Mgr Thaddée Ntihinyurwa


Nyiricyubahiro Musenyeri Tadeyo NTIHINYURWA yavutse tariki ya 25 Nzeri 1942 muri Paruwasi ya Kibeho, Diyosezi ya Gikongoro, Intara y’amajyepfo. Yahawe isakaramentu ry’Ubusaseridoti tariki ya 11 Nyakanga 1971

than halfpartner related vaginal irritation. buy cialis.

. Guhera muri uwo mwaka, yakoze imirimo inyuranye, mbere na mbere muri paruwasi (mbere na nyuma gato yo kuminuza mu byerekeye kogeza ubutumwa mu bantu « missiologie » i Louvain mu Bubiligi), hanyuma agirwa Igisonga cy’umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare, Myr Yohani Batisita GAHAMANYI
. Yabaye kandi umuyobozi wa Seminari Nto ya Butare, aza no kugirwa umwarimu n’umurezi muri Seminari Nkuru ya Rutongo kuva mu 1980. Mu mwaka wa 1981, yagizwe Umwepiskopi wa mbere wa Diyosezi ya Cyangugu yari imaze gushingwa na Nyirubutungane Papa Yohani Pawulo wa II.

Yahawe inkoni y’ubushumba tariki ya 24 Mutarama 1982. Ku itariki ya 3 Ukuboza 1994, yagizwe umuyobozi wa gishumba w’Arkidiyosezi ya Kigali yari imaze amezi atandatu ibuze umwepiskopi wayo, Myr Visenti NSENGIYUMVA wiciwe i Gakurazo ya Kabgayi. Kuva kuwa 25 Werurwe 1996 kugeza ubu, yagizwe Arkiyepiskopi wa Kigali, anakomeza kuba umuyobozi wa gishumba wa Diyosezi ya Cyangugu kugera mu 1997. Hatirengagijwe indi mirimo myinshi kandi inyuranye yagiye ashingwa, twakwibutsa ko yanabaye umuyobozi wa gishumba wa Diyosezi ya Kabgayi (2004-2006) n’uwa Diyosezi ya Kibungo (2010-2013).