Diyosezi ya Cyangugu yungutse Paruwasi nshya

Ku cyumweru , tariki ya 29 Kanama 2021, Nyiricyubahiro Musenyeri Edouard SINAYOBYE yatangaje iteka rishyiraho Paruwasi nshya ya Giheke . Iryo teka ryatangarijwe mu Gitambo cya Missa , Musenyeri Edouard SINAYOBYE yaturiye muri Kiliziya ya Giheke.

Iyo Paruwasi ivutse kuri Paruwasi ya Shangi na Mwezi ije ari iya 19 mu zigize Diyosezi ya Cyangugu. Iyo Paruwasi yaragijwe Bikira Mariya Umwamikazi w’Amahoro ikazitabwaho n’Abapadiri ba Mutagatifu Pawulo bazwi ku izina ry’Ababarinabite.