TUZIRIKANE IJAMBO RY’IMANA, ICYUMWERU CYA 14 GISANZWE, B


 

AMASOMO:  Ez 2, 2-5; Ps 112; 2 Cor 12, 7-10; Mc 6, 1-6.

 

Kimwe mu bintu bibabaza cyane ni uguhemukirwa n’uwo wita inshuti yawe cyangwa umuvandimwe wawe. Nta muntu ubyifuza. Nyamara ibyo ni byo dukunze gukora mu mubano wacu n’Imana. Kuva mu ntangiriro kugera uyu munsi, umubano w’abantu n’Imana wakunze kurangwa no guhemuka ku masezerano ku ruhande rw’abantu no kutivuguruza ku ruhande rw’Imana. Ubwo Imana yambutsaga wa muryango wayo inyanja iwuvanye mu gihugu cya Misiri, igihugu cy’ubucakara, barahiriye Imana kuzayikunda yonyine, kutazongera gusenga ibigirwamana no kuzakurikiza amategeko yayo (Cf Ex 15, 1). Nyamara ntihateye kabiri, bya bindi by’uko “Ushize impumu atibuka icyamwirukansaga”, bisubirira ku kejo, batangira gukora ibyo bishakiye, batangira gusenga ibigirwamana (Cf Ex 32, 1)

with concomitant use of nitrates and are presumed to be buy cialis usa – consider increased risk of haematoma.

.

Kubera ko urukundo rw’Imana rwo ruhoraho iteka, yo ntiyivuguruza. Niyo mpamvu iyo umuryango wayo wanangiraga, Imana yawutumagaho abahanuzi kuwuburira. Umwe mu bahanuzi Imana yatumye kuburira Abayisiraheli, ni Ezekiyeli
. Imana yamutumye  muri aya magambo :“Mwana w’umuntu, ngutumye ku Bayisiraheli, kuri ibyo birara byanyigometseho. Bo n’abasekuruza babo banyigometseho kugeza uyu munsi. Urwo rubyaro rufite umutwe ukomeye n’umutima unangiye; ndugutumyeho ngo uzarubwire uti ‘Ni ko Nyagasani Uhoraho avuze’. Bakumva cyangwa batakumva bazamenya ko barimo umuhanuzi”.(Ezk 2, 3-5 ).

Bavandimwe, bariya Bayisiraheli babwirwa ni twebwe, ni jyewe, ni wowe, ni buri wese muri twe. Natwe ni kenshi Imana idukorera ibitangaza nyamara inyiturano yacu ikaba iyo kuyitera umugongo. Ibi bigasa n’ibyo rimwe ngo ‘‘umugabo w’umukene wari uri kwigendera ahura n’umwami, ni uko umwami aramubaza ati urumva ari iki nakumarira? Undi ariyumvira, ati nanjye unyoroje agaka, kakazajya kampa agafumbire, nkakamira abana, nazakwitura, nazajya nkwirahira. Undi arakamuha. Akagejeje iwe karamuhira, karabyara, agira amashyo, aratunga, aratunganirwa. Nyuma yaje guhura na wa mwami ni ko kumubaza ati se ko utaje gukura ubwatsi? Ni ko kwikura urushyi rushyushye ararumusekura, igihe umwami akibaza ibiri kumubaho, asanga undi yamuramije umugeri, ajugunya hepho y’inzira. Aho Umwami aje kuzanzamukira, ati ni uku kunyitura? Undi ati narebye mu bintu byose, mbura ikintu naguha; kuko ibintu byose ni ibyawe
.
Amashyo ni ayawe ; abagore n’abakobwa bose beza bari mu gihugu  ni abawe… Ati nabonye ikintu utarabona mu buzima bwawe, ari ugukubitwa. Ni koko kandi uhora ubona abandi iteka bakubitwa, cyangwa nawe ubikubitira ariko wowe wari utarumva uko bigenda !”

Bavandimwe, Imana yampaye ubuzima nta kiguzi, impa urubyaro ku buntu, impa imitungo, impa amasambu, nyamara akenshi hari igihe mba nk’uriya mugabo gito uhura n’uwamugabiye bikagenda kuriya.

Imana yo ihora ari Imana. « Imaze kubwira abasokuruza bacu kenshi no ku buryo bwinshi, ikoresheje  abahanuzi, natwe muri iyi minsi turimo yatubwirishije umwana wayo » (He 1, 1). Imana yigize umuntu, ngo ahari Muntu yahinduka agasa nayo, nyamara ariko Muntu ararenga akomeza kunangira nk’uko Ivanjli uko yanditswe na Muatagatifu Marko ibivuga. Ubwo  Yezu yigishirizaga mu isengero ku munsi w’isabato, rubanda aho rwagahindutse ahubwo batangiye kubazanya ngo : « Uriya si wa mubaji tuzi mwene Mariya ; akaba umuvandimwe wa Yakobo na Yozefu, na Yuda na Simoni ? Bashiki be ntitubatunze ? Ibyo bibabera intandaro yo kumwanga ». Yezu ni ko kubabwira ati « Nta handi umuhanuzi asuzugurwa uretse mu gihugu cye, muri bene wabo no mu rugo iwabo ». ( Mk 6, 3-4).

Bavandimwe, iriya rubanda idashaka Yezu, twisuzumye twasanga ari twebwe, ari jyewe, ari wowe, ari buri wese. Ni kangahe njya nkerensa amasakaramentu nakagombye guhuriramo na Yezu ? Ni kangahe numva ijambo ry’Imana nkumva ari ibisanzwe ? Ni kangahe umuyobozi w’umuryangoremezo avuga nkatangira kuvuga ngo runaka nzi ni iki yavuga kizima, simvuze abapadiri. Ni kangahe mpinyura ukuri k’uwo twashakanye?  Nyamara abahanuzi baturimo rwagati, ndetse buri wese ni umuhanuzi wa mugenzi kuva kuri wa munsi yabatizwagaho, ubwo yabaga nyine umuhanuzi. Ese ubuhanuzi bwanjye mbugaragariza he ? Ese mu rugo rwanjye mpari nk’umuhanuzi ? ku kazi nkora? Mu baturanyi  banjye?

Uko twanangira dute, Imana yo ihora ishaka ko twayikomeraho
. Iteka igira abantu idutumaho nyamara ariko ntitubumve.  Pawulo mutagatifu intumwa y’amahanga ni we ubyivugira.  Ntiyigeze atana n’ibitutsi ndetse n’ibitotezo. “…Bityo mpimbarirwe mu ntege nke zanjye, mu bitutsi, mu mage, mu bitotezo no mu ihagarikamutima mbigirira Kiristu”. (2 Kor 12, 10). Ese jyewe nta muntu njya ntoteza?

Bavandimwe, kuri iki cyumweru cya 14 gisamzwe, turasabwa guhinduka, turasabwa kureka kuguma kunangira, turasabwa kwisubiraho. Nitureke Imana itwiyoborere. Nitwemere iyobore ubuzima bwacu na gahunda zacu zose. Ibyo kugirango bishoboke ni uko tuyitega amatwi, ni uko twumva Ijambo ryayo  ariryo rikubiyemo ugushaka n’imigambi byayo, ni uko twumva ba bandi bose Imana igenda idutumaho, ni uko twumva ijwi ry’umutimanama wacu ridusaba gukora icyiza nyamara kenshi bikatunanira. Akarusho, Yezu ntabwo duhura na we mu Ijambo rye gusa, ahubwo tunamuhabwa mu kimenyetso cy’Umugati. Nituza kumuhabwa, tuze kumusaba aduhe imbaraga zo guhinduka, aduhe kuba abahanuzi bashize amanga, aze kutubera koko nk’umuti dukeneye guhabwa. Amen