Kuri uyu wa gatandatu tariki 20 Gicurasi 2023, Diyosezi ya Cyangugu yibutse ku nshuro ya 29 Abasaserdoti, Abihayimana, Abaseminari, Abakateshisite n’abandi bahoze ari abakozi ba Diyosezi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.Ni mu muhango wabimburiwe n’Igitambo cy’Ukaristiya cyatuwe na Nyiricyubahiro Mgr Eduard SINAYOBYE Umushumba wa Diyosezi Gatulika ya Cyangugu. Mu butumwa yatanze, Nyiricyubahiro Mgr Eduard Sinayobye yibukije abakristu n’abashyitsi bari bitabiriye uyu muhango ko kwibuka jenoside yakorewe abatutsi ari igihe cyo kwibuka ko Ari inshingano ya kimuntu yo kubaha ubuzima no kubusigasira nk’ingabire Imana yaduhaye. Nyuma ya Misa abitabiriye umuhango basuye aharuhukiye Padiri Joseph Boneza na Padiri Alphonse MBUGUJE , bombi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bahavugira amasengesho, bacana urumuri rw’ikizere kandi bashyira n’indabo kumva zibitse imibiri yabo. Umuhango w’uwo munsi wasojwe no kwakira ubuhamya ndetse n’ubutumwa bunyuranye bwatanzwe na bamwe mu bari bitabiriye uwo muhango.
Théophile NGENDAHIMANA