Umuhango wo guha umugisha icumbi ry’abapadiri muri Paruwasi Gatolika ya Runyanzovu

Ku cyumweru tariki ya 14/7/2024, kuri Paruwasi Gatolika ya Runyanzovu habereye umuhango wo guha umugisha Icumbi ry’Abapadiri. Ni umuhango wayobowe na Musenyeri Edouard Sinayobye, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, aherekejwe na Musenyeri Ignace Kabera igisonga cy’Umwepisikopi, abasaserdoti, abihayimanana, inshuti za Diyosezi zo mu gihugu cya Autriche zirangajwe imbere na Madamu Traude, abayobozi b’imirenge ya Nyakarenzo na Nkungu n’imbaga nyamwinshi y’abakristu.

Umuhango watangiye saa tatu n’igice za mu gitondo(9h30)  hatangwa  umugisha ku icumbi ry’abapadiri ryubatswe ku bufatanye bw’abakristu b’iyo Paruwasi n’Abapadiri bahakorera ubutumwa bo bakoze ibishoboka byose kugira ngo abasaseridoti babo babone aho kuba heza dore ko, nk’uko Umwepiskopi yabigarutseho, bari batuye mu icumbi rya gikene ariko bishimye.

Nyuma yo guha umugisha iryo cumbi, Umushumba wa Diyosezi yaturiye imbaga y’Imana  Igitambo cy’Ukarisitiya cy’icyumweru cya 15 gisanzwe umwaka wa Liturijiya B, aho mu nyigisho ye yagarutse ku gusingiza Imana bubera ubutore n’imigisha twaherewe muri Yezu Kristu, Umwana w’Imana, We utoza abo atorera umurimo w’ubushumba uko bagomba kubaho.

Mu ijambo yageneye abakristu ku munsi nk’uwo wo gutaha igikorwa cyubatswe mu gihe cyitagejeje ku mwaka  kuko kubaka byatangiye ku wa 26/7/2023; Umushumba wa Diyosezi yagarutse ku buryo bunoze Padiri akoresha ngo atunganye inshingano z’ubutumwa bwe rwagati mu bakristu n’umuco w’ubufatanye hagati y’abapadiri n’abakristu. Musenyeri yasoje ijambo rye ashimira by’umwihariko Padiri Mukuru Jean Baptiste na Padiri Musa bafatanya ubutumwa kuba aribo ubwabo bahisemo  kuza kuba i Runyanzovu aho kuba i Mibirizi bari barahitiwemo gucumbika bakajya baza gukorera ubutumwa i Runyanzovu.

Yashimiye abakristu batanga ibikenewe byose kugira ngo ubutumwa bugende neza: Yabise intwari, abatica umugambi n’abadacogora ku mihigo. Yashimye kandi abagiraneza bo muri Autriche basoje ikivi abakristu bari bateruye bagatanga inkunga yafashije mu mirimo ya nyuma yo kuzuza iyo nyubako.

Padiri Jean Baptiste Nduwamungu, Padiri Mukuru wa Paruwasi Runyanzovu yashimiye Umwepiskopi wakomeje kuba hafi Paruwasi guhera igishingwa kugeza uyu munsi. Yavuze imbogamize bagiye bahura nazo mu butumwa nko kuba abapadiri babiri badahagije mu icyenurabushyo ryegera abakristu, kutangira ipikipiki n’imodoka byo kworoshya urugendo, kutagira ibiro byo kwakiriramo abakristu no kuba Kliziya ya Paruwasi ari nto kuko yari yarubatswe ari iya Santarali. Yasoje ijambo rye agaragaza  imishinga migari Paruwasi ishoreye: Kugura imodoka yo kurohereza abasaserdoti mu butumwa; kubaka ibiro byo gutangiramo serivisi zinyuranye no kwagura Kiliziya.

Abavuze mu izina ry’abashyitsi bo mu gihugu cya Autriche aribo Madamu Traude na Monica bishimiye ibikorwa by’icyenurabushyo rikorerwa muri Paruwasi ya Runyanzovu, basaba abapadiri n’abakristu gusenga cyane bavuga ishapule no gushengerera basaba Imana ngo isubize ibibazo byose bafite. Basoje ijambo ryabo bavuga ko bemereye Paruwasi ipikipiki nshya yo gufasha abasaseridoti mu butumwa bwabo bwa buri munsi.

Ibirori by’umunsi mukuru byasojwe n’ubusabane bw’abasanga ibihumbi bibiri( 2000)by’abakristu, aho buri wese  yishimiraga uruhare rwe rw’umuganda w’amaboko n’umusanzu w’amafaranga yatanze ngo iki gikorwa kindashyikirwa gishyirwe mu bikorwa.

