IMYANZURO Y’INAMA Y’INTEKO RUSANGE YA CARITAS YA DIYOSEZI YA CYANGUGU
YATERANYE TARIKI YA 09-10 GASHYANTARE 2015.
Isoza imirimo yayo, Inama y’Inteko Rusange ya Caritas ya Diyosezi ya Cyangugu yateraniye kuri Centre de Pastorale Incuti, tariki ya 09 – 10 Gashyantare 2015 yafashe imyanzuro ikurikira:
I. Imyanzuro ireba Caritas ya Diyosezi.
1
penetration (entering your partner)? tadalafil • CHF (III, IV).
. Kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’inteko rusange inshuro 2 mu mwaka (Mata, Ukwakira);
2. Gukomeza gushimangira imikoranire n’andi makomisiyo ya Diyosezi (Synergie) ni ukuvuga komisiyo y’umuryango, ubutabera n’amahoro, urubyiruko, iy’uburezi…;
3. Guteganya inama kuri gahunda yo guteganya imbyaro hakoreshejwe uburyo bwa kamere, izahuza inzego zirebana n’ubuzima muri Diyosezi;
4. Gukomeza kwigisha abakristu ibijyanye n’uburyo bwa kamere bukoreshwa mu guteganya imbyaro, ku bufatanye na komisiyo y’umuryango;
5
. Gukomeza gahunda y’ibiganiro bigenewe urubyiruko (abiga n’abatiga) mu mahuriro atandukanye muri gahunda yo kurwanya icyorezo cya SIDA;
6. Gukomeza gukurikiranira hafi ibikorwa by’ubuvuzi mu mavuriro ya Diyosezi;
7. Gukomeza kumenyekanisha ibikorwa bya Caritas binyuze mu buryo bw’itangazamakuru bushoboka bwose (Internet n’ibinyamakuru,…);
8. Gushyira imbaraga mu mikoranire hagati ya ba Padiri Mukuru (curés) na comite za caritas za paruwasi, mu bikorwa by’ukwezi kw’impuhwe kugira ngo bicungwe kandi bishyike aho bigomba kugera hakurikijwe amabwiriza y’Inama y’Abepiskopi mu Rwanda;
9
. Kongera imbaraga mu bukangurambaga mu bikorwa by’urukundo n’impuhwe mu maparuwasi yose no mu mashuri;
10. Gukomeza gushishikariza abantu mu byiciro byose kwirinda indwara z’ibyorezo no kubungabunga ubuzima muri rusange;
11. Gukomeza uburyo bw’imikoranire hagati ya Caritas na « aumônerie » ya gereza;
12. Kongera ibikorwa bibyara inyungu byunganira Caritas ya Diyosezi na Caritas za paruwasi no gucunga neza ibihari;
13. Gukangurira abakristu kugana ibigo by’ubwishingizi n’iby’imari bya Kiliziya Gatolika (RIM Ltd, CORAR Ltd).
II. Imyanzuro ireba Caritas za paruwasi
1. Gutanga raporo z’ibikorwa zigashyikirizwa Caritas ya Diyosezi bitarenze iminsi 15 y’ukwezi gukurikira igihembwe (Werurwe, Nzeri);
2. Gutegura urutonde rw’abatishoboye rugashyikirizwa Caritas ya Diyosezi hagendewe ku mbonerahamwe izatangwa na Caritas ya Diyosezi;
3. Gutegura umunsi wahariwe Caritas muri buri paruwasi (mu kwezi k’Ukwakira) hagaragazwa ibyagezweho;
4. Gukomeza kwigisha abakristu ibijyanye n’uburyo bwa kamere bukoreshwa mu guteganya imbyaro duhereye kuri komite za Caritas, ku bufatanye na komisiyo y’umuryango;
5. Gutegura uburyo bwo guhura n’urubyiruko rukaganirizwa ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere no kwirinda SIDA, hagatumirwamo intumwa ya Caritas ya Diyosezi
6. Gushyira imbaraga mu mikoranire hagati ya ba Padiri Mukuru (curés) na comite za caritas za paruwasi, mu bikorwa by’ukwezi kw’impuhwe kugira ngo bicungwe kandi bishyike aho bigomba kugera hakurikijwe amabwiriza y’Inama y’Abepiskopi mu Rwanda;
7. Gutegura ingendoshuri, Caritas za paruwasi zikigira ku bikorwa mu yandi ma paruwasi;
8. Gutegura uburyo bwo guteza imbere ishami ry’amajyambere mu maparuwasi ku bufatanye n’ishami ry’amajyambere rya diyosezi;
9. Kubahiriza amabwiriza agenga ikoreshwa ry’agaseke k’abakene ka buri cyumweru mu maparuwasi yose : 60% Caritas na 40% paruwasi;
10. Kongera ingufu mu bikorwa byo gutegura no kwizihiza umunsi w’abarwayi mu maparuwasi;
11. Gukomeza gukangurira abakristu kwitabira gahunda y’ibimina bivuguruye bigamije kwiteza imbere;
12. Gukomeza kumenyekanisha ibikorwa bya Caritas binyuze mu buryo bw’itangazamakuru bushoboka bwose (Internet n’ibinyamakuru,…);
13. Gukusanya imfashanyo igenewe imfungwa n’abavuye muri Tanzaniya mu bihe byihariye by’umwaka, cyane cyane mu gisibo;
14. Gukomeza uburyo bwo guhanahana amakuru hagati ya Caritas za paruwasi na Caritas ya diyosezi.
Bikorewe i Cyangugu, kuwa 10/02/2015.
Umwanditsi w’Inama
Padiri Jean Robert RUBAYITA
Perezida w’Inama.
Mgr Jean Damascène BIMENYIMANA.