Kuri uyu wa 15/8/2023, Paruwasi ya Tyazo yizihije misa yo gushimira Imana ku myaka 11 iyo paruwasi imaze ishinzwe. Ibirori by’uwo munsi byabimburiwe n’gitambo cy’Ukaristiya cyatuwe na Mgr Dieudonné RWAKABAYIZA wari intumwa y’Umwepiskopi muri uwo munsi mukuru. Uwo munsi kandi wabaye umwanya wo guhimbaza yubile y’ imyaka 50 ya korali ABADATEZUKA yo muri Paruwasi Tyazo no gushimira Imana kuri Soeur Marie Marine NYIRASHUMBUSHA, kubera amasezerano ya burundu yakoze kuwa 11/08/2023, mu muryango w’Abizeramariya.
Mu butumwa bwatanzwe na Padiri Mukuru wa Paruwasi Tyazo, Padiri Roger NZAYISENGA yasabye abakristu gukomeza kurangwa n’ishyaka mu kwitangira Paruwasi yabo , abasaba ko ubukristu butaba izina ahubwo bugahinduka ubuzima.
Bwana Joseph Désiré MUHAYEYEZU ,Vice Mayor ushinzwe ubukungu mu karere ka Nyamasheke, yashimiye uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu nzego zayo zose mu butumwa ikora bwita ku bantu.
Mgr Rwaabayiza Dieudonné, mu ijambo rye, yasabye abakristu ba Tyazo kwishima bakanezerwa kuko Imana ibakunda barebeye ku Mubyeyi Bikira Mariya.
Paruwasi ya tyazo yashhinzwe tariki 12/8/2012, iragizwe Bikira Mariya Umubyeyi ugira ibambe, ituwe n’abakristu barenga ibihumbi bine maganu.
Ubwanditsi