Mbere yo kubagezaho ijambo rirambuye Musenyeri yavugiye mu muhango wo guha umugisha Icumbi ry’Abapadiri ba Paruwasi Runyanzovu, mbibutse ko Paruwasi Runyanzovu yashinzwe ku cyumweru tariki 18/9/2022 ikaba ari iya 21 mu agize Diyosezi ya Cyangugu. Muri  gihe gito imaze ishinzwe, imaze kugera kubikorwa bifatika birimo kwagura isambu ya Paruwasi, guhinga icyayi no kuzuza inyubako y’amacumbi y’abapadiri yatwaye akayabo ka miliyoni 150’376’450Frw; aho uruhare rw’abakristu ari miliyoni 80’176’450Frw angana na 53.3 %.

ijambo rya mgr edouard sinayobye mu muhango wo guha umugisha icumbi ry’abapadiri ba paruwasi yitiriwe umuryango mutagatifu ya runyanzovu.

Bavandimwe,

Twese uko turi hano, twazinduwe no gusaba no kwakira umugisha w’lmana ku rugo rw’Abapadiri b’iyi paruwasi ya Runyanzovu, yiragije Umuryango Mutagatifu. Ibi birori bifite agaciro, niyo mpamvu twabihaye rugari. Byatubereye umwanya wo kuzirikana ku:

  • Uburyo bunoze Padiri akoresha ngo atunganye inshingano z’ubutumwa bwe rwagati mu bakristu.
  • Umuco w’ubufatanye hagati y’Abapadiri n’abakristu
  • Gushimira

Izi ngingo uko ari eshatu, ndumva arizo zindi ku mutima kuri uyu munsi.

Ndifuza kuzibasangiza mu magambo avunaguye.

  1.  KWEGERA INTAMA NO GUHUMURA NKAZO

Nimucyo twumve inyigisho ya Nyagasani Yezu ubwe mu gutoza abo atorera umurimo w’ubushumba: «Nimugende mwigishe amahanga yose » (Mt 28, 19). Yezu ati: “Nimugende”, nimuhaguruke; akongeraho ati: “mu mahanga yose”, ni ukuvuga hose, ni ukuvuga ahari umuntu ukeneye Imana hose.

Turibuka neza ko mu mabwiriza y’ubutumwa Yezu yahaye aho yohereje, yabategetse kutagira icyo bajyana, ngo « keretse inkoni yonyine; nta mugati, nta ruhago, nta biceri mu mukandara, keretse kwambara inkweto z’urugendo » (Mk 6, 8). Inkoni ni iyo kwitwaza mu rugendo rw’ubutumwa. Ngo bagomba kwambara inkweto mu birenge kuko bahamagariwe kugenda basanga abantu. Ubutumwa si ukwicara, ni uguhaguruka, ukagenda.

Umushumba wacu, Papa Fransisiko, ntahwema kutwibutsa ko Kiliziya ya Kristu mu butumwa bwayo, igomba kuba Kiliziya isohoka, ikagenda isanga muntu aho ari hose, mu byo arimo byose. Hari aho agera akabaza abapadiri ati : « Bavandimwe, ndababaza, aho muzi ibikomere by’abakristu mushinzwe?Ese aho murabyiyumvisha, Ese mubari hafi mu buzima bwabo »?

Pawulo Intumwa, yatorewe kugaragaza ku buryo busesuye ubwo buryo bwo kwegera intama: « Nahisemo kwigira umugaragu wa bose, kugira ngo nigarurire benshi muri bo ». (1Kor 9, 19).

Papa Benedigito XVI nawe wari waranyuzwe n’ubwo buryo, yashishikazaga Abapadiri guca bugufi bakegera abakristu agira ati : « Ubwo buryo bwo kwigira byose kuri bose bugaragarira mu kwegera abantu mu buzima bwabo bwa buri munsi, kwegera buri muntu ku giti cye, buri muryango w ‘abakristu »  .

Kwegera intama no guhumura nkazo. Uwo niwo murongo, niwo mujyo, ni yo ngendo abogezabutumwa bose, cyane cyane twebwe Abapadiri duharanira kwiga no kwigana. Iyi Paruwasi ya Runyanzovu yavutse muri uwo murongo : “ngo Abapadiri begere abakristu”. Muri Diyosezi yacu, mu gihe cya Sinodi yo kugendera hamwe, mu gutega amatwi abagize umuryango w’Imana bose, twumvise neza ko twese duhamagariwe guhagurukira rimwe, tugasanga intama zikeneye Imana aho ziri: Umwepiskopi, Abapadiri, Abiyeguriyimana, Abalayiki, twese tukajya mu ngo zose, tukagera kuri bose, bose tukabafasha kwegera Imana. Paruwasi ya Runyanzovu ishishikariye ubwo butumwa twise « Kristu muri buri rugo ».

