TUZIRIKANE IJAMBO RY’IMANA, ICYUMWERU CYA 33 GISANZWE, B.


 

AMASOMO: Dn 12, 1-3; Ps 15; He 10, 11-14.18; Mc 13, 24-32.

 

Kimwe mu bibazo bikomeye abantu b’ibihe byose badahwema kwibaza, ni ukumenya niba isi izashira? Ese niba izashira, izashira ryari? Ese ni iki kizatumenyesha ko igiye gushira? Mu kwibaza ibyo bibazo, abenshi bagira ubwoba. Amasomo matagatifu yo kuri kino cyumweru cya 33 gisanzwe cy’umwaka wa Liturijia, icyumweru kibanziriza igisoza umwaka, aragagerageza kuducira amarenga y’uko bizamera mu minsi ya nyuma.

Mu mateka y’isi, hari ibihe bikomeye byagiye biba ku buryo bamwe bavuga bati nta kabuza isi irarangiye. Nk’ahagana mu myaka ya za 200 mbere ya Yezu ubwo umwami Antiyokusi Epifani wa IV yicaga abayahudi, agahumanya ingoro yabo, abenshi bibwiragako imperuka yageze. Nibwo Imana itumye umuhanuzi Daniyeri guhumuriza umuryango wayo muri aya magambo : “Icyo gihe Mikayeli, Umutware mukuru urenganura abana b’umuryango wawe, azahaguruka. Kizaba ari igihe cy’amakuba atigeze kubaho kuva aho ihanga ribereyeho kugeza ubu. Icyo gihe kandi umuryango wawe uzarokoka, mbese abanditswe mu gitabo cy’ubugingo bose”.

Bavandimwe, iyo tugeze ha handi rukomeye, hamwe twibwirako birangiye, hamwe dutekerezako Imana yatuvanyeho amaboko, ahubwo yo ni ho itwigaragariza. Nibwo itwoherereza umumalayika mukuru Mikayeli ngo aturwanirire. No mu Kinyarwanda burya ngo “Kugera kure si ko gupfa”.

Ku Bayahudi, ugushira kw’isi baguhuzaga n’ukugaruka kwa Yezu. Mu Ivanjili uko yanditswe na Mutagatifu Mariko, ngo “ Muri icyo gihe, Yezu yabwiraga abigishwa be ibyerekeye amaza ye ati ‘Muri iyo minsi kandi, nyuma y’icyorezo izuba rizacura umwijima, ukwezi ntikuzamurika, inyenyeri zizahanuka ku ijuru maze ibikomeye byo mu ijuru bihungabane. Ni bwo bazabona umwana w’umuntu aje mu bicu, afite ububasha bukomeye n’ikuzo ryinshi.  Ubwo rero azohereza abamalayika mu mpande enye z’isi, aho isi iherera kugeza ku mpera y’ijuru, maze akoranye intore ze”.

Biriya bimenyetso Yezu atanze, bifite icyo bishushanya. Ugucura umwijima kw’izuba, ukutamurika k’ukwezi kandi aricyo kubereyeho, uguhanuka kw’inyenyeri ku ijuru, byose bidutungira agatoki kuri ya Si y’ikivangavanjye, mbere y’iyiremwa ry’ijuru n’isi. Bishatse kuvugako ukugaruka kwa Yezu kuzaba ari iremwa rishya. Muri Yezu byose byaremwe bundi bushya. Yezu ni we Rumuri rw’amahanga. Yezu ni we Rumuri rwacu. Ese jyewe njya nzibukira imigenzereze ishaje? Ese ibyo nkora byose njya nsaba Roho mutagatifu ngo aze anyiyoborere ? Aho sinaba nyoyoborwa  na kamere yanjye gusa ? N’ubwenjye bwanjye gusa? N’imbaraga zanjye gusa? Aho kuyoborwa na Yezu we Rumuri rutazima? Biriya bimenyetso bikanasobanurako azaba ari ishira ry’isi kuri ba bandi bahinduye ukwezi, izuba imana zabo. Muri kiriya gihe, abantu bamwe basengaga izuba, abandi bagasenga ukwezi

. Ese jyewe ikigirwamana cyanjye ndaza gusenya uyu munsi ni iki he ?

