Ku wa kabiri,  tariki ya 24/10/2023, abanyamuryango b’UUmuryango w’Umutima Mutagatifu wa Yezu ku rwego rwa Diyosezi ya Cyangugu, bakoze ubutumwa muri Paruwasì ya Mushaka, Santrali ya Rwinzuki, aho basakariye inzu uwitwa Valentine NYIRABWIMANA ubana n’abana babiri mu nzu yavaga cyane kubera ubusaze. Muri iki gihe cy’imvura bararaga basembera kubera kunyagirwa. Padiri Dusenge Issa Moïse, Omoniye […]
Mu rwego rwo gukora ikenura-bushyo rwita ku  muryango, Komisiyo y’abana muri Paruwasi ya Muyange  yateguye amarushanwa  y’utugoroba tw’abana muri Paruwasi Muyange afite insanganyamatsiko igira iti:”Twubake umuryango mwiza, isoko y’Ubukristu buhamye “. Muri aya marushanwa yasojwe tariki ya 8/10/2023. Aya marushanwa yari agamije  guhuza abana no kubafasha gusabana,gufasha abana gukura mu kwemera, kwiga indagaciro z’ukwemera, umuco […]
Kuri uyu wa 15/8/2023, Paruwasi ya Tyazo yizihije misa yo gushimira Imana ku myaka 11 iyo paruwasi imaze ishinzwe. Ibirori by’uwo munsi byabimburiwe n’gitambo cy’Ukaristiya cyatuwe na Mgr Dieudonné RWAKABAYIZA wari intumwa y’Umwepiskopi muri uwo munsi mukuru. Uwo munsi kandi wabaye umwanya wo guhimbaza yubile y’ imyaka 50 ya korali ABADATEZUKA yo muri Paruwasi Tyazo […]
Kuva tariki ya 10-13/08/2023, urubyiruko rurenga 400 rwibumbiye mu muryango w’Inkoramutima z’Ukaristiya ruvuye mu madiyosezi yose y’u Rwanda, rwitabiriye ihuriro ry’Inkoramutima ku rwego rw’igihugu ryabereye muri Paroisse Nyamasheke, Diyosezi Cyangugu. Muri iryo huriro habaye umwanya w’inyigisho zirimo izatanzwe na Mgr Edourad Sinayobye Umushmba wa Diyosezi ya Cyangugu, Padiri Gilbert KWITONDA, Omoniye ku rwego rw’igihugu w’Inkoramutima […]
Nyuma y’uko ishinzwe tariki ya 30/8/2015 na Nyiricyubahiro Musenyeri Yohani Damaseni BIMENYIMNA, abakristu ba Paruwasi Nyakabuye ntibahwemye guharanira iterambere rya Paruwasi yabo. Ibyo bigenda bigaragarira mu bikorwa binyuranye by’ikenurabushyo byita kuri roho no ku mubiri bigenda bikorerwa muri iyo Paruwasi. Ku ikubitiro, abakristu ba Paruwasi Nyakabuye bagize uruhare rukomeye mu kubaka amacumbi meza y’abasaseridoti. Nyuma […]
Like Us On Facebook
Facebook Pagelike Widget