Muri Paruwasi Muyange hasojwe amarushanwa y’utugoroba tw’abana

Mu rwego rwo gukora ikenura-bushyo rwita ku  muryango, Komisiyo y’abana muri Paruwasi ya Muyange  yateguye amarushanwa  y’utugoroba tw’abana muri Paruwasi Muyange afite insanganyamatsiko igira iti:”Twubake umuryango mwiza, isoko y’Ubukristu buhamye “. Muri aya marushanwa yasojwe tariki ya 8/10/2023. Aya marushanwa yari agamije  guhuza abana no kubafasha gusabana,gufasha abana gukura mu kwemera, kwiga indagaciro z’ukwemera, umuco n’ikinyabupfura n’imyidagaduro. Mu gusoza ayo marushanywa , utugoroba tw’abana twahize utundi twagenewe agashimo.

Aya marushanwa kandi yabaye akanya ko kumenya impano abana bafite no kubafasha kuzirera.  Mu gusoza aya marushanwa, abayobozi ba Komisiyo y’abana muri Paruwasi ya Muyange batangaje ko bari gutegura Noheli y’Abana izaba mu kwezi k’ukuboza 2023.

Padiri Jean Claude Ntamuturano