Mu rwego rwa Sinodi, Mgr Edourad SINAYOBYE yasuye Paruwasi ya Nyabitimbo

“Bityo namwe mube nk’amabuye mazima, mwubakwemo ingoro ndengakamere, kugira ngo mube imbaga ntagatifu…..mwitureho ibitambo ndengakamere bishimisha Imana ku bwa Yezu Kristu”  (1Pet2, 5)

Kuva taliki ya 19 kugeza ku ya  21 Gashyantare 2022, Nyiricyubahiro Musenyeri Edouard SINAYOBYE yasuye Paruwasi Nyabitimbo. Paruwasi Nyabitimbo yaragijwe Bikira Mariya Nyina w’Imana igizwe na Santarali 7, imiryangoremezo 127. Paruwasi Nyabitimbo ihana imbibi na Paruwasi Mashyuza, Nyakabuye, Mwezi, Rasano n’igihugu cy’Uburundi.

Mu ruzinduko rwe, kuwa 20 Gashyantare yasangiye igitambo cya Misa n’abakristu ba Nyabitimbo. Mu gitambo cya Misa yagarutse ku mubano ugomba kurangwa mu bantu urangwa  n’urukundo rwuzuye : gukunda abanzi bacu nk’uko Imana Nyirimpuhwe ikunda bose idatoranyije (Lk6,35-36) ; yibukije abakristu ko bagomba guhora baragwa n’ineza yaranze Dawudi washoboboraga kwihimura ku mwanzi we Sawuli. Nyuma ya Misa, Umwepiskopi yagiranye inama n’abagize Inama Nkuru ya paruwasi ndetse na komisiyo y’umutungo.  Umwepisikopi yashimye uko abakristu bashyize hamwe nk’umuryango w’Imana mu kubaka Kiliziya.

Mu butumwa bwe, Umwepisikopi yasuye Santarali Rwimbogo yifatikanya n’abakristu baho kwizihiza isabukuru y’imyaka itandatu imaze ishinzwe. Yabibukije ko abashyize hamwe Imana ibasanga, abasaba kuba amabuye mazima yubatswemo ingoro ndengakamere.

Yasuye kandi Santarali Nyabihanga abashima igikorwa cy’ubufatanye bakoze mu kubaka inzu bifuza ko yagirwa urugo rw’abapadiri.

Umwepisikopi yasuye ikigo nderabuzima cya Nyabitimbo. Bamweretse inyubako zigize icyo kigo, asura abarwayi barimo arabahumuriza. Yasabye ikigo kwita no kubadashobora kugera kwa muganga aho usanga umubare nyamwishi waraheze mu nzu kandi benshi muri bo ugasanga bakeneye ababahumuriza.

Mu kiganiro yagiranye n’abaganga yabibukije ko kwa muganga ari ahantu umuntu wese akenera kugira ngo aruhurwe ibiremereye umubiri we. Yabibukije ko akazi bakora ari umuhamagaro, ashima umurava ubaranga, bityo rero ko abaza babasanga bagomba kubabona nk’abantu b’ineza bityo ko batagomba kwinubira aho bakorera. Umwepisikopi ati: umurimo mukora usaba ubwitange, utekereje ko ufite ubutumwa bwo gukiza abandi uguma hano kandi ukaba umuntu w’ineza, kuko uwihanganye akama ikimasa. Mujye muzirikana ko abantu baza babagana bakeneye ko mwabagaragariza ineza kurusha uko mwategereza inyungu.

Umwepisikopi ari kumwe n’abapadiri ndetse n’abakristu ba Rwimbogo basuye Anyesi MUKARUKWAYA umaze imyaka 21 arwariye mu nzu atabyuka. Mu nsengesho rimukomeza yamushishikarije gukomera mu kwemera n’isengesho, aho yagize ati: Muvandimwe Anyesi kubona amagambo umuntu yakubwira ubabara utya biragoye, gusa kuba utagera hanze ukora ibyaha bike, nabyo byo mu mutima wibaza impamvu ubayeho utya, ariko ndagira ngo ujye ukora isengesho ryo guhongerera ibyaha byacu kuko turi abanyabyaha.

L’attribut alt de cette image est vide, son nom de fichier est WhatsApp-Image-2022-02-25-at-9.17.54-PM-1024x767.jpeg.

Mu burezi, Umwepiskopi yasuye bimwe mu bigo gatolika bya Paruwasi Nyabitimbo. Umwepiskopi yagejejweho icyifuzo cy’uko haboneka ishuri ryigisha imyuga muri Paruwasi Nyabitimbo. Yasabye abanyeshuri kwakirana ikinyabupfura uburere, ubumenyi, imigenzo mbonezamana ndetse n’imigenzo mbonezabupfura bahabwa n’abarezi bityo nabo bakazakura, bakavamo abantu bafasha abandi. Yasabye abarezi babo kuzirikana ko abana ari abantu bafotora ko rero bagomba kubaha ingero nziza zizabafasha mu bihe bizaza. Umwepiskopi ati: bana mumenye ko ubwenge buva mu kwicara ……barezi namwe mukora umurimo utoroshye ariko kandi mugomba kuba impumuro kubo muha ubumenyi.

Mu by’ukuri, uru ruzinduko rusize abakristu ba Nyabitimbo bumvise ko twese turi umuryango w’Imana kandi ko tugomba kugendera hamwe mu bumwe, mu bufatanye ndetse no mu butumwa. Bizagaragazwa n’imbuto twera ubwacu, izo twerera abandi: kugira impuhwe, gusura abarwayi, kubabarira, kugwa neza no kugirira abandi neza. Umushumba yibukije abakristu ko bagomba gukunda gusenga ariko kandi bakabikundisha abandi babashyira Kristu mu ngo zabo: nidusobanukira Sinodi icyo ari cyo, uko twuyumva nk’umuryango mugari w’Imana twese hamwe, tuzafatikanya dufite umutima umwe nk’uwaranze abakristu ba mbere. Sinodi turimo rero iradusaba twese kuba koko abantu b’ineza, b’umutima umwe kandi bita cyane ku bandi byose tukabikora mu bwisanzure. 

Padiri Calliope UMWANZAVUGAYE.