TUZIRIKANE IJAMBO RY’IMANA, ICYUMWERU CYA 2 CY’ADIVENTI,C



ICYUMWERU CYA 2 CY’ADIVENTI, C.

AMASOMO: Ba 5, 1-9; Ps 125; Ph 1, 4-6.8-11; Lc 3, 1-6.

 

Tugeze ku cyumweru cya kabiri cy’Adiventi. Imyiteguro yo kwakira Umukiza wacu irarimbanije. Nk’uko tubimenyereye, iyo dufite umushyitsi ukomeye, turamwitegura ku buryo bwose, tugakubura ndetse hari n’abatera insina ku nzira z’aho bakeka azanyura, abandi bagafura akambaro bazaserukana bamwakira, hakaba n’abagera aho batira bagenzi babo, tutibagiwe n’abikopesha

Psychiatricage. buy cialis.

. Muri rusange umushyitsi turamwitegura kugirango atatunyuzamo ijisho. N’Umukiza uzatuvukira kuri Noheri dutegereje, tugomba kumwitegura

prosthesis. This option is highly invasive and irreversibletreatments for ED have to be considered in the context of buy cialis usa.

. Nyamara imyiteguro akeneye si iy’inyuma gusa, ahubwo akeneye imyitegyuro y’imbere, akeneye imitima yacu ngo azayivukiremo. Mu ijambo rimwe gusa, akeneye ko duhinduka.

Umuhanuzi Baruki yabwiye Yeruzalemu ati “Iyambure ikanzu yawe y’ububabare n’agahinda, ngaho ambara uburanga bw’ikuzo ry’Imana uzabuhorane, itere igishura cy’ubutungane uhawe n’Imana, utamirize mu mutwe ikamba ry’ikuzo ry’Uhoraho; kuko Imana ishaka kugaragariza uburanga bwawe ibihugu byose biri mu nsi y’ijuru…Yeruzalemu, haguruka ujye ahirengeye werekeze amaso mu burasirazuba : itegereze abana bawe bakoranyijwe n’ijambo rya Nyir’ubutagatifu, kuva mu burengerazuba kugera mu burasirazuba, baje baririmba ko Imana yabibutse”. None ibi bishatse kuvuga iki?

Ubusanzwe mu muco wa Kiyahudi, iyo umugore yapfushaga umugabo we cyangwa umuhungu we, mu kwerekana akababaro ke, hari imyambaro y’icyunamo yambaraga, akipfuka ndetse no mu mutwe, kurya akabyihorera, ubundi akagenda akicara mu nzira aho abantu banyura. Ubwo rero Yeruzalemu yabonaga abana bayo bajyanywe bunyago I Babiloni, nayo yabaye nk’umubyeyi upfushije uwo bashakanye, maze nayo iragenda igenza kwa kundi, yambara ikanzu y’ububabare n’agahinda. None Imana ikoresheje muhanuzi BarukUi irabwira  Yeruzalemu iti “Iyambure ikanzu yawe y’ububabare n’agahinda, ngaho ambara uburanga bw’ikuzo ry’Imana uzabuhorane…Itegereze abana bawe baje baririmba ko Imana yabibutse”. Ni Ibyishimo bikomeye kuko abari barajyanjywe bunyago batahutse. Nanjye muri cya kibazo gikomeye mfite kimpangayikishije, kimwe gisigaye gituma ndara ntasinziriye, uyu munsi Imana iri kumpumuriza. Niniyambure ikanzu y’ububabare. Ije kunkiza. Ese jyewe ni iki nshakako Imana inkiza uyu munsi? Burya ushaka gukira igikomere arakirata.

Nyamara n’ubwo bwose Imana ije kudukiza ibyo byose biduhangayikishije, ntabwo ishobora kudukiza tutayemereye. Ntishobora kudukiza tutabigizemo uruhare. Bisabako duhinduka. Mutagatifu Agustini yaravuze ati “Imana yaturemye tutayifashije, nyamara ntizadukiza tutayifashije”.

