UMUNSI MUKURU WA BIKIRAMARIYA WO KU 01/01/2019.
AMASOMO: Nb 6, 22-27; Ps 67; Ga 4, 4-7; Lc 2, 16-21.
Umunyarwanda yaravuze ngo “Uramutse aba aramye”. Ntawe ushidinkanya ko kuba agejeje kuri uyu mwaka wa 2019 ko atari ku bw’ imbaraga ze cyangwa ku bw’ubutungane bwe. Kurama bitangwa n’Imana yonyine. Kurama ni umugisha.
Kuva mu ntangiriro, cya gihe cy’iremwa ry’ijuru n’isi, Imana yaduhaye umugisha. Mu gitabo cy’intangiriro baratubwira ngo “Nuko Imana irema Muntu mu ishusho ryayo, imurema mu ishusho ry’Imana; ibarema ari umugabo n’umugore
. Imana ibaha umugisha… (Gn 1, 27-28)”
Nyamara uwo mugisha Muntu yahawe mu ntangiriro n’uyu munsi aracyawukeneye. Ubwo wa muryango w’Imana wari mu rugendo uva mu bucakara bw’Abanyamisiri ugana mu gihugu bazisanzuramo maze bagakorera Imana yonyine, nabwo Imana yabahaye umugisha
1. The need for dose titration or substitution ofpenetration (entering your partner)? tadalafil for sale.
. Ngo Uhoraho abwira Musa ati “Dore ibyo uzabwira Aroni n’abahungu be : Abayisiraheli muzajya mubaha umugisha muvuga muti ‘Uhoraho aguhe umugisha kandi akurinde! Uhoraho akurebane impuhwe kandi agusakazemo inema ze! Uhoraho akwiteho kandi aguhe amahoro!’ Nguko uko bazambariza izina ryanjye ku Bayisraheli, nanjye mbahe umugisha.”
Bavandimwe, uko bwira bugacya, uko imyaka igenda isimburana, nta munsi n’umwe uza usa n’undi, nta n’umwaka n’umwe uza usa n’undi. Icyo ni ikimenyetso cy’uko natwe turi mu rugendo tugana iwacu h’ukuri. Kimwe n’uriya muryango w’Imana wari mu rugendo, natwe rero dukeneye umugisha w’Imana kuko ku mbaraga zacu gusa ntacyo twakwishoborera. Mu isezerano rya kera ni kuriya batangaga umugisha w’Imana. Bawutangaga incuro eshatu ariho havuye uburyo uyu munsi utangwa. Umugisha utangwa mu izina ry’Imana Data, na Mwana, na Roho mutagatifu. Umugisha si umuntu uwuduha. Umugisha utangwa n’Imana yonyine. Niyo mpamvu uwutanga awutanga nyine mu izina ry’Imana, aho kuwutanga mu izina ryawe bwite.
Kuri uyu munsi rero dutangira umwaka mushya, dusabe Imana iduhe umugisha wayo. Uno munsi tuzi neza ko ari umunsi wa Bikiramariya, nyina w’Imana, umwe watubyariye Yezu kuri Noheri. Ubundi dusanzwe tubizi ko mu Kinyarwanda iyo umubyeyi yasohoraga umwana ko nyuma y’iminsi umunani hakorwaga umuhango wo “Gusohora umwana”. (kubera amajyambere, uno munsi hari n’abasigaye bamara umwaka bataramusohora!!!!). Nk’uko byumvikana rero umunsi wo gusohora umwana burya aba ari n’umunsi mukuru w’umubyeyi.
Gusa kuri uno munsi dutangira uho umwaka, usibye ko tuba tuzirikana umunsi mukuru wo gusohora umwana Yezu, hari n’indi nyito gusohoraho umwana Yezu bifite kuri uno munsi. Ubundi mu Baromani, ukwezi kwa mbere (Janvier), bo bakwitaga Januarius. Ijambo Januarius ryavaga ku ijambo “Ianus”. Iki cyari ikigirwamana gifite imitwe ibiri ireba mu byerekezo binyuranye kandi kikaba cyari kizwiho kumenya ibyahise n’ibizaza (le passé et l’avenir). Bagiterekaga mu mugi rwagati, umutwe umwe ukareba mu mwaka bavuyemo, undi mutwe ukareba mu mwaka mushya binjiyemo. Bakibyiniraga igihe kingana n’iminsi 31, ari nayo mpamvu ukwezi kwa mbere (janvier) kugira iminsi 31.
Bityo rero mukuba duhimbaza ugusohoka k’umwana Yezu, Imana yigize umuntu, kuri ino tariki babyiniragaho kiriya kigirwamana, icyo bitubwira nta kindi ni uko uwo twebwe tugomba kuramya no gusenga ari Yezu. Yezu ni we mugenga w’igihe. Ni we ntangiriro n’iherezo. Ni we Alpha na Omega. Nk’uko abashumba bamaze kubona Mariya na Yozefu n’uruhinja batashye bakuza Imana kandi bayisingiza, natwe uno mwaka wose uzatubere uwo gusingiza Imana gusa kandi tuyisingize yonyine. Bya bigirwamana byacu byose tuzabizibukire.
Bavandimwe, nyamara tuzi nezako turi abanyantege nke. Gusingiza Imana bikunda kutugora. Dusabe umubyeyi Bikiramariya aduhakirwe ku mwana we maze muri uyu mwaka dutangiye azabidushoboze. Dusabe Imana ngo iduhe umugisha maze ibyo tuzakora byose muri uno mwaka dutangiye bizaduhire. Yezu tuza guhabwa mu kimenyetso cy’umugati, tuze kumusaba aduhe imbaraga zo kuzibukira ibigirwamana byose bijya bitubuza kumukurikira, maze tumukurikire wenyine, tuzabane na we mu ngoma y’ijuru ubuziraherezo. Amen