Inyigisho yo ku Cyumweru cya 17 gisanzwe, umwaka « A », tariki ya 26/07/2020
Isomo rya 1: 1 Abami 3,5.7-12. Zaburi ya 118, 57.72, 76-77,127-128,129-130
used to support the diagnosis of erectile dysfunction.have specific contraindications to these therapies. VCD’s cialis online.
to facilitate the patient’s and partner’s (if available) cialis online as walking causes.
Batoni b’Imana, amasomo y’iki cyumweru aradufasha kuzirikana ku buryo bwo « guhura n’Imana mu buzima bwacu ». Akenshi Imana ikunze kwigaragaza mu buzima bwacu ku buryo butunguranye. Uyu munsi Yezu aradushyira imbere imigani 2 y’ibigerenyo by’Ingoma y’Ijuru nk’ikintu cy’agaciro gakomeye ndetse nk’isaro ryiza dusabwa gushakashaka kandi tugaharanira kubigeraho ; Yezu arangiza inyigisho ye aduhitishamo hagati y’icyiza n’ikibi, hagati y’Imana na shitani, hagati y’ijuru n’umuriro, hagati y’ibintu na Yezu mu bigeranyo 2 by’urushundura rufata amafi y’amako yose bakaza kurobanuramo afite akamaro n’adafite akamaro ndetse n’umwigishamategeko cyangwa nyir’urugo uvangura ibishya n’ibishaje ; Muvandimwe, ko amahirwe nk’aya atajya apfa kuboneka y’uko hari uguhitishamo, akenshi abatware b’iyi si bo ni igitugu bakoresha, baragutegeka ntubone n’ubwinyagamburiro, ntubone aho watangira igitekerezo cyawe none twebwe turatomboye Imana igeza n’aho kutugisha inama, mbega amahirwe ! Mu guhura n’Imana muri aya masomo, turibanda cyane kuri uyu mugani w’ikintu cy’agaciro gakomeye aho tugiye kuzirikana ku magambo 3 : imigani, amahirwe, amahitamo mu ngingo 3 : Impamvu Yezu avugira mu migani, amahirwe Imana iduha, amahitamo dufite.
Ingingo ya 1 : Kuki Yezu avugira mu migani ? Impamvu ni 2 : 1° kwisanisha n’abantu : Yezu yarigishaga agakora ibitangaza byinshi bamwe baremeye ariko abandi barahakana ; Yezu rero agashakisha uburyo bwose bushoboka ngo tumwakire kuko ariwe Ngoma y’Imana akagerageza kwisanisha natwe, agakoresha ibigeranyo by’ubuzima tubamo : Nk’uyu mugani yakoresheje w’ikintu cy’agaciro gakomeye kihishe mu murima « trésor caché », muri Palestina mu gihe cya Yezu nta banki zabagaho nk’uko dufite za BK, za RIM, EQUITY, BNR n’izindi twabikamo amafranga ariko nabo mu kurinda umutekano w’ubukungu bwabo bashoboraga guhamba amafranga nko mu nguni(hihishe) z’umurima ; nyir’umurima yashoboraga gupfa atarahishura aho yahishe ubwo bukungu ; haciye igihe kirekire umuhisi cyangwa umugenzi cyangwa umukozi muri uwo murima yashobora kugwa kuri iyo mari, ku bw’amahirwe birumvikana nk’uko Yezu yabivuze ntiwanasinzira hataza kugira undi ugutanga : agatanga ibyo atunze byose akagura uwo murima. 2° : ni uko ingoma y’ijuru ari ibanga(secret) cyangwa iyobera (mystère), iyobera ntabwo ari ikitumvikana ahubwo ni icyo ushobora kumvaho ntukimaramaze uko cyakabaye, ntugikonoze ni ya soko y’amazi wavomaho ayo ushoboye ariko ntushobora kuyamara, ni ya Mana Bukungu bwihishe iguha byose ukeneye ariko ntiwabirangiza, bisaba rero « gucukura no gucukumbura » nguyu wa mutima wacu ubitsemo ubukungu bwinshi, amabanga y’Imana, ubuzima bwacu ni nk’umugani aho Imana yihishe, ivugira.
Ingingo ya 2 : Amahirwe Imana iduha: Mu isomo rya mbere twuvise Imana iha Salomoni amahirwe iti Saba, urumva naguha iki ? Guhura n’Imana mukaganira ni amahirwe akomeye nta gitugu kiba ku Mana, Imana igushyira iburyo n’ibumoso ngo wishyire wizane ; umuririmbyi wa Zaburi araterura agira ati « Uhoraho mbega ukuntu nkunda amategeko yawe ! Imana iturekera uburenganzira (liberté) mu buzima, ayo ni amahirwe nibyo Pawulo yagarutseho mu isomo rya kabiri ati bavandimwe tuzi ko byose bihira abakunda Imana, kugira uruhare mu Ngoma y’Ijuru ni amahirwe akomeye nta kindi bisaba uretse gutunganira Imana. Bavandimwe Imana mu gutwihishurira akenshi iza ku buryo tutari twiteze, idutunguye « surprise » : nk’ubu ugahura n’inshuti yawe mutari muherukanye ! Hari n’abanyeshuri bamwe baba basekeje bati nk’ubu ejo dufite ikizami najya kubona nkabona inyoni inzaniye urupapuro w’ikizamini, nabiraraho nkazabipfuka ! Undi ati nk’ubu ngiye ku kivu ngasanga ikivu cyose cyahindutse mutsing, umva nasubira imuhira nihuta ngafata amajerekani nkuzuza ntawe nabwira habe n’umugore ataza kundaburiza ntararangiza kuvoma ! Nk’ubu ukumva baguhamagaye kuri telefoni ngo watsindiye akazi, bakuzamuye mu ntera ! Mubyeyi nk’ubu Imana ikagira itya ukabona umugabo wawe wari umusinzi inzoga zamuteraga gusakabaka, gusesagura no gusambana ukabona Imana ikoze igitangaza azivuyeho! Nk’ubu mumaze imyaka 20 mushinze urugo mwarihebye wajya kubona mukabona mufite umwana ! Nk’ubu waba waratsinzwe mu ishuri witeze ko batanagusibiza wajya kubona ukabona uratsinze urimutse ! Nk’ubu wajya kubona ukabona umugabo yari yaragutaye amaze imyaka 5 adakandagira mu rugo rwawe, waramuhebye waribwiye ko yagiye mu yindi miryango wajya kubona ukabona ahingutse iwawe azanye igikapu cy’amadorari yaramaze imyaka akorera ! Aya mahirwe n’andi menshi Imana idutereka imbere Imana irifuza ko tuyakira tukayakoresha neza bityo ukagira ibyo wigomwa kugira ngo uyagereho ; ni iki wagurisha ? Ni iki wahemba Imana ? Nta kindi usibye guhitamo neza, ukamenya guhitamo icy’agaciro, igifite akamaro, icyiza.
Ingingo ya 3 : Amahitamo dufite. Twumvise uburyo Salomoni yahisemo neza noneho Imana ikamurengerezaho, “ bon dicernement” amahitamo ye amuzanira ubuhanga n’amahoro ati ha rero umugaragu wawe umutima ushishoza kugira ngo ategeke umuryango wawe, asobanure ikibi n’icyiza. Salomoni ahisemo neza, ahisemo ubuhanga, « Ubuhanga » muri Bibiliya busobanura Yezu, Jambo w’Imana byumvikane ko iyo wahisemo neza ugahitamo Yezu n’ibindi byose utari witeze biraza niwe Ngoma y’ijuru: nimuharanire mbere na mbere Ingoma y’Imana n’ubutungane bwayo, ibindi muzabigerekerwaho. Yezu rero ni we Bukungu buhishe ni we w’agaciro gakomeye uri mu murima wawe ariwo mutima, iyo ugize amahirwe mugahura wagurisha n’ibyo utunze byose ni nk’uwa kubaza ati : uramutse umenye iby’iza by’Ijuru ukifuza kurijyamo, umenye ko mu Ijuru badasinda, badasambana, batiba, batagira nabi, batabika umujinya, badatongana, badaca inyuma, badasebanya, bataryarya, batabeshya, badakopera, badateranya,…wabigenza ute? Wakwemera ukava ku izima muri iyi mitungo tumaze kuvuga ukayigurisha dore ko ari ubusa noneho ukagura icyo cy’agaciro gahambaye « icyiza, ubutungane » Utabigurishije ubwo rya juru utararyumva, nturarigwaho, kuri wowe riracyahishe! Umunsi umwe umugabo w’umukungu yajyaga agurira umucuzi (forgéron) utuntu twiza cyane noneho azakumusaba ko yamwemerera akajya iwe agahatura akajya ahacurira ibindi byose akabimumenyera ari kumutunga no kumuhemba, umucuzi ati niba ushaka ko ntura iwawe ngahakorera njye nkunda ikintu kimwe nkanga n’ikindi : nkunda umutuzo nkanga urusaku, urahitamo ujye uza kungurira ibyo nacuze cyangwa untware iwawe ? Umukungu ati ntiriwe nkuryarya, iwanjye ni ku muhanda hafi y’amakabare n’utubyiniriro ndetse n’umugore wanjye yarahukanywe kubera ako kavuyo, ngira abashyitsi benshi ku buryo n’ibitotsi ntabibona kubera gusabana kandi nanjye ibyo byose uvuga ngo ni urusaku ni byo binyinjiriza amafranga menshi, umva ! Nzajya nza nkugurire ibyo nkeneye, urusaku nirushira iwanjye nzagutumaho uze ukorere iwanjye ! Muvandimwe ni ya mahitamo hagati ya za nshinga 2 kugira no kuba “avoir et être”, wahitamo nde muri aba bagabo ari Mfite ari Ndi? Ari amafranga cyangwa imitungo ari umuntu uzakugeza ku mafranga wahitamo nde? Wahitamo nde ari ibihangano cyangwa ibikorwa by’umucuzi ari Umucuzi ubwe? Ari uguhora ukora urugendo uvunika ugiye ku isoko guhaha ari ukubana n’uguha ibyo byose, wahitamo iki? Ari ibintu cyangwa abantu ari na Yezu wahitamo nde? Hari ubwo Yezu tumuhakanira, tukanga ko yinjira iwacu, tukikundira urusaku, umwijima, ibitudurumbanya, ibidutesha umurongo, ibitunezeza by’umubiri, ingeso mbi zidushimisha zikababaza Yezu, Yezu tukajya tumusanga kure ku isoko, igihe habonetse akanya ko gusenga rimwe na rimwe mbese ubuzima bw’akavuyo bwibagirwa Imana Bukungu nyakuri, nyamara Imana ntiba mu rusaku. Muvandimwe uyu munsi urasbwa kwirekura wese « détachement », ibyo ufite n’uko uri kose ; ntawe ukorera ba shebuja babiri, ntawe ukorera Mana na Bintu, nuhitamo wa mugabo witwa Ndi (kuba) azaguha na Mfite (avoir) hitamo neza, hitamo Yezu kuko afite byose. Icyumweru cyiza!
Padiri MASUMBUKO Ladislas wa Diyosezi ya Cyangugu.