
Kuva tariki ya 10-13/08/2023, urubyiruko rurenga 400 rwibumbiye mu muryango w’Inkoramutima z’Ukaristiya ruvuye mu madiyosezi yose y’u Rwanda, rwitabiriye ihuriro ry’Inkoramutima ku rwego rw’igihugu ryabereye muri Paroisse Nyamasheke, Diyosezi Cyangugu. Muri iryo huriro habaye umwanya w’inyigisho zirimo izatanzwe na Mgr Edourad Sinayobye Umushmba wa Diyosezi ya Cyangugu, Padiri Gilbert KWITONDA, Omoniye ku rwego rw’igihugu w’Inkoramutima na Padiri Jean Bosco NIYONSENGA, Omoniye w’Inkoramutima uri Diyosezi ya Cyangugu. Uyu mwiherero wabaye akaya keza ko gusenga no gukora ibikorwa by’urukundo. Yezu m’Ukaristiya ,aragasingizwa!
Ubwanditsi