Urugo rw’Abapadiri ni umugisha ku zindi ngo zindi zigize Paruwasi. Ni umuhana umwe mu yindi. Padiri utuye muri urwo rugo, arahaguruka, yigana Yezu wagiraga ati : « Nimucyo tujye ahandi, mu nsisiro za hafi, na ho mpamamaze Inkuru Nziza, kuko ari cyo cyanzanye»(Mk l, 38). Padiri arasohoka, akagenda, atwaye Ivanjiri kandi amurikiwe na yo. Nguwo umupadiri koko ugera ku nyota y’abakristu. Abakristu ba Runyanzovu ni abahamya babyo.

Kwegera intama, ugahumura nkazo, bisaba umushumba gusanga abakristu aho baba, no kubasanga mubyo babamo, ngo abamurikire.

Ndibuka amafoto nabonye muri ibi bihe bishize. Ayo mafoto nabonye arimo inyigisho. Nabonye ifoto ya Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II, ubwo yasuraga u Rwanda n’u Burundi. Yari i Gitega. Bari bateguye ko asura imiryango ikennye kurusha iyindi. Nabonye ifoto ya Papa, yunamye, asesera mu kazu gasakaje ibirere, kugira ngo agere ku bana b’lmana babaga muri ako kazu. Nabonye ifoto ya Padiri mukuru wa Paroisse Katedarari ya Cyangugu, yari Padiri Ignace Kabera, mu gihe cya sinodi, dutega amatwi abakristu. Nabonye ifoto ya Padiri rwagati mu bana b’inzererezi zo ku muhanda, abateze amatwi, abahanura. Nanamubonye akikijwe n’intama ze zaheranywe n’uburaya, nabo yicaranye nabo, abateze amatwi ngo yumve aho baguye, kandi abafashe kugaruka mu nzira nziza. Nabonye n ‘andi mafoto abiri narangirizaho : nabonye iya Padiri mukuru wa Caritas, icyo gihe yari Padiri Yeremiya Nsabimana, ari kumwe n’abakristu bo ku i Yove, akata icyondo, afatanya nabo guhoma inzu y’umukene. Aya nyuma yo ni aya hano i Runyanzovu, Padiri mukuru Jean Baptiste na Padiri umwungirije Musa, bombi n’ingata ku mutwe, bafatanya n’abakristu gutunda amabuye yo kubaka icumbi ry’Abapadiri. Padiri ugera ku nyota y’abakristu ni uwo nguwo; ni uzi neza ko ari umugaragu w’abandi, umuhereza wabo.

2. UBUFATANYE MU GUTEZA IMBERE PARUWASI

Abakristu twese, buri wese mu rugero rw’ingabire bwite yahawe, duhamagariwe kuba amabuye mazima yubaka ingoro y’lmana (1 P 2, 5). Buri mukristu wese ahabwa ingabire ngo igirire akamaro umuryango wose, Paruwasi yose. Pawulo Intumwa ati : « Ingabire ziranyuranye, ariko Roho ni umwe, uzigaba, ngo zigirire akamaro bose » (1 Kor 4, 7). Muri Kiliziya ya Kristu, ingabire buri wese ahabwa, byaba ubusaserodoti, ukwiyegurira Imana, ubukateshisti n’izindi, izo ngabire zose zikoreshwa mu bufatanye, mu bwumvikane, mu bwubahane, mu bwiyoroshye, mu bwuzuzanye. Imikoreshereze yazo izirana n’ubwiru, ubwikanyize, ubwirasi, ugusuzugura abandi. Paruwasi ya Runyanzovu, mbere yo kuza guhimbaza ibi birori, twarayisuye, twicarana n’abapadiri n’abakrisrtu bayo, dusuzumira hamwe uko ubutumwa bumeze. Kimwe mu byo twaganiriye, ni uko mu gihe gito cyane, imaze gutera imbere : gutunganya ubukarani, guha imbaraga imiryangoremezo, gukora neza ubutumwa bwa “Kristu muri buri rugo”, kwita ku iterambere rya paruwasi, kwagura ubutaka (amasambu agera kuri atanu), kubaka icumbi ry’abapadiri. Gutega amatwi Abapadiri n’abakristu, byatumye twumva ko ibanga Abapadiri bakoresheje mu butumwa bwabo, ari ugufatanya n’abakristu, bakabubaha, bakabaha rugari, bakabatinyura, bakabashishikaza, bagafatanya nabo muri byose. Ubwo bamenye iryo banga, ntibazaritezukeho!

