Igice cya mbere : INKURU NZIZA YO KWIGIRA UMUNTU
KWA JAMBO MURI IBI BIHE
Bakristu bavandimwe,
Ku