Diyosezi

Diyosezi ya Cyangugu yabyawe na Diyosezi ya Nyundo tariki ya 05/11/1981, ikaba igizwe ubu n’amaparuwasi 14, ikaba ibarizwa mu karere ka Rusizi na Nyamasheke. Nyuma y’ishingwa ryayo yaragijwe Nyiricyubahiro Musenyeri Tadeyo NTIHINYURWA wayiyoboye kugeza igihe atorewe kuba Arikepiskopi wa Arikidiyosezi ya Kigali tariki ya 25/03/1997, akomeza gushingwa na Diyosezi ya Cyangugu. Tariki ya 18/01/1997, Nyir’ubutungane Papa Yohani Pawulo II yatoreye Nyiricyubahiro Musenyeri Yohani Damaseni BIMENYIMANA kuyobora Diyosezi ya Cyangugu

Diyosezi ya Cyangugu ifite ubuso butuwe bungana na 1,125 Km2, ahasigaye hari Parike y’igihugu ya Nyungwe n’ ikiyaga cya Kivu. Ituwe n’abaturage bagera ku 681,968, abakirisitu bakaba bagera ku 318,890( Ugendeye ku ibarura ryo muri 2012)