Diyosezi ya Cyangugu n’inshuti zayo bibutse kandi basabira Mgr Yohani Damaseni BIMENYIMANA

Tariki ya 11 Werurwe 2018- tariki ya 11 Werurwe 2022, imyaka ine irahise uwari Umwepiskopi  wa Diyosezi ya Cyangugu Musenyeri Jean Damascene BIMENYIMANA yitabye Imana. Kuri uyu wa Gatanu, niho habayeho misa yo kumusabira ndetse n’umuhango wo kumwibuka byabaye ku nshuro ya kane kuva yatabaruka.

Igitambo cya Misa cyo kumusabira  cyatuwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Edouard SINAYOBYE, Umwepiskopi  wa Diyosezi ya Cyangugu. Iyi misa kandi yitabiriwe na bamwe mubagize umuryango  Musenyeri  Yohani Damaseni avukamo, abihayimana benshi bakorera ubutumwa muri diyosezi ya Cyangugu, Abayobozi mu nzego za leta, bamwe mu bakristu ba Diyosezi ya Cyangugu ndetse n’inshuti z’iyi Diyosezi.

 Mu nyigisho yatanze yagarutse cyane ku Ivanjiri ya Matayo (Mt5,1-9), Nyiricyubahiro Musenyeri Edouard SINAYOBYE, yagarutse kubutwari bwaranze uyu mushumba kugera ku munsi we wa nyuma.

Abafashe ijambo bose bagarutse kumugenzo mwiza wo kwicisha bugufi waranze musenyeri, guhwitura ndetse no gukora cyane byafashije Diyosezi gutera imbere cyane mu gihe  yamaze ari Umushumba wayo.   

Mu myaka makumyabiri yamaze ari Umushumba, musenyeri Yohani Damascene yakoze ibikorwa byinshi bitandukanye birimo gushinga Seminari nto yitiriwe Mutagatifu Aloys ya Cyangugu, yagize uruhare rukomeye mu kongera umubare wabapadiri bavuka muri iyi diyosezi, yatangije Paruwase nyinshi ndetse anashyira ibikorwa remezo byinshi muri Diyoseze.

Nyuma y’igatambo cya misa hakomeje umuhango wo gushyira indabo ku mva ye iri muri kiliziya ya Paruwase Cathédrale ya Cyangugu mu rwego rwo kumwunamira no kumuha icyubahiro.

Nyagasani amuhe iruhuko ridashira, amwiyereke iteka aruhukire mu mahoro!

Byegeranijwe na Kazuba Fabrice