk’uko Imana yavanye uriya muryango wayo mu bucakara bwa Misiri, natwe uyu munsi irashaka kuduhambura ingoyi zose zidushikamiye. Umuntu yahita yibaza ati : “izo ngoyi Imana ishaka kuduhamburaho ni izihe?”
- Imana igiye kudukiza mbere na mbere bya bigirwamana, bya bindi byadutwaye uruhu n’uruhande. Muri ya mategeko Imana yahaye Musa, irya mbere ryagiraga riti “Nta mana zindi uzagira uretse jyewe”. Ni byo Yezu yashimangiye mu ivanjili ubwo yirukanaga abantu yasanze barimo bagurisha ibimasa, n’intama, n’inuma, n’abicaye bavuja ibiceri. Ngirango buri wese yamaze gutahura ibigirwamana natwe Yezu ashaka kudukiza none. Kwa kino gihe, ifaranga ryadutwaye uruhu n’uruhande. Biriya bimasa bishushanya inyota ikabije dufite yo gutunga
Studies in vitro have shown that sildenafil is selective for PDE5, which is involved in the erection process. buy cialis usa ED can result from endocrinological factors (abnormal.
. Kwa kino gihe abantu ntitugitinya Imana. Abenshi twabaye ba Mpemukendamuke kubera ibintu. Uyu munsi Yezu arashaka kutubohora iyo ngoyi. ese jyewe ikigirwamana cyanjye ni iki he?
- Si ibigirwamana Yezu adukiza uyu munsi gusa. Muri ya mategeko Imana yahaye Musa, Imana yakomeje igira iti “Ntuzice umuntu”. Kwa kino gihe kwica bisigaye ari uguhumbya. Musigaye mubyumva ku ma radiyo ngo umugabo yishe umugore, umugore yishe umugabo, umwana yishe umubyeyi we. Uyu munsi Imana ishaka kutuvana kubucakara bw’inzangano bungeza aho numva mugenzi wanjye yamva mu maso agapfa.
- Si ibyo gusa. Imana yakomeje iti “ntuzasambane, ntuzatware umuntu ngo umugire uwawe ku ngufu”. Kwa kino gihe ubusambanyi buragenda bufata indi ntera. Hari n’amategeko asigaye ashyirwaho ku buryo yibagiza abantu ko ya migenzo y’ubusugi, ubumanzi, ubudahemuka mu bashakanye, ko iyo migenzo igishoboka. Ni ugusenga dukomeje.
- Imana kandi yagize iti “Ntuzavuge ibinyoma ubeshyera mu genzi wawe”. Kwa kino gihe ikinyoma cyahawe intebe. Hari ubwo umuntu yibaza niba ukuri kukibaho. Uba uhagararanye n’umuntu, ukumva undi umukeneye aramutelefonnye ati uri hehe ko ndi kugushaka, undi ati ndi ibunaka kandi muhagararanye. Umugabo mu rugo kubeshya umugore, umugore akabeshya umugabo, umwana akabeshya umubyeyi, byo wagirango byaje kwemezwa. Ntawe bigitera ikibazo. Yezu uyu munsi arashaka kuduhambura kuri iyo ngoyi y’ikinyoma.
- Icya nyuma ntabura kuvuga, ni abahinyura Imana kuberako itabakoreye ibitangaza bifuza; kimwe n’abiyita abanyabwenge cyangwa abibwirako bazi ubwenge kurusha abandi
. Pawulo mutagatifu mu isomo rya kabiri yagize ati “mu gihe Abayahudi bigomba ibitangaza, Abagereki bo bashimikiriye iby’ubuhanga”. Igishuko cyo kugerageza Imana tuyisaba ibitangaza ni icya buri munsi. Kumva ko tuzi ubwenge bituma dushaka kugira Imana inama ni igishuko cya buri munsi. Ni kenshi usanga turi kwibaza tuti kuki Imana itakoze biriya kuriya. Yezu uyu munsi aradukiza iyo ngoyi yo kwikuza, yo gushaka gusimbura Imana. Ni tureke Imana ibe Imana, natwe dukomeze twibere abantu aho kuba Imana.
Bakiristu bavandimwe, ubwo Yezu yirukanaga abacuruzi mu ngoro, maze akababwira ati “Nimusenye iyi ngoro, mu minsi itatu nzaba nongeye kuyubaka”, yashakaga kutubwirako tugomba kureka ibya kera, maze tukubaka ibishya. Yashakaga kutubwirako isezerano rya kera ko rirangiye, ko tugiye mu rishya. Ko ibitambo bya kera birangiye ko ari ugiye kuba igitambo. Yashakaga kutubwirako tugomba kuba bashya. Ese jyewe uyu munsi, muri kano kanya, mu mutima wanjye, mu rugo rwanjye ni iki ngiye gusenya? Kugirango tuzazukane na Yezu kuri Pasika, byanga bikunda muri kino gisibo hari ibyo dusabwa gusenya.
Bavandimwe, nitwemere tuve mu bucakara. Twisanzure. Burya umuntu washoboye kwisanzura, akishyira akizana mu kuri, agatsinda icyaha, ni Yezu. Yageze n’aho atinyuka atanga umubiri we ngo uribwe, abambwa ku musaraba, arapfa ariko arazuka. N’ubu ni muzima. Nituza ku muhabwa mu kanya mu kimenyetso cy’umugati, tuze kumusaba natwe atuvane mu bucakara ubwo aribwo bwose bwaduheranye. Amen
Padiri Fidèle NSHIMIYIMANA