lyo ndeba ubwitange n’uburyo abapadiri muri Diyesezi yacu bihatira gufatanya n’abakristu, bituma navuga nti: « Twebwe Abapadiri bwite ba Diyosezi, umuhamagaro wacu, charisme yacu, ni Paroisse, ni ukugororokerwa no kumanuka, tugasanga intama, tugaca bugufi tukegera bariya bana, ruriya rubyiruko, bariya bataye ukwemera. bariya basaza n’abakecuru b’intege nke. bariya bari mu igororero, bariya “Bameni”, abaheranywe n’ibikomere, tukabashyira Kristu. Ntidushobora gutuza, ngo twicare duterere agati mu ryinyo, kandi hakiri abari kure y’lmana. Icyazana ngo iyi mvugo ibe koko impamo kuri twe ngo « Ishyaka mfitiye» Ingoro yawe rirampararanya» (Zab 69,10).

Basaserodoti, giryo ibanga ry’ishimo byacu. Nta rindi ryera ryirabura

Ibyishimo byacu. ni uguhercza, ni uguhora duhihihikanira abakristu ngo tubafashe kwakira Imana.

Nta kindi, nta kindi ! Nta kindi kindi kizatuma duhorana ibyishimo n’amahoro, kitari guharanira gukiza roho z’abo twaragijwe.

  • GUSHIMIRA

Mu gushirnira, reka mpere ku Basacerdoti bakorera ubutumwa hano i Runyanzovu : Padiri Jean Baptiste Nduwamungu, Padiri Moise Dusenge ndetse na Fratri Ernest Urimubenshi.”wahakoreye stage. Icyo mbashimira cyane si  uko bemeye kuba hano mu icumbi rya gikene. Nta gitangaje kirimo rwose, kuko  Yezu Kristu twamamaza yavukiye mu kirugu, abaho mu bukene bw’urugo rw’i Nazareti, apfira ku musaraba. Icyo mbashimira ni uko aribo ubwabo babihisemo. Ubundi twari twabasabye ko bacumbika i Mibirizi bakajya baza gukorera ubutumwa hano. Ku bwende bwabo, babyihitiyemo.  Hari ijambo twakundaga kuganiraho igihe cyose nabasuraga : twaravugaga tuti « Si ibintu bigomba kubanza mu buturnwa. ahubwo habanza Umwogezabutumwa, ibintu bikaza bimukurikiye. Niko byagenze ku Ntumwa za Yezu, niko byagenze ku Bamisiyoneri batuzaniye Ivanjiri, niko byagenze no ku Bapadiri batumwe i Runyanzovu: baraje none biri  kuza bibakurikiye, kandi biraza byihuta. Ikindi mbashimira ni uburyo babaye muri ririya cumbi rya gikene. Sinigeze numva na rimwe bijujuta, bakambije agahanga, bari mu marira. Bagaragaje ubupfura bwa gisaserodoti. Bahoranaga ibyishimo byo kuba barabaye Abatabazi b’lngoma y’lmana. Iteka barambwiraga bati: « Dushimishijwe no gukorera abakristu ». lbyishimo bya Padiri si imodoka nziza, si amakaro abengerana, si amakaroni y’abasirimu, ni ugukorera abakristu.

Bakristu dukunda kandi dushima, tuvuka muri mwe, nimwe mutubyara. Ubapadiri twahawe na Nyagasani kandi tutari tunabikwiye, si urwego rw’ubusirimu. Aho twavukiye kandi twakuriye, ni rwagati muri mwe. Niyo mpamvu dusangira byose, tugatungwa n’ibibatunze. Aha ndifuza gushimira by’umwihariko abakristu batanga ibikenewe byose mu butumwa, ndetse bakagerekaho no kudutunga natwe ubwacu Abapadiri babo. Muri abo kubahwa, Kiliziya ya Kristu muyifatiye runini. Natwe kandi turabizi neza ko ahanini dutunzwe n’imitsi yanyu.Abakristu ba Runyanzovu, muri intwari, muri Abatica umugambi. Muri ba Rudacogora ku mihigo. Uyu munsi turabakomera mu mashyi, turashima ubwitange bwanyu. Nimukomeze murwanire ishyaka Paruwasi yanyu. Mwayibonye muyibabaye, mukomeze muyiteze imbere.Mwese Imana ibakomeze, ibahunde amahoro yayo.

Runyanzovu, kuwa 14 Nyakanga 2024

Mgr Edouard SINAYOBYE

Umwepiskopi wa Cyangugu.