Musenyeri Edoaurd SINAYOBYE yasuye Abagororerwa muri Gereza ya Rusizi

Kuri uyu wa kane ,tariki ya 09/6/2022, i saa 9h45, Musenyeri Édouard SINAYOBYE, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, yasuye Imfungwa n’Abagororwa bari muri Gereza ya Rusizi.

Akigera kuri Gereza ya Rusizi, Musenyeri yakiriwe n’Umuyobozi wa Gereza wungirije arikumwe n’abo bafatanya , bamubwira ishusho rusange ya Gereza ya Rusizi.

Nyuma y’ibiganiro bagiranye, yagiye guturira igitambo cya Misa Abagororwa n’abandi bakorera kuri Gereza ya Rusizi.

Mu nyigisho ye yashishikarije Imfungwa n’Abagororwa kugira umutima mwiza, ufungukiye Imana, bituruka ku gufata icyemezo cyo guhinduka, ukareka ikibi ukibanda ku cyiza. Musenyeri kandi yashimiye ubuyobozi bwa Gereza ya Rusizi n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa ku mikoranire myiza bagaragariza Diyosezi mu bikorwa bahuriramo byo kwita ku mfungwa n’Abagororwa.

Mu ijambo rye Umuyobozi wa Gereza Wungirije nawe yashimiye cyane Musenyeri ku ruzinduko yahakoreye n’inyigisho yuje impanuro yabahaye, amushimira uruhare Diyosezi igira mu bikorwa by’isanamitima kandi amusaba kubikomeza.

Uruzinduko rwashojwe i saa saba.

A.Thengo