Ubwo Yezu yavugaga ariya magambo byari nyuma y’uko abigishwa be bari bamaze gutangarira ubwiza bw’ingoro y’I Yeruzalemu, nyamara we akababwirako hazagera igihe ntihasigare ibuye na rimwe rigeretse ku rindi. Kandi niko byaje kugenda ubwo yasenywaga mu mwaka wa 70 ku ngoma y’umwami Titusi, abakiristu benshi bakicwa. Mbese abantu bakagirango ni imperuka igeze. Iryo senjywa ry’iyo ngoro y’akataraboneka hamwe na birya bimenyetso bizaba mu zuba, ukwezi n’inyenyeri, ni ikimenyetso gifatika cy’uko ijuru n’isi bizashira nta kabuza. Yezu wenyine n’ingorma ye  nibo bazahoroho iteka.

Bavandimwe, natwe hari igihe tujya twihambira ku bintu, tugatangarira ubwiza bwabyo ku buryo tutanatekerezako bizashira. Nyamara byose biratambuka. Wubaka inzu nziza ejo igasaza
. Ugura imoka nziza cyane ejo igasaza cyangwa igakora impanuka. Ubyara abana uko ubyifuza, nyamara ejo ugasigara uri incike. Uba ukize none ejo ugakena. Ese tujya twibukako ibyo dutunze bizashira? Ubu uri umusore cyangwa inkumi, ukumva ntacyagukoraho. Ese tujya twihambira kuri Yezu n’ingoma ye ko aribo bazahoraho iteka? Cyangwa twebwe twihambira gusa ku by’iyi si bihita

Prevalence and Association with Age cialis no prescriptiion Erectile dysfunction is a symptom based on the patient’s.

.

Bavandimwe, Yezu wenyine niwe uzahoraho iteka hamwe n’abazaba baramuyobotse. Niwe tugomba kwihambiraho wenyine. N’aho kubijyanye n’igihe isi izashirira, ibyo bitambutse ubwenge bwa Muntu, kandi kubimenya sinacyo kingenzi, ikingenzi ni ugohora twiteguye. Imana mu bushishozi bwayo yahisemo kubiduhisha kuko iduhaye kubimenya twakwicwa n’ubwoba n’icyo gihe kitaragera.

Ngo rimwe umugabo yararwaye indwara yo kuba munini ku buryo bukabije, noneho ajya kwivuza kwa muganga. Muganga aramwitegereza, aramubwira ati hari umuntu mwaba mufitanye akabazo? Undi ariyumvira ati ‘ntiyabura’. Muganga niko kumubwira ati ‘jyenda iwawe ukemure utubazo twose, wiyunge n’abantu bose, n’aho ibyo kwivuza ntibiguteshe igihe, kuko bidashoboka. Nyamugabo aragenda n’ubwoba bwinshi, yibaza ukuntu agiye gupfa. Nyuma y’iminsi itatu gusa yari ageze ku biro mirongo itanu. Muganga yumvise ibiri kuba kuri uwo mugabo aragenda aramubwira ati ‘waje kwivuza umubyibuho, none ugeze ku biro mirongo itanu! Hari ukundi gukira ushaka kurenze uko? Genda ariko ujye uhora witeguye, ntukagire umuntu n’umwe mugirana ikibazo”.

Imana yo ntitubwira iminsi isi isigaje kuko iyitubwiye isi yarangira mbere. Ikingenzi ni uguhora twiteguye. Yezu yagize ati “Ijuru n’isi bizashira, ariko amagambo yanjye ntabwo azashira. Nyamara uwo munsi cyangwa iyo saha nta we ubizi, habe n’abamalayika bo mu ijuru, habe ndetse na mwana, bizwi n’Imana Data wenyine”.

Bavandimwe, nk’uko Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi ibitubwira, Yezu yatanze igitambo kimwe rukumbi gihongerera ibyaha. N’ubwo yapfuye, ariko yarazutse, yicaye iburyo bw’Imana ubuziraherezo, ni muzima iteka. Uza kumuhabwa mu kimenyetso cy’umugati, aze kumusaba amuhe gukomera ku magambo ye maze naza azasange yiteguye maze amujyane bibanire mu ngoma y’ijuru, ubu n’iteka ryose. Amen