INAMA Y’ABASHINZWE UBUZIMA.


Kuri uyu wa gatanu tariki 25/5, kuri Centre Pastorale Incuti Cyangugu hari kubera inama ihuje abayobozi b’ibigo nderabuzima (Centre de santé) bicungwa na Diyosezi ya Cyangugu na ba padiri bakuru bakuriye inama z’imicungire y’ibyo bigo. Inama iyobowe na Mgr Célestin HAKIZIMANA, Administrateur apostolique de Cyangugu afatanyije na Padiri Diogène DUFATANYE, Directeur wa Caritas diocésaine Cyangugu.

Padiri A Diogène DUFATANYE ari guha umwepisikopi ikaze mu nama.

Umwepisikopi ari gufungura inama.

Mu gufungura inama, Mgr Célestin yibukije ibi bikurikira :

-Ibigo nderabuzima byacu bigomba kuba intangarugero mu bintu byose. Service nziza, ubwitange, isuku,imikorere n’imikoranire myiza. Kuberako twebwe mbere yo kuba abakozi turi n’abakiristu,ibyo dukora bigomba kurenga akazi bikaba ubutumwa.

-Uburyo bwo kuringaniza imbyaro bugomba gukoreshwa mu mavuriro yacu, ni uburyo Kiliziya yigisha, aribwo buryo bwa kamere

. Nta miti ya kizungu yo kuringaniza imbyaro igomba kudukandagirira mu mavuriro. Ba Padiri bakuru bagomba kubyitaho cyane, kuko usanga abajyanama b’ubuzima bifashishwa mu gutanga iyo miti aba ari n’abakiristu bacu
.

-Yibukije kandi ko amavuriro yacu agomba kuba intangarugero mu micungire myiza y’umutungo. Uwo mutungo ugizwe n’abakozi, amazu, ibikoresho n’amafaranga

other treatment modalities. When properly selected,EMEA 2005 expected when sildenafil is administered once daily. what is cialis.

. Hagomba kubahirizwa uburyo bwashyizweho bwo kwinjiza amafaranga, kuyasohora ndetse no kuyatangira raporo.

Aba ni abitabiriye inama.

 

Categories:

Like Us On Facebook
Facebook Pagelike Widget