Tuzirikane amasomo y’icyumweru cya 5 gisanzwe


AMASOMO :

Jb 7, 1-4. 6-7;

Ps 146;

1Co 9, 16-19.22-23;

Mc1, 29-39.

 

Tugeze ku cyumweru cya gatanu gisanzwe cy’umwaka wa Liturijiya. Amasomo matagatifu ya kino cyumweru araturarikira kuzirikana kuri YEZU, UMUKIZA. Agatsinda izina Yezu risobanura HAKIZIMANA. Yezu yerekanye ko ari we Mukiza twari dutegereje ubwo yakizaga nyirabukwe wa Simoni.
Ubusanzwe nta muntu muzima ujya kwa muganga cyangwa ukenera umuganga. Umuntu ujya kwa muganga ni umuntu wumva afite ahantu aribwa cyangwa se yumva atameze neza. None Yezu yaba yaraje kudukiza ndwara ki? Ese yaba aduha uwuhe muti? Ese twaba tumusanga ngo adukize, cyangwa iyo twarembye dutangira gupfunda imitwe ahashobotse n’ahadashobotse, aka wa mugani ngo “ubuze umuhire yifashisha umutindi”.
Nta muntu n’umwe ushobora gutinyuka avugeko ikibazo cy’uburwayi kitamureba. Burya uburwaya buri kwinshi. Hari ubugaragara inyuma, n’ubutagaragara. Yobu niwe wafashe ijambo aravugango “Hano ku isi kubaho k’umuntu ni nko kurwana intambara…Iyo ndyamye ndavugango icyampango mbyuke; naba mbyutse nti Ntibwira nkiriho. Ni uko nkirirwa mbunza imitima ntyo umugoroba ugakika”.
Ayo magambo ya Yobu, ni ayacu twese. Uwatubaza uko turi hano twese ngo umuntu udafite ikibazo na kimwe, cyangwa ngo umuntu udahangayitse na gato nazamure akaboko, hashobora kubura n’umwe. None se hari uburwayi burenze ubwo? Ariko twebwe amahirwe dufite ni uko twaje ku muganga urenze bose. Twebwe twaje kwa Yezu, Yezu ni we muganga mukuru. Yezu nyavura indwara gusa ahubwo we yanatsinze cya cyago indwara zose ziganishaho, ndavuga urupfu.
Ariko se Yezu adukiza indwara ki? Ese nimfatwa na Malariya nzirukire imberere y’isakaramentu nshengerere? Ese umudamu wanjye nafatwa n’inda nzafite ntangira kuvuga ishapure?
Indwara Yezu adukiza mbere na mbere si izongizo. Izo ngizo Imana yahaye muntu ubwenge, ibuha abaganga ku buryo bashobora kuzivura ubwabo. Kuko burya na muganga nawe iyo akuvuye, si we gusa uba ukuvuye, burya aba yafatanyije n’Imana. Kuko muzarebe burya nawe hari aho agera bikamushobera, akakubwira ati ahaho ni ah’Imana, cyangwa akakubwirango igendere mu rugo, ati maze ujye usenga. Indwara Yezu adukiza, ni za zindi abaganga b’iyi si batashobora kuvura
. Indwara ikomeye kurusha izindi Yezu adukiza, ni icyaha. Kuko icyaha kidutandukanya n’Imana kandi kikazanatuganisha mu rupfu rw’iteka ryose. Icyaha rero ni bwo burwayi bukomeye kurusha izindi ndwara zose. Cyo nta bwo kimunga umubiri gusa, ahubwo cyo kinamunga Roho zacu maze tukazibona mu nyenga y’umuriro. Indwara yezu adukiza ni zazindi ziterwa no kudasenga. Twumvise ukuntu Yezu we azindukira gusenga, kugirango akomeze yunge ubumwe na se.
Mu ivanjili, batweretse ukuntu Yezu yakijije nyirabukwe wa Simoni. “Uwo nyirabukwe wa Simoni yari aryamye ahinda umuriro. Ngo bahita babwira Yezu iby’uburwayi bwe. Yezu niko kumwegera, amufata ukuboko, aramuhagurutsa. Ni uko umuriro urazima atangira kubazimanira”

a minimum duration of three months is generally accepted- hyperprolactinaemia cialis sales.

.
Nyirabukwe wa Simoni yari aryamye. Ubundi umuntu uryamye, ni umuntu burya uba uri hafi y’urupfu. Umuntu utagishoboye kwihagurutsa, burya nta kindi aba ashigaje. Umuntu muzima burya, ni umuntu uhagaze, ni umuntu uri kugenda, ni umuntu uri gukora umurimo runaka.
Mwebwe mushobora kumbwira ngo uruziko turi bazima, twese twaje mu misa twizanye n’amaguru, yewe nta n’umuntu n’umwe muri twe ubana n’ubumuga ubu nubu.
Burya nshobora kuba ndi umusore w’intarumikwa, ndi inkumi, ndi umugabo utagira aho ndibwa, ariko nyamara mu bukiristu, mu mugenzo w’urukundo, nari gendeye kera, nanjye nariryamiye, nenda kwitahira. Abo ngabo nibo Yezu yaje gukiza none. None jyewe, wowe, buri wese yisuzumye ubwo yasanga bene ubwo burwayi ntabwo afite? Uno munsi Yezu yaje kudukiza amakimbirane, za nzangano zidashira, wa mwiryane mu ngo no hagati y’abashakanye, hagati y’abavandimwe, hagati y’abaturanyi. Yezu yaje kunkiza ya nzika mpora mfitiye umuvandimwe wanjye, ya yindi ituma ntashobora kumuha n’amazi yo kunywa. Nibyo twumvise batubwira ngo “Umuriro umaze kuzima, atangira kubazimanira”. Mbere y’uko akira nta kintu namba yashoboraga guha umuntu uwariwe wese. Aho akiriye atangira kuzimanira abari baraho.
Natwe igipimo kiza kwerekana ko twakize ni icyo ngicyo
. Ni ukuza kuzimanira bagenzi bacu, ariko cayane cyane babandi tutavugaga rumwe
. Kubazimanira si ukubaha gusa ibyo kurya no kunywa. Burya ni ijambo ryiza ubwiye umuvandimwe, cyane cyane wawundi mutumvikanaga, rimumara inzara, rimara wa mwiryane wabarangaga.
Umuntu wese umaze gukira uburwayi, umuntu wese umaze guhinduka, nta kindi agomba gukora usibye gushyira abandi nyine ibyo byishimo. Pawulo mutagatifu nawe amaze guhinduka niko yabigenjeje. Ba bandi yatotezaga yarahindutse ajya kubakorera, aba ariwe ubashyira ivanjili. Yagize ati “Ndiyimbire niba ntamamaje inkuru nziza”. Ano magambo ya Pawulo mutagatifu, nabe ayanjye, nabe ayawe muri kano kanya. Nanjye ningire nti ‘Ndiyimbire niba ntiyuze na mugenzi wanjye, ndiyimbire niba ntabanye neza n’umufasha wanjye, ndiyimbire niba ntabanye neza n’abaturanyi banjye, ndiyimbire niba ntagaragaje ubukiristu.
Mu gukiza nyirabukwe wa Simoni, Yezu yamwegereye amufata akuboko aramuhagurutsa. Nanjye muri kano kanya nimwemerere amfate akaboko, nta kabuza nanjye arankiza bwa burwayi bwose mfite ku mutima ndetse no ku mubiri.

Padiri Fidèle NSHIMIYIMANA
Paruwasi Nkanka