Inyigisho yo ku munsi mukuru wa Bikira Mariya abwirwa ko azabyara Umukiza, kuwa Gatatu tariki ya 25/03/2020

Amasomo matagatifu:  Isomo rya 1: Izayi 7, 10-14;8,10. Zaburi ya 39, 7-8a,8b-9,10a . Isomo rya 2 :  Ivanjili : Luka 1, 26-38.

Ndakuramutsa mutoni w’Imana! Bana ba Bikiramariya turahimbaza umunsi mukuru wa Bikiramariya abwirwa ko azabyara Umwana w’Imana « Annonciation », tugendeye ku masomo matagatifu, tugiye kuzirikana ku isengesho rikomeye, rifite ububasha rya Ndakuramutsamariya

• Murmur of unknownclinical practice mandates attention to these issues either cialis.

. Mu isomo rya mbere Uhoraho agiye gutanga ikimenyetso cyo gucungura abantu « Dore umukobwa w’isugi agiye gusama inda akazabyara umuhungu, maze akazamwita Emmanuel, Imana turi kumwe ». Imana ntibeshya, yuzuza amasezerano yayo ari byo twumvise mu isomo rya kabiri, Yezu ubwe ariyizira ngo acungure abantu « dore ndaje nkore ugushaka kwawe » ng’uko uko Imana yigize umuntu mu nda ya Bikiramariya; mu ivanjili y’uyu munsi, Bikiramariya wari warateguwe kuva kera na kare noneho yinjiye ku mugaragara muri uyu mugambi wo gucungura isi, akabimenyeshwa kandi akabyemera: Malayika Gabriel atumwe n’Imana aza iwabo Mariya aramubwira ati: “Ndakuramutsa mutoni w’Imana, Nyagasani ari kumwe nawe”. Ijambo Malayika ni Angelus mu kilatini, Ange mu gifaransa, Angelos mu kigereki, Maleak mu gihebureyi, risobanura messager, intumwa y’Imana. Baravuga mu kinyarwanda ngo usuzuguye intumwa aba asuzuguye uwayitumye cyangwa wa muvuzi w’ijambo uvuga ati amaguru ni ayanjye naho umunwa n’uwa databuja, ashaka kuvuga ko yoherejwe ko ibyo avuga abitumwe atari ibye! Mariya yakiriye neza intumwa y’Imana bituma asama aba nyina w’Imana. Imana ifite uburyo bwinshi itwimenyekanishamo : mu ijambo ryayo Bibiliya, abahanuzi, intumwa z’Imana, abantu baza kutuburira, bakatugira inama, bakadukebura, ibyo yaremye: abantu n’ibintu, ibimenyetso, mu masakramentu,  itwiyereka mu nzira tunyuramo y’ibyago n’ibyishimo, umutimanama wacu, “conscience” ijwi ry’imbere ritubwira riti iki ni cyiza gikore iki ni kibi kireke, mu nzozi,… Izo nzira zose n’izindi nyinshi Imana inyuramo iza kudusura, kutubwira no kutuburira ikoresha abamalayika bayo, nuko rero nawe muvandimwe ujye ubera abandi umumalayika, cyangwa wakire neza abamalayika Imana idahwema kugutumaho mu buryo ubwo ari bwo bowose. Isengesho rya Ndakuramutsa Mariya ridutoza gusohoza neza no kwakira neza ubutumwa bw’Imana nk’uko Malayika Gabriel na Bikiramariya babiduhayemo urugero.

Hari umubare nyamwinshi w’abayobe baduca intege mu buyoboke bwacu kuri Bikiramariya bati mwebwe musenga Bikiramariya kandi ari ikiremwa nkatwe ngo za Ndakuramutsa Mariya mukarundanyaa!! Reka twiyibutse inkomoko ya ndakuramutsamariya bityo ntuzungere kugendera muri icyo kigare cy’abayobe! Ntabwo dusenga Bikiramariya ahubwo turamwiyambaza, tukifatanya na we gusenga Imana, tukamunyuraho tujya ku Mana nk’uko Imana nawe yamunyuzeho kugira ngo itugereho. Isengesho rya Ndakuramutsamariya rigizwe n’ibice bibiri: Igice cya mbere ni “louange” ni ibisingizo aho dufatanya na Bikiramariya mu byinshimo yagize ku bw’iyi nkuru nziza, tukifatanya nawe dusingiza Imana, tugisanga muri Bibiliya, kigizwe n’intero ya Malayika aza kumubwira inkuru nziza “Annonciation” (Lc, 1, 28) n’ijambo rya Elizabeti igihe Mariya amusuye, “Visitation” (Luka 1, 42).  Igice cya kabiri ni “supplication” gutakamba, ibisabisho, aho dufatanya na Bikira Mariya nyuma nk’abanyabyaha, umuryango w’Imana uri mu kaga, tugatabaza ubuvunyi bwa Bikira Mariya n’ubw’Imana, dusabirana.  Iki gice cya kabiri cyo ntabwo kiri muri Bibiliya dore ko n’ibintu by’ubuyoboke ku Mana byose bitaba muri Bibiliya, cyaturutse ku byumviro by’abayobozi ba Kiliziya,  twibuke ijambo ryakoreshejwe muri Concile ya Efezi muri 431 aho bemeje izina rya Mariya , “Theotokos”, Mère de Dieu, Nyina w’Imana; aya magambo y’iki gice rero akaba yaravuzwe bwa mbere na Mutagatifu Simon Stock  wari umukuru wa Carmel mu w’1265 ubwo yari arembye cyane agiye gupfa ati “Mariya mutagatifu mubyeyi w’Imana urajye udusabira twe abanyabyaha kuri ubu n’igihe tuzapfira”. Biragaragara ko atisabiraga wenyine ahubwo abantu bose. Ndakuramutsa Mariya ni iya bose. Guhera ubwo buhoro buhoro isengesho rya Ndakuramutsa Mariya ritangira gukoreshwa muri ibyo bice byombi none natwe ryatugezeho kubera Imana! Mutagatifu Fransisko w’Assize ati “kuvuga Ndakuramutsa Mariya ni ugutuma ab’ijuru n’abamalayika bishima, baseka!”. Igihe Bikira Mariya abonekeye mutagatifu Matilida yaramuhamirije ati “nta sengesho rindi ku isi rintera ibyinshimo byinshi nka Ndakuramutsa Mariya!”. Isengesho rya Ndakuramutsa Mariya  ryifitemo ububasha buhanitse, cyakora utarivuga neza cyangwa uripinga ntiyabishyikira,ntiyabyumva! Mu mico myinshi y ‘abakristu tumenyereye mu buyoboke bwacu kuvuga indamutso ya Malayika ibihe bitatu, ku masaha ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo na nimugoroba na saa sita z’amanywa, hari n’aho bavuza inzogera yibutsa, idukangura, kuri ayo masaha Umumalayika wa Nyagasani aba aje kutwibutsa ko Imana turi kumwe “présence de Dieu parmi nous”; ayo masaha ntimukayapfushe ubusa muyabyaze umusaruro.

Hari kandi ishapure cyangwa rozari, umukristu ahamagariwe kuvuga buri munsi, aho twifatanya na Bikira Mariya muri iyo nzira, nk’urwego tunyuraho dusanga Imana, Rosari mu bihe bikomeye nk’ibi turimo by’icyorezo cya coronavirus yatabaye benshi, ikiza benshi, ituma batsinda, nk’uko no mu mateka Bikira Mariya atahwemye gutabara abantu akoresheje ishapure natwe dufate ishapure dusenge dukomeje, ishapure ni intwaro ya roho yizewe, impande zose, mureke tuyihe ijambo ubundi twirebere ibitangaza bya Bikira Mariya. Isengesho rya Ndakuramutsa Mariya, indamutso ya Malayika   n’ishapure cyangwa Rozari, mukristu ntubiburire umwanya muri iyi minsi, Bikira Mariya atsinda shitani kakahava, Bikira Mariya aradukomeza, Bikira Mariya aradusabira nk’uko Mutagatifu Simoni Stock yari ageze ahaga ku rupfu akibuka gutabaza Bikira mMariya, natwe Coronavirus itugeze kure, dusabe Bikira Mariya adutsindire iki cyorezo coronavirus, atsinde Sekibi uri gushaka kutworeka. Bikira Mariya nyina w’Imana, udusabire!

Padiri MASUMBUKO Ladislas

Umurezi mu Iseminari nto ya Mutagatifu Aloys, Diyosezi ya Cyangugu