UMUNSI MUKURU W’ABATAGATIFU BOSE (01/11/2014)


Amasomo: Ap 7, 2-4.9-14;
Ps 23;
1Jn 3, 1-3;
Mt 5, 1-12a.
Dusanzwe tumenyereye ko buri cyumweru iyo misa ijya guhumuza batubwira abatagatifu Kiliziya izahimbaza mu cyumweru kiba kigiye gutangira. Bityo hakaba hari abatagatifu bibukwa buri munsi, mu cyumweru ndetse no mu kwezi. Uyu munsi wo noneho ntabwo kiliziya yibuka umutagatifu uyu n’uyu dusanzwe tuzi izina gusa, ahubwo yibuka abatagatifu bose, abo tuzi kuberako Kiliziya yabashyize ku rutonde rw’abatagaitifu, ndetse na babandi tutazi amazina kuko batari ku rutonde rw’abatagatifu, mbese ba bandi bazwi n’Imana yonyine, yo imenya ibyihishe, yo igenda ikagera no ku nkebe z’imitima yacu. Urugero ni cya gisambo kiza, kimwe cyari kibambanywe na Yezu. Abo nyine ni babandi Mutagatifu Yohani yatubwiraga mu gitabo cy’Ibyahishuwe, ko yabonye imbaga nyamwinshi y’abantu, umuntu atashobora kubarura, iturutse mu mahanga yose, mu miryango yose, mu bihugu byose, no mu ndimi zose.
Bakiristu bavadimwe, ubutagatifu, nta kindi nyine ni ukugira umutima utagira ivangura iryo ariryo ryose, ni ukugira umutima wakira abantu bose kimwe nk’uko Imana ibigenza. Mu yandi magambo ni ugukunda Imana, ukanakunda mugenzi wawe nk’uko wikunda ubwawe. Ese twebwe aho ntabo tujya dushyira ku ruhande tubitewe n’uko tudasa? N’uko tudahuje igihugu? N’uko nta masano dufitanye? N’uko tutavuga ururimi rumwe? N’uko tudasangiye inyungu runaka?
Mu ntangiriro za Kiliziya, uno munsi wahimbazwaga nyuma gato y’iminsi mikuru ya Pasika na Pentekositi kugirango bagaragaze ko iyo bahimbaza abatagatifu aba ari umutsindo wa Yezu Kristu, we watsinze urupfu akazuka, baba bahimbaza mu bamwemeye. Ihimbaza ry’Abatagatifu bose ku itariki ya 01 Ugushyingo buri mwaka, ryaba ryaratangijwe na Papa Grégoire III (+741), ahagana mu kinyejana cya munani. Mu mwaka wa 835 akaba ariho Papa Grégoire IV yasabye ko umunsi mukuru w’abatagatifu bose wajya wizihizwa ku isi yose.
Guhimbaza umunsi mukuru w’abatagatifu bose, ni umwanya mwiza wo kugaragaza ubumwe dufitantanye n’abatuye Kiliziya yo mu ijuru. Burya imbibi za Kiliziya ntabwo zigarukira aho amaso yacu ashobora kureba honyine. Bavugako Kiliziya irimo ingeri eshatu. Kiliziya ya mbere ni twebwe abari mu rugendo hano ku isi. Kiliziya ya kabiri igizwe n’ababandi bitabye Imana, nyamara bakaba batari basukuye bihagije byatuma babona Imana, ubungubu bakaba bakiri mu isukuriro aho dukunze kwita purugatori. Kiliziya ya gatatu ari nayo ya nyuma igizwe na babandi bamaze gukira ikitwa amarira n’amagorwa yose. Ni babandi nyine Mutagatifu Yohani yatubwiraga mu isomo rya mbere ko bameshe amakanzu yabo bayezereza mu maraso ya Ntama. Ni babandi kandi Yezu yatubwiye mu ivanjili ko ko bahirwa niba batukwa, bakanatotezwa bazira ubutungane. Abo nyine nibo duhimbaza uyu munsi. N’aho ba bandi bakiri mu isukuriro nibo tuzasabira ejo ubwo tuzaba dusabira abitabye Imana bose.
Bakiristu bavandimwe, ese twebwe ubu turasukuye, ku buryo umwanya uwariwo wose dushobora kubona Imana? Ese nari nigera narimwe ntotezwa nzirako nagize neza? Ese hari umuntu wari wampora kuvugisha ukuri? Cyangwa aho sijye waba uri kabuhariwe mu gutoteza abandi?
Niba dushaka kuzabona Imana nk’uko mutagatifu Yohani yabitubwiye mu isomo rya kabiri, ni uko duhinduka tukemera gukurikira Yezu, tukemera gutererana umusozi nawe, tukemera ibyo atubwira. Mu ivanjili, yagize ati: ‘‘Hahirwa abakene ku mutima, hahirwa abiyoroshya, hahirwa abababaye, hahirwa abasonzeye ubutungane bakabugirira inyota, hahirwa abagira impuhwe, hahirwa abakeye ku mutima, hahirwa abatera amahoro, hahirwa abatotezwa bazira ubutungane…’’ Akenshi, iyo twumvise zino ngingo z’interahirwe, twumva zitinjira mu bwenge bwacu. Tubona zihabanye n’ubuzima tubamo buri munsi. Kuvugango hahirwa umukene, hahirwa ubabaye, abenshi babifata nko gushinyagura
. Umwanditsi w’Ivanjili Matayo, yongereyeho ko ari ‘abakene ku mutima’. Abangaba nyine ni ba bandi bakennye Imana, ba bandi bumvako batihagije, mbese ba bandi birundurira mu Mana. Kandi umukiro wabo nta n’ubwo ari uwo kuri ino si, ahubwo Yezu yababwiyeko ingororana yabo izaba nyinshi mu ijuru.
Ese twebwe tujya twumva dukeneye Imana? Cyangwa iratuderanja? Ese aho amategeko yayo ajya adushimisha cyangwa aratubangamira? Kimwe mu bishuko bya kino gihe, ni ukumvako Muntu yihagije, ko nta Mana akeneye. Ubu Imana y’abantu yahindutse ikoranabuhanga, byose ryarabikemuye ku buryo abenshi bumva nta Mana bagikeneye. Hari n’abareba ibitangaza ikoranabuhanga rikora, bagasigara bavugako n’isi itaremwe n’Imana
. Nyamara ntibibuke ko batihaye kubaho, ntibibukeko batihaye n’ubwo bumenyi. N’umunyarwanda yabimenye kare ubwo yemezaga ko: Imana irema n’abantu bakaremarema. Ibyo bigasobanura ko ntawe urusha Imana amaboko. Ya Mana ishobora guhindura bimwe isi yita amarira ibyishimo n’ihirwe ridashira, icyo twita urupfu, umuryango winjiza mu buzima bw’iteka

It is stable at 90°C in an inert atmosphere.never A few times cialis without prescription.

.
Bakiristu bavandimwe, ziriya ngingo zose z’interahirwe, twebwe ntabwo ubwacu twenyine twazishoboza
. Buriya zose uko zingana, Yezu wenyine niwe washoboye kuzigaragariza mu buzima bwe. Nyamara nk’uko Musa yazamutse umusozi agiye kwakira amategeko, na Yezu uno munsi yawuzamutse kugira ngo adusobanurire induduro y’ubuzima bw’abemeye Imana by’ukuri kandi bakabo bakurikiza amategeko yayo, ni we Musa mushya, ni we waje kutuvana mu bucakara bw’ino si ngo azatugeze mu ijuru kwa Se aho tuzabaho mu buhirwe budashira. Nituza kumuhabwa mu kimenyetso cy’umugati, tuze kumusaba kumukomeraho. Bazina bacu batagatifu, mudusabire. Amen.

Padiri Fidèle NSHIMIYIMANA
Paruwasi Nkanka