TUZIRIKANE IJAMBO RY’IMANA ICYUMWERU CYA 15, B.


 

AMASOMO: Am 7, 12-15; Ps 84; Ep 1, 3-14; Mc 6, 7-13.

 

Kimwe mu bintu bitugora, ni ukwimuka ahantu dutuye, hahandi tumaze imyaka n’imyaniko, hamwe twamenyereye. Ikindi nacyo umuntu atabura kuvuga mu bitugora, ni ukureka gukora cya kintu twagize akamenyero. Hari n’igihe twumva bidashoboka.  Ariko iyo icyo kintu twagize akamenyero kidatunganye, byanga bikunze dusabwa kukireka, n’ubwo bwose biba bitoroshye. Akenshi n’ubidusabye turamwanga cyangwa  tukamwishyiramo. Ibyo dusabwa, ku bakiristu ni byo bita guhinduka, kwihana cyangwa kwisubiraho. Amasomo matagatifu y’Icyumweru cya 15 gisanzwe aradusaba GUHINDUKA. Mu ivanjili ubwo Yezu yahamagaraga ba cumi na babiri akabohereza mu butumwa ngo baragiye “Batangaza ko abantu bagomba kugarukira Imana”. Kugarukira Imana nta kundi bikorwa ni uguhinduka. Burya twese twisuzumye twasanga twagombye kujya mu bagarukiramana.

Guhinduka dusabwa ni ukureka kuba nka wa muherezabitambo Amasiya w’I Beteli. Nk’uko Umuhanuzi Amosi abivuga ngo Amasiya umuherezabitambo w’I Beteli yaramubwiye ati : “ Ngaho genda wa mubonekerwa we, cika ujye mu gihugu cya Yuda; ho uzashobora kwirwanaho no guhanura! Naho hano I Beteli ntuzongere kuhahanurira kuko ari ingoro y’umwami, urusengero rwa cyami”.

Bavandimwe, kimwe n’uriya Amasiya wihambiriye kuri Beteli, nanjye, na we, buri wese yisuzumye atiryarya yasanga nawe afite ahantu mu mutima we yanze  gukingurira Imana, yasanga afite ingeso yamunaniye kureka, yasanga afite iye Beteli
. Ese jyewe Beteli yanjye ni iyihe?

Uriya muherezabitambo Amasiya, ntabwo ahambiriye kuri Beteli gusa, ahubwo ahambiriye no ku mwami. Ese aho  jyewe nta bami naba narimitse mu mutima wanjye? Ese aho nta bantu naba naragize ibigirwamana kugirango nironkere umugati? Kugirango ndebe ko naramuka nkaho aribo Mana itanga ubuzima?

Bavandimwe, niba dushaka guhinduka, tugomba kuba nk’umuhanuzi Amosi batubwiye. Amosi ntiyigeze yihambira ku hantu yaratuye, yewe no ku bintu yaratunze. Umuhanuzi Amosi ubwe yivugira aya magambo : “Uhoraho yankuye inyuma y’amatungo nuko arambwira ati ‘Genda uhanurire umuryango wanjye Israheli”. Amosi ntabwo yigeze yihambira ku matungo ye. Yego simvuze ngo ibyacu tubitere inyoni, ariko ntitugomba no kubyihambiraho ku buryo tubisimbuza Imana. Tugomba kumenyako ariyo ibitanga.

Uko kutihambira ku bintu, ni byo Yezu yasabye abacuminababiri ubwo yaboherezaga mu butumwa. Ivanjili iragira iti : “Abategeka kutagira icyo bajyana mu rugendo, kereka inkoni yonyine; nta mugati, nta ruhago, nta biceri mu mukandara, keretse kwambara inkweto z’urugendo, ariko ati ‘Ntimwambare amakanzu abiri”

– lower range (‘normal’) cialis The treatment sections of the liver showed some histological changes that were at variance with those obtained in the control..

. Yezu ntabwo yabasabye, yabategetse.

Bavandimwe, nk’uko tumaze kubyiyumvira, nta gitabo gikubiyemo inyigisho Yezu yaba yarahaye abacuminababiri ngo bazajye bazitanga. Ahubwo yababwiye uko bagomba kubaho no kwitwara. Ni ikintu gikomeye cyane. Natwe nk’abakiristu babatijwe, ntitugomba gusa kubwirisha abandi akarimi keza gusa, ahubwo tugomba kubabwirisha ubuzima bwacu
. Uko batubona birahagije n’iyo tutakwirirwa tuvuga. Kwa kino gihe, abahanuzi babaye benshi, abirirwa bigisha mu mayira, abavugako basengera abantu bagakira, n’ibindi. Nibabanze bigishe bakoresheje ubuzima bwabo.

Yezu abwira abacuminababiri kutagira ibintu bihambaye bitwaza kwari no kubarinda kuza gutinda mu mayira kubera gutwarwa n’ibintu kandi bari bajyanye ubutumwa bwihutirwa. Kandi bwo butumwa nta bundi, ni Uguhinduka, ni ukwisubiraho. Nyamara twese turabizi, guhinduka biratugora, biratuvuna, tuba dushakako abantu batureka, bakatwihera amahoro.

Bavandimwe, guhinduka birihutirwa ariko kandi biranakomeye. None ikibazo buri wese yakwibaza nta kindi ni ukumenya uko yabigenza.  Ese ubundi birashoboka?

Mu gusubiza nagira nti birashoboka cyane. Urugero rw’umuntu wahindutse ni Pawulo mutagatifu. Burya ubwo yasingizaga Imana agira ati : “Nihasingizwe Imana Se w’umwami wacu Yezu Kristu, yo yadusesekajemo imigisha y’amoko yose ituruka kuri Roho mu ijuru, ku bwa Kiristu”, ni uko yari azi aho Imana yamuvanye. None rero, natwe uwo Roho ntawe twaramuhawe
. Niba dushaka guhinduka, nitumwumvire. Yezu tuza guhabwa mu kimenyetso cy’umugati tuze kumusaba aduhe imbaraga zo guhinduka nta na hato tumukinze, aze kutubera koko nk’umuti dukeneye guhabwa. Amen