Ihuriro ry’urubyiruko muri Paruwasi Nyamasheke

Guhera kuwa gatanu tariki 26/12 kugera kucyumweru tariki ya 28/12/2025, muri paruwasi ya Nyamasheke, habereye session y’urubyiruko ruba muri za groupes vocationnels zo muri Diyosezi ya Cyangugu. Ni ihuriro ngarukamwaka rifasha urubyiruko gushishoza ndetse no guhitamo umuhamagaro wabo ( kwiha Imana cyangwa gushinga urugo).
Iyi session yatangijwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Édouard SINAYOBYE, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Cyangugu kuwa gatanu tariki ya 26/12/2025, aho yahamagariye urubyiruko gutega amatwi Ijwi ry’Imana ribahamagara bafatiye urugero Ku mwana Samweli; n’abihayimana yongera kubashishikariza gufasha urubyiruko kumenya neza Ijwi ribahamagara, bafatiye urugero kuri Heri.

Iyi session yari yitabiriwe n’urubyiruko rugera kuri 620 ruturutse mu maparuwasi 22 yose agize Diyosezi ya Cyangugu.

Abihayimana baganirije urubyiruko bagera kuri 51 baturuka mu miryango 40 y’abihayimana (40 congrégations).

Igitekerezo cy’iremezo muri iyi session ni “WOWE NKURIKIRA” (Yh 21,22)

Session yasojwe kuri iki cyumweru na Misa y’umunsi mukuru w’Urugo Rutagatifu.

Byegeranijwe na Padiri Rwabugiri Siméon