Tuzirikane Umunsi mukuru wa Pentekositi


AMASOMO: Ac 2, 1-11; Ps 103; Rm 8, 8-17; Jn 14, 15-16.23b-26.

Uyu munsi Kiliziya irahimbaza umunsi mukuru ukomeye wa Pentekositi. Nk’uko byumvikana, ijambo Pentekositi si ikinyarwanda. Tugenekereje mu Kinyarwanda twaryita  “mirongo itanu”. Uno munsi bawita Pentekositi kuko nyine uba nyuma y’iminsi mirongo itanu Yezu azutse mu bapfuye.

Nyamara na mbere ya Yezu, abayahudi bahimbazaga Pentekositi nk’uko twabyumvise mu gitabo cy’ibyakozwe n’Intumwa, ngo “Umunsi wa Pentekositi uragera, bose bakaba bakoraniye hamwe” (Intu 2,1). Mu isezerano rya kera, Pentekositi wari umunsi mukuru w’isarura (Iyim 23, 16). Bawuhimbazaga batura Imana umuganura w’ingano babaga bejeje.

Kuva mu kinyejana cya kabiri nyuma ya Yezu, umunsi mukuru wa Pentekositi wongerewe ikindi gisobanuro. Bawuhimbazaga bibuka uburyo Musa yahawe amategeko ari ku musozi wa Sinayi, nyuma y’iminsi mirongo itanu  basohotse mu mva y’ubucakara bw’Abanyamisiri
. Mu gihe ku munsi mukuru wa Pentekositi Abayahudi baturaga Imana umuganura w’ingano babaga bejeje, kuri Pentekositi y’abakirisitu ni Imana yahaye abigishwa ba Yezu cadeau yitwa Roho mutagatifu. Mu gihe ku munsi wa Pentekositi Abayahudi baturaga Imana ku byeze ku Isi, ku munsi wa Pentekositi y’Abakiristu, Imana yahaye abigishwa ba Yezu umuganura wo ku by’ijuru.  Uriya Roho mutagatifu bahawe, ni wa wundi Yezu yari yarasezeranyije Abigishwa be. Ni byo twumvise mu ivanjili Yohani avuga muri aya magambo : “Nanjye nzasaba Data azabahe undi Muvugizi, uzaza kubana na mwe iteka” (Yh 14, 16).

Nyuma y’iminsi mirongo itanu y’uko Yezu azutse, ubwo Abayahudi bahimbazaga rero umunsi mukuru wa Pentekositi wabo, abigishwa ba yezu bari bateraniye I Yeruzalemu nabo bagize amahirwe yo guhimbaza Pentekositi y’ubundi bwoko nk’uko twabyumvise mu gitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa, ngo : “Umunsi wa Pentekositi uragera, bose bakaba bakoraniye hamwe. Ako kanya umuriri umeze nk’inkubi y’umuyaga uva mu ijuru, maze wuzura mu nzu bari barimo. Nuko haboneka indimi zisa n’iz’umuriro, zigabanya zijya kuri buri muntu muri bo. Ubwo bose buzura Roho mutagatifu, batangira kuvuga mu zindi ndimi, uko Roho abahaye kuzivuga” (Intu 2, 1-4). Buri wese yavugaga mu rurimi rwe kavukire, ariko mugenzi we akamwumva. Aho Roho Mutagatifu ari, ubumwe burahataha. Bwa bumwe bwaburiye ku munara wa Babeli (Gn 11, 1s), uyu munsi Roho Mutagatifu yabudusubije. Buri wese yumvaga mugenzi we kuko imvugo bavugaga nta yindi yari iy’urukundo.

Bakiristu bavandimwe, uriya Roho Mutagatifu, natwe twaramuhawe ujya munsi tubatizwa, twogera kwikomezamo imbaraga ze umunsi dukomezwa
. None ikibazo ngirango buri wese yibaze muri kano kanya ni iki : “Ese Roho mutagatifu nahawe igihe mbatizwa naramuretse ankoreramo, cyangwa naramupfukiranye?”

Twebwe akenshi dukunze kugira intege nkeya. Twebwe akenshi dukunze kugengwa n’umubiri aho kugengwa na Roho Mutagatifu twahawe
. Pawulo mutagatifu yagize ati : “Abagengwa n’umubiri ntibashobora kuba abana b’Imana…Umuntu udafite Roho wa Kristu, uwo ntaba ari uwe”. Ngaho buri wese yisuzume maze arebe aho ahagaze. Ngirango abenshi turasanga tugengwa n’umubiri.

Bakiristu bavandimwe, mu ndangakwemera yacu turaza kuririmba mu kanya, turaza kuvugango “Roho mutagatifu ni Imana, ni we utanga ubuzima”. Uwo Roho mutagatifu ni umwe warerembaga hejuru y’amazi mu gihe k’iremwa. Ni wawundi wahaye Bikiramariya gusama. Ni wa wundi wazuye Yezu mu bapfuye. Ni wa wundi  waremye intumwa bundi bushya maze zigatangira kwigisha zishize ubwoba. Ni wa wundi uraza kumanukira ku mugati na divayi mu gitambo cy’ukarisitiya maze bigahinduka Yezu turaza guhabwa. Roho mutagatifu ni we uhembura ibyumiranye. Nanjye nshobora kuba narumiranye. Urugo rwanjye rushobora kuba rwarumiranye

Page 9INTRODUCTION cialis no prescriptiion frontline health care providers will be exposed to most of.

. Uyu munsi, muri kano kanya natwe nitumusabe atureme bundi bushya. Nitumusabe agenderere imitima yacu.  Nitumusabe agenderere ingo zacu, maze yongere azireme bundi bushya, twongere kubana nko kuri wa munsi wa mariage. Nitumusabe agenderere abaturanyi bacu. Nitumusabe agenderere igihugu cyacu. Nitumusabe agenderere akarere kacu. Nitumusabe agenderere isi yose, ubu n’iteka ryose. Amen

Padiri Fidèle NSHIMIYIMANA

Umurezi mu iseminari nto ya Cyangugu