Paruwasi Bukunzi yijihije imyaka ine ishinzwe

Kuri uyu wa 15 Kanama 2026, Kiliziya Gatolika ku isi yose irizihiza Umunsi Mukuru w’ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya. Muri Paruwasi ya Bukunzi yo Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, abakristu bateraniye hamwe mu Misa Ntagatifu yatuwe na Musenyeri Edouard SINAYOBYE yo kwizihiza uyu munsi mukuru ndetse banashimira Imana ku myaka ine ishize Paruwasi yabo ishinzwe.

Mu nyigisho ye, Musenyeri Edouard SINAYOBYE, Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, yibanze ku ruhare n’umwanya wa Bikira Mariya mu mateka yicungurwa rya muntu.  Yagize ati “Bikira Mariya, Umugore wisesuye urumuri, izuba n’ukwezi munsi yibirenge bye, atamirije ikamba ku mutwe ry’inyenyeri 12, yaratwite”. Ibi bishushanya Kiliziya n’umuryango w’Imana, Yezu Kristu mu nda ya Bikira Mariya, Urumuri rw’amahanga,rwemeye kurasira Isi binyuze ku Mubyeyi Bikira Mariya. Yagaragaje ko Bikira Mariya atari umuntu wubahwa gusa kubera ko ari Nyina wa Yezu, ahubwo ko ari n’urugero rw’umuntu wemeye Imana, akayumvira kandi akayoborwa na yo mu buzima bwe bwose kandi akanayigeza ku bandi.

Nyiricyubahiro Musenyeri Edouard, yibukije abakiristu ko badakwiye guterwa ipfunwe no kumenya no kwakira Bikira Mariya kuko uko Yezu yemeye kumunyuraho asanga abantu niko natwe tugomba kumunyuraho dusanga Imana cyane ko twebwe abantu igeno ryacu atari irya hano ku isi ahubwo riri mu ijuru aho tuzabaho mu buzima bw’iteka. Yasabye abakristu kubaho nkabafite icyerekezo cyo mu Ijuru maze iby’isi bihita, bishira bidufashe kurangamira ibyiza by’ijuru bidashira. Dusabe inema yo kujya mu ijuru aho kubaho imyaka 300, cyangwa myinshi yose ishoboka. Bikira Mariya amaze kurangiza ubuzima bwe bwo ku isi yajyanywe mu Ijuru n’umubiri we na roho ye.

Uyu munsi mukuru kandi wabaye umwanya wo gushimira Imana ku bw’impano yahaye Kiliziya muri Bikira Mariya, no kongera kwiyemeza kumukurikiza nk’umubyeyi n’Umuyobozi mu rugendo rwo gukurikira Kristu. Byumwihariko ku bakiristu ba paruwasi ya Bukunzi, Umwepisikopi yasoje abibutsa igihango bafitanye na Bikira Mariya wajyanywe mu juru cyane ko iyo paruwasi yavutse kuri assomption, umwaka wa 2022 kandi iragizwa Bikira Mariya Umwamikazi wajyanywe mu Ijuru.

Ashingiye kuri ayo mateka ya paruwasi, Nyiricyubahiro Musenyeri Umushumba wa diyosezi ya Cyangugu yasabye Ubuyobozi bwa paruwasi ya Bukunzi hamwe na’bakiristu bayo ko bakwiye kugira umwihariko ujyanye n’umunsi mukuru wa Assomption maze abantu bakajya baturuka hiryano hino baje kubigiraho. Yabahaye zimwe mu ngero bakwiye kwibandaho muri uwo mwihariko, harimo gushyirahoimisi izwi kandi ihoraho yo kwitegura Asomusiyo, gukora ibikorwa by’urukundo, kumenya no kwegera abakecuru n’abasaza kuko aribo miganda paruwasi yubakiyeho.

Byegeranijwe na Vénuste NGENDAHAYO