Abanyamuryango b’Umutima Mutagatifu wa Yezu bahuriye i Mushaka mu  gikorwa cy’urukundo

Ku wa kabiri,  tariki ya 24/10/2023, abanyamuryango b’UUmuryango w’Umutima Mutagatifu wa Yezu ku rwego rwa Diyosezi ya Cyangugu, bakoze ubutumwa muri Paruwasì ya Mushaka, Santrali ya Rwinzuki, aho basakariye inzu uwitwa Valentine NYIRABWIMANA ubana n’abana babiri mu nzu yavaga cyane kubera ubusaze. Muri iki gihe cy’imvura bararaga basembera kubera kunyagirwa. Padiri Dusenge Issa Moïse, Omoniye w’umuryango ku rwego rwa Diyosezi akimara kumenya ayo makuru mu nama yamuhuje  n’abahagarariye umuryango mu maparuwasi, bafashe umwanzuro wo gukusanya ubushobozi bw’amafranga agera kuri  210’000 Frw kugira ngo hagurwe amabati yo gutabara uwo muryango.

Ku wa 24/10/2023 nibwo icyo gikorwa cyakozwe n’abanyamutima bahagarariye abandi bari baturutse mu maparuwasi anyuranye ya Diyosezi ya Cyangugu ndetse n’abanyamutima ba Paruwasi ya Mushaka. Hasakawe inzu nini yagiyeho amabati 22, hanubakwa igikoni n’ubwogero. Uwahawe ubufasha byari byamurenze kuburyo kubona icyo avuga byamunaniye kubera amarangamutima menshi. Gusa yashimiye cyane Imana yamutabaye ibinyujije mu muryango w’Umutima Mutagatifu wa Yezu. Umwe mu bana be yasangije abari mu gikorwa  ubuzima bugoranye babagamo  bwanatumye acikiriza amashuri. Mu magambo ye  yaragize ati: « Muri iki gihe cy’imvura twararaga duhagaze kubera kuvirwa n’inzu… none dushimishijwe n’ibyo mudukoreye ». Abubakiwe  bahawe kandi  ibyo kurya byakusanyijwe n’abanyamutima ba Paruwasi ya Mushaka.

Iki gikorwa cyari kitabiriwe na Aloys NDENDAHIMANA, Padiri Mukuru wa Paruwasi na Bwana Emmanuel NTWALI, Umunyamabanganshingwabikorwa w’Akagali ka Rwinzuki iki gikorwa cyabereyemo. Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Mushaka kubufatanye n’ubuyobozi w’akagari biyemeje guhita basubiza ku ishuri umwana wari wararivuyemo no kubashakira ibiryamirwa mu buryo bwihuse. Twabibutsa ko ubutumwa bw’Umuryango w’Umutima Mutagatifu wa Yezu muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu bwubakiye ku bikorwa bibiri  by’ingenzi : Ibikorwa byita ku buzima bwa roho n’ibikorwa byita ku buzima bw’umubiri.

Byegeranijwe na Padiri Moise Issa DUSENGE

Omoniye w’Umuryango w’Umutima Mutagatifu wa Yezu muri Diyosezi ya Cyangugu