Yubile ya Lejiyo Mariya muri Paruwasi ya Mwezi

Ku Cyumweru tariki ya 26 Nzeli 2021 , Abalejiyo bo muri Paruwasi ya Mwezi bahimbaje Yubile y’imyaka 100 Legio Mariae imaze ishinzwe. Ibiroro by’uwo munsi byabimburiwe n’igitambo cy’Ukaristiya cyatuwe na Padiri Jean Baptiste NDUWAMUNGU muri kiliziya ya Paruwasi ya Mwezi. Mu buryo bwubahirije amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, Abalejiyo ba Mwezi bari babukereye, bakoze umutambagiro uhimbaje bahetse Ishusho y’Umubyeyi Bikira Mariya Umwamikazi wa Kibeho.

Mu butumwa bwatanze bwibanze ku gushimira abitangiye Legio Maria kuva mu ntangiriro zayo mu mwaka yashinzwemo w’i 1921., bashimye kandi abanyamuryango ku butumwa bakora muri Kiliziya kandi basabwa gukomera ku masezerano bagiriye Umubyeyi Bikira Mariya.

Padiri Jean Baptiste NDUWAMUNGU