TUZIRIKANE KU MASOMO Y’ICYUMWERU CYA 16 GISANZWE, B.

AMASOMO:

Jr 23, 1-6; Ps 22, Ep 2, 13-18; Mc 6, 30-34.

UBUMWE ni ukintu gikomeye. Aho ubumwe buri amahoro arahaganza. Aho bwabuze hacura amariria n’imiborogo, amaraso akameneka, ibintu bikadogera. Ubumwe rero burahenda. Ubumwe ntibugurwa n’iyo wagira ibya “Mirenge ku Ntenyo”. Ubumwe nyabwo bukomoka ku Mana. Ubumwe ubwari bwo bwose twagirana hagati yacu, iyo budaturutse ku Mana, birangira bushenye.

Ubumwe tugomba kugirana hagati yacu nk’abavandimwe, buramba iyo twabanje kubugirana n’Imana. Iyo twitandukanyije n’Imana, n’iyo twaba ibihangange kajana turatsindwa. Ibyo nibyo byabaye k’umwami Sedekiya (597-587). Uyu yanze kumvira Imana yamutumagaho umuhanuzi Yeremiya, maze ahitamo kumvira ibyegera bye byamusabaga kwivumbagatanya kuri Babiloni. Icyo byamuviriyemo nta kindi ni uko Nebukaninetsari, umwami wa Babiloni, yateye Yeruzalemu maze akayiyogoza, abaturage bagakwirwa imishwaro

Stability studies carried out up to 1 year indicate no significant differences in appearance and no formation of degradation products, and support the proposed re-test period of 2 years for the active substance in double polyethylene bags inside a fibre drum.Total score 5-10 (severe); 11-15 (moderate); 16-20 (mild); 21-25 (normal). cialis online.

. Mu isomo rya mbere, ubwo umuhanuzi Yeremiya yavugaga mu ijwi ry’Uhoraho agira ati : « Baragowe abashumba batererana ubushyo bwanjye bukagwa mu rwuri ! », buriya n’uriya mwami wabwirwaga, ndetse n’abandi baba bakora nkawe kwa kino gihe.

Bakristu bavandimwe, muri kano kanya buri wese niyisuzume maze yibaze uko arangiza inshingano ze ? Ese akazi nkora ndagashoboye ? Ese urugo rwanjye ndarushoboye ? Ese aho nanjye sinaba ndi nka bariya bashumba batererana intama ?

Bakiristu bavandimwe, aho kumera nk’umwami Sedekiya, tugomba kugera ikirenge mu cy’intumwa za Yezu
. Iyo azohereje mu butumwa ziragenda, ndetse zanatahuka zikaza gutanga raporo y’uko ubutumwa bwagenze. Nibyo twumvise mu Ivanjili ubwo Mariko yagiraga ati : « Muri icyo gihe, Intumwa zivuye mu butumwa bwazo ari nabwo bwa mbere, ziteranira iruhande rwa Yezu, maze zimumenyesha ibyo zari zakoze byose, n’ibyo zari zigishije byose ».

Bakiristu bavandimwe, ese jyewe iyo umunsi wije, njya mfata akanya ngo ndebe uko natunganyije ibyo nsabwa ? Ese njya mpa raporo Yezu ? Kumuha Raporo bivuga kumushimira ibyiza tuba twagezeho no gusaba imbabazi ku byo tuba tutatunganyije uko bisabwa
. Iyo tumuhaye raporo aratumurikira, aratwigisha, aduha ku Ijambo rye, kandi iryo Jambo ritanga imbaraga.

N’aho rero, burya ubumwe bwacu nk’abantu buramba iyo twabanje kubushingira ku Mana. Iyo twamaze kunga ubumwe n’Imana, ni bwo tubaho ntavangura iryari ryo ryose
. Ni bwo tubaho nta tandukanyirizo riri hagati y’Umuyahudi n’utari we ; hagati y’umunyarwanda n’umunyamahanga, hagati y’umuhutu n’umututsi.

Bakiristu bavandimwe, Yezu ni we mushumba nyamushumba udatererana intama ze. We agera n’aho azitangira. Yemeye kurambura amaboko ku musaraba mu ibabara rye aritwe agirira, maze mu izuka rye atangarizako ubuzima. Yezu yarazutse, Yezu ni muzima. Nituza kumuhabwa mu kanya mu kimenyetso cy’umugati, tuze kumusaba aduhe kunga ubumwe na we, maze tubone kunga ubumwe n’abavandimwe bacu, ubu n’iteka ryose.
Amen

Padiri Fidèle NSHIMIYIMAN
Paruwasi NKANKA