Nyuma y’uko ishinzwe tariki ya 30/8/2015 na Nyiricyubahiro Musenyeri Yohani Damaseni BIMENYIMNA, abakristu ba Paruwasi Nyakabuye ntibahwemye guharanira iterambere rya Paruwasi yabo. Ibyo bigenda bigaragarira mu bikorwa binyuranye by’ikenurabushyo byita kuri roho no ku mubiri bigenda bikorerwa muri iyo Paruwasi. Ku ikubitiro, abakristu ba Paruwasi Nyakabuye bagize uruhare rukomeye mu kubaka amacumbi meza y’abasaseridoti.
Nyuma y’ishingwa rya Paruwasi, bayobowe n’abasaseridoti babo, bashyizeho gahunda yo kubaka inzego z’ubutumwa n’icyenurabushyo ryegereye abakristu ; hakurikiyeho kubaka kiliziya ya Paruwasi ibereye Nyagasani ;ibyo byajyanye kandi no kubaka ibiro bikorerwama n’inzego zinyuranye za Paruwasi.
Ubu muri uyu mwaka w’ubutumwa wa 2022-2023, abakristu ba Paruwasi Nyakabuye bashishikajwe no gukomeza kubaka ibikorwa remezo bigamije kwita kuri roho ndetse n’umubiri. Muri ibyo bikorwa harimo: gushyira isima (pavement) ndetse no kubaka Alitari muri kiliziya ya Santarali Gaseke. Muri Santarali Mpinga hari kuvugururwa kiliziya ya Santarali hashyirwa ibirahuri byiza (vitres cathédrales) mu madirishya ndetse n’intebe nshya muri iyo kiliziya.
Muri Santrali ya Gishagara , abakristu barimo batwara amabuye ndetse banakusanya amafaranga yo kuzabumbisha amatafari yo kubaka kiliziya y’iyo Santarali. Muri Santarali ya Kiziho bari gusiza ikibanza cyahazubakwa Kiliziya ya Santarali, muri urwo rwego, incuro eshatu mu cyumweru ,Ku wa kabiri,kuwa gatatu no kuwa gatanu baza mu muganda.
Ibi bikorwa biri gukorerwa mu masantrali ntibyakuyeho ibindi bikorwa bihuriweho n’abakristu ku rwego rwa Paruwasi. Ubu kuri Paruwasi harimo gusanwa salle (salle polyvalente) n’ibyumba bibiri bizifashishwa mu bwigishwa.
Ibi bikorwa byose biva mu bwitange bw’abakristu n’abasaseridoti bakoreba ubutumwa muri iyo Paruwasi, ni abo gushimirwa cyane! Inkunga ya buri wese mu gushyigikira abiri biri gukorwa ni ingirakamaro.
Ubwanditsi
CODICOM