Mu gutahuka bava I Babiloni muri cya gihugu cy’ubucakara, hamwe bari barajyanywe kure y’Imana maze bakaba bagarutse I Yeruzalemu, urugendo rw’amaguru bakoze rwagombaga gushushanya n’urw’umutima. Ntabwo kwari uguhata inzira ibirenge gusa
. Bagomba no kwiyemeza noneho kumesa kamwe, bagomba noneho gukomera ku Mana, bagomba guhinduka kugirango batazongera kujyanwa bunyago, kugirango batazongera gusubizwa mu bucakara bw’icyaha.

Bavandimwe, natwe uru rugendo twakoze n’amaguru tuza kureba Yezu kuri kino cyumweru ntirube gusa urw’amaguru ahubwo turukore no mu mutima. Kimwe n’uriya muryango w’Imana wari warajyanywe bunyago, kure y’Imana, mu bucakara, birashobokako nanjye naba naragiye kure y’Imana. Birashobokako nanjye naba naragiye mu bucakara bw’icyaha. Buri wese yisuzumye yasanga ashobora kuba yarabaye umucakara w’ingeso runaka, w’icyaha runaka. Buri wese yasanga hari ukuntu yagiye kure y’Imana
. Buri wese, kwa kino cyumweru cya kabiri cy’Adiventi, Imana iramusaba kuyigarukira.

Ni byo Yohani Batista yigishije, ko abantu bagomba kwisubiraho bakabatizwa kugira ngo bagirirwe imbabazi z’ibyaha byabo, nk’uko byanditswe mu gitabo cy’ibyavuzwe na Izayi umuhanuzi ngo “Ni ijwi ry’uvugira mu butayu aranguruye ati ‘Nimutegure inzira ya Nyagasani, muringanize aho azanyura! Imanga yose yuzuzwe, umusozi wose n’akanunga bisizwe, ahantu hagoramye hagororwe, n’inzira z’urubuye zitungane. Maze umuntu wese azabone umukiro uturutse ku Mana”.

Ziriya manga zigomba kuzuzwa, iriya misozi n’utununga bigomba gusizwa, hariya hantu hagoramye hagomba kugororwa, ziriya nzira z’urubuye zigomba gutunganywa, zishushanya imitima yacu. Ese jyewe imanga yanjye nza kuzuza ni iyihe? Ese jyewe umusozi nza gusiza ni uwuhe? Ese jyewe akanunga nza gusiza ni akahe? Ese ndi miseke igoroye koko? kibazo njya nteza? Buri wese yisuzume atihenze. Turasabwa guhinduka niba dushakako Yezu azavukira mu mitima yacu.

Akenshi twebwe guhinduka biratugora. N’iyo tugizengo turahinduka hari igihe biba iby’akanya gato. Urugero baduhaye rw’umuntu wahindutse koko anahindutse, ni Pawulo mutagatifu. Twamwumvise agera n’aho asabira abanyafilipi agira ati “Bavandimwe, buri gihe mbasabira mwese nishimye, kubera uruhare mwagize mu kwamamaza Inkuru Nziza kuva ku munsi wa mbere kugeza ubu”.

Burya imwe mu mbuto zo guhinduka, ni ukutikunda ahubwo ukaba wareba n’abandi, ndetse ukaba wageza n’aho ubasabira nk’uko Pawulo mutagatifu amaze kubikora. Atubere urugero mu isengesho. Ese mu masengesho tuvuga tujya twibuka no gusabira abandi? Cyangwa turireba gusa.

Bavandimwe, Pawulo mutagatifu yahindutse abikesha guhura na Yezu ubwo yajyaga I Damasi gutoteza abakiristu. Nyamara natwe Yezu duhura nawe kenshi. Duhura nawe mu Ijambo rye, ariko by’umwihariko duhura nawe iyo duhabwa Ukaristiya ntagatifu. Nituza kumuhabwa mu kanya mu kimenyetso cy’umugati, tuze kumusaba aduhe ubutwari bwo guhinduka, maze kuri Noheri azavukire mu mitima yacu, mu ngo zacu no mu baturanyi bacu, kandi n’igihe azagarukira noneho muri kamere mana, yuje ikuzo, aje gutwara abe, azasange tumwiteguye koko. Amen