Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19/2/2022, abakristu b’ibyiciro binyuranye ba Paruwasi Gatolika ya Nyamasheke basuye abarwayi ku Bitaro bya Kibogora biherereye mu Kagari ka Kibogora, Umurenge wa Kanjongo, Akarere ka Nyamasheke.
Iki gikorwa cyateguwe na Paruwasi ya Nyamasheke mu rwego rwa Sinodi y’Abepiskopi idusaba kugendera hamwe mu bufatanye n’ubumwe mugusohoza ubutumwa bwa Kiliziya cyane cyane mu kwita kubatishoboye n’abandi bose badafite kivurira.
Igikorwa kitabiriwe n’abari mu miryango y’agisiyo Gatolika inyuranye ndetse n’imiryango y’abasenga: Abasaveri, Abalejiyo, Abanyamutima, Inkoramutima z’Ukarisitiya, Abakarisimatiki, abari mu muryango wa Nyamasheke Kolping Family, Abari muri Agisiyo y’ingo(A.G.I), Abagide b’abanyeshuli, na bamwe mubagize Ihuriro ry’Abakozi n’abacuruzi ba Santarali Nyamasheke.
Bakigera ku bitaro bya Kibogora, bakiranywe yombi na Bwana Daniel NSHIMIYIMANA, ushinzwe ivugabutumwa muri ibyo bitaro. Yashimiye ubuyobozi bwa Paruwasi Gatolika ya Nyamasheke uruhare igira mu gusura abatagemurirwa n’abandi bose bakenera ubaramburira ikiganza baba muri ibyo bitaro.
Ibitaro bya Kibogora byakira abarwayi benshi kandi b’amoko yose cyane cyane barimo ababa bategereje kubagwa, abagore baramye n’abandi barwaye indwara zidakira basa nabituriye mu bitaro kandi badafite ababitaho cyangwa imiryango yabo ikaba ituye kure kuburyo kubageraho bitaborohera.
Ibiribwa n’ibikoresho byatanzwe bifite agaciro k’ibihumbi magana arindwi na mirongo itanu na bine (754,000FRW).
Byegeranijwe na Padiri Moses DUSENGE