AMASOMO: 2 Ch 36, 14-16. 19-23; Ps 136; Ep 2, 4-10; Jn 3, 14-21.
Tugeze ku cyumweru cya kane cy’IGISIBO
Cell death in response to toxins occurs as a controlled event involving a genetic programme in which caspase enzymes are activated (Waters et al.• Lifestyle factors tadalafil generic.
. Rwa rugendo rwacu rw’iminsi mirongo ine, aho dusabwa kunoza wa mubano wacu n’Imana binyuze mu isengesho ryiza, tugasabwa kunoza umubano wacu na bagenzi bacu binyuze mu gusangira, tugasabwa no kunoza umubano wacu na twe ubwacu binyuze mu mugenzo wo kwigomwa icyaha no kwitsinda, turugeze kure.
Ni yo mpamvu iki cyumweru cya kane cy’igisibo bakita icyumweru cy’IBYISYIMO (Laetare)
NOand intervention may be appropriate. cialis without prescription.
. Ibyo byishimo byacu aho bikomoka si ahandi, bikomoka ku byishimo wa muryango wari warajyanywe bunyago I Babiloni kubera kwigomeka ku Mana, wongeye kugira ubwo Imana yongeye kuwugoboka ikawubwira ikoresheje umwami Sirusi iti : “Nimuzamuke, mwongere mujye I Yeruzalemu”. Bityo amasomo matagatifu ya kino cyumweru araturarikira kuzirikana ku MPUHWE Z’IMANA.
Nk’uko twabyumvise mu isomo rya mbere, ngo “Ku ngoma y’umwami Sedekiya, abakuru b’abaherezabitambo n’abatware ba rubanda, na bo barushaho gucumura bakurikiza imihango yose mibi y’abanyamahanga, ndetse bandavuza Ingoro y’Uhoraho yari yaratagatifurije I Yeruzalemu. Uhoraho, Imana y’abasekuruza babo, arabihanangiriza bikomeye kandi abatumaho kenshi intumwa ze, abitewe n’imbabazi yari afitiye umuryango we n’ingoro ye bwite. Nyamara bo bagakubita intumwa z’Imana, bagasuzugura amagambo yazo kandi bagaseka amagambo yazo”.
Natwe tujya dutera Imana umugongo. Hari igihe tujya dukerensa Ijambo ry’Imana. Hari igihe tujya duhabwa amasakaramentu tukumva ntacyo bivuze. Mu byukuri twisuzumye twasanga natwe twaragiye kure y’Imana. Twasanga natwe twarajyanywe bunyago, twibera mu bucakara bw’icyaha. Nk’uko Imana yabwiye umuryango wayo iti “Nimuzameke, mwongere mujye I Yeruzalemu”, natwe uyu munsi muri kano kanya iri kudusaba kuzamuka tukava muri bya bindi byose twari twarakwamiyemo, turasabwa kuzamuka tukava muri cya cyaha cyari cyaratugize abacakara.
Burya icyaha cyose aho kiva kikagera kigira ingaruka. Ukwigomeka k’uriya muryango w’Imana byawuviriyemo gutezwa Abanyababiloni batwika ingoro y’Uhoraho, barimbura inkike z’amabuye z’I Yeruzalemu, amazu yaho barayatwika yose, maze ibintu by’agaciro barabitsemba.
Ngirango ku Banyarwanda kwiyumvisha ukuntu iriya scène yagenze byatworohera ku rusha abandi. Ziriya ntumwa zatumwaga kuri uriya muryango maze umuryango ukazihemba kuzikubita, umuntu yazigereranya na Bikiramariya atubonekera I Kibeho. Muzi ukuntu ubutumwa bwe bwabanje kwakirwa, kandi muzi n’ibyakurikiheho.
Nyamara nk’uko Pawulo mutagatifu yabitubwiye, kandi koko ni byo, “Imana ni Nyir’impuhwe zihebuje”. Imana ni urukundo rusa, Imana ni Umubyeyi. Burya mu rugo umwana umubyeyi akunda kurusha abandi si wawundi muzima, wa wundi witonda, wa wundi wibwiriza icyo agomba gukora. Ahubwo umwana umubyeyi akunda kurusha abandi, ni wa wundi wamunaniye, kugeza igihe azagarukira ku murongo, ni wa wundi urwaye, ndetse urembye kugeza igihe azakirira. N’ Imana ni uko. Burya iyo twayiteye umugongo ni bwo irushaho kudusanga. Imaze kwitegereza ubuzima uriya muryango wari ubayemo I Babiloni, yaboherereje umwami Sirusi, umwami w’Abaperisi ni ko kugenda abwira umuntu wese wo muri uriya muryango w’Imana ngo “Nabane n’Imana kandi nazamuke”.
Bakiristu bavandimwe, Imana ni Inyembabazi, icyo twe dusabwa nta kindi ni ukuyihungiraho. Burya Imana iyo itubabarira, yo biyisaba kwibabaza. Burya ntushobora kubabarira utabanje kwibabaza. Burya gukunda umuntu wakugaragarije urwango bisaba kwibabaza. Nk’uko uriya muryango w’Imana wazamutse I Yeruzalemu, na Yezu yakoranye urugendo nabo, kugirango ajye kuhabahera imbabazi zidasondetse akoresheje urupfu rw’umusaraba. Umwandi w’ivanjili yabivuze muri aya magambo ubwo yagiraga ati “ Nk’uko Musa yamanitse inzoka mu butayu, ni ko n’Umwana w’umuntu azagomba kumanikwa, kugirango umwemera wese agire ubugingo bw’iteka”.
Bakiristu bavandimwe, kubabarira birakomera. Hari umuhanga (Cardinal John Newmann) wigeze kuvuga ngo ‘Kubabarira muntu amaze gucumura byagoye Imana kurusha kumurema’. Ati kuko Imana yaremye isi ikoresheje Ijambo ryayo gusa. Ikavuga iti ‘iki nikibeho, ni uko kikabaho, kandi mu minsi itandatu gusa’. Ati nyamara muntu amaze gucumura, kugirango imureme bundi bushya, byasabye Jambo kwigira umuntu aza kubana natwe, amara imyaka 33 akorana urugendo na twe. Byasabye Imana kwihagurukira ubwayo. Byasabye Yezu gupfa ndetse apfa apfiriye ku musaraba. Cya giti Adamu na Eva bariye kikabaviramo urupfu ni cyo Yezu yahisemo kubambwaho maze kituviramo isoko y’agakiza.
Bakiristu bavandimwe, nkuko Imana itugirira impuhwe ikatubabarira, natwe tugomba kubabarirana hagati yacu. Burya isi uyivanyemo imbabazi, ukayivanamo impuhwe, ntacyasigara. Umugabo mu rugo nababarire umugore, umugore ababarire umugabo, abana n’ababyeyi bahane imababazi, abavandimwe bahane imbabazi, abaturanyi bahane imbabazi. Burya cadeau ihenze mu buzima waha inshuti yawe, waha uwo mwashakanye si imodoka igezweho, si amafaranga, si ibintu. Cadeau isumba izindi wamuha ni ukumuha imbabazi, ni ukumubabarira igihe yagucumuyeho kandi ukabigira ubikuye ku mutima. Burya kubabarira umuntu ni ukumurema bundi bushya
. Ni ukumuha amahirwe yo kongera kubaho yuzuye, atekanye.
Gusaba imbabazi no kuzitanga, mu mvugo biroroha cyane, nyamara mu ngiro birakomera cyane. Twebwe abantu biratugora. Yezu niwe washoboye kubabarira agera no ku bishi be
. Nituza kumuhabwa mu kanya mu kimenyetso cy’umugati, tuze kumusaba aduhe inema, aduhe imabaraga zo kujya tubabarirana nk’uko Imana itubabarira. Tubisabe kandi tubisabirane.