“Ndabakunda, Murakabaho! Murakagwira nk’ubwoya bw’inka, murakabyiruka nk’ubwatsi bwazo”. Inyifurizo ya Nyiricyubahiro Musenyeri Edouard SINAYOBYE Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu ku rubyiruko rw’iyi Diyosezi rwari rwitabiriye igitambo cya Misa cyaruturiwe muri Paruwase Cathedrale ya Cyangugu kuri iki Cyumweru 21/03/2022.
Iyi misa yasomwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Edouard Sinayobye Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu yitabiriwe n’urubyiruko ruhagarariye urundi rwari ruturutse mu maparuwase agize diyosezi rwaje rusanganirwa n’urubyiruko rwinshi rwa paruwase Cathedrali ya Cyangugu.
Munyigisho yatanze, Nyiricyubahiro Musenyeri Edouard Sinayobye umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu yibukije urubyiruko ko ari ejo hazaza ha Kiliziya ndetse nah’igihugu. Yakomeje ababwira ko Imana ikunda urubyiruko cyane; aho yabahaye ingero z’ukuntu Umubyeyi Bikira Mariya yagiye abonekera abantu bakiri bato mu mabonekerwa atandukanye. Urugero rwa hafi yatanze ni Kibeho aho Alphonsine Mumureke yari mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye, Nathalie Mukamazimpaka akaba yarageze mu wa gatatu ndetse na Marie Claire Mukangango wari mukigero cy’imyaka 21. Uretse i Kibeho, i Lourdes ndetse na Fatima hose Umubyeyi Mariya yabonekeye abakiri bato; Musenyeri yahereye kuri izo ngero avuga ko Imana yigaragariza mubakiri bato kuko baba bafite umutima utarandavura kandi bumvira. Musenyeri Edouard yasabye urubyiruko rwa Diyosezi gukomera ku isengesho, gukora ubutumwa bwa Kiliziya ndetse no gutera imbere.
Uhagarariye urubyiruko ku rwego rwa Diosezi Akaba ari nawe uruhagarariye ku rwego rw’igihugu, Cyprien Rugaba yashimiye Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu ku nyigisho nziza yahaye urubyiruko, amushimira no kuba aruba hafi mu bikorwa bitandukanye. Yanashimye urubyiruko rwa Diyosezi ya Cyangugu rwitabiriye ku bwinshi iyi misa cyane cyane ururi mu ma korari atandukanye y’urubyiruko rwafashije bagenzi babo gusingiza Imana biciye mu ndirimbo. Yijeje Musenyeri ko urubyiruko rwa Diyosezi ruzakomeza kuba Abakristu beza bizagaragarira mu gukora ubutumwa.
Padiri Ushinzwe Komisiyo y’urubyiruko muri Diyosezi ya Cyangugu, Padiri Bikorimana Silas yabwiye urubyiruko ko rufite amahirwe yo kugira Musenyeri w’umujene kandi ukunda urubyiruko cyane arusaba kuzamufasha gukora neza ubutumwa ashinzwe. Yashimye urubyiruko rwavuye hirya no hino mu maparuwase agize Diyosezi kuba rwitabiriye iyi misa. Yashimye kandi Umwepiskopi ndetse n’abandi bihaye Imana batandukanye kuba baje kwifatanya n’urubyiruko rwa Diyosezi ya Cyangugu. Yabwiye urubyiruko ko ibikorwa bikomeje birimo gutegura imikino ihuza urubyiruko ku rwego rw’amaparuwase ndetse na za Centrale, hazakomeza kandi ibikorwa byo kwigisha urubyiruko rwitegura kugarukira Imana, abigira umubano, iyogezabutumwa mu mashuri….
Komisiyo y’urubyiruko muri Diyosezi ya Cyangugu isanzwe ikora ibikorwa bitandukanye birimo gutegura imikino ihuza urubyiruko ku rwego rw’amaparuwase ndetse na za Centrale, ibikorwa byo kwigisha urubyiruko rwitegura kugarukira Imana,gufasha abigira umubano, Iyogezabutumwa mu mashuri…. Bimwe muri ibi bikorwa byari byarahagaze kubera icyorezo cya Covid-19 urubyiruko rwijejwe ko bigiye gusubukurwa.
Byegeranijwe na Kazuba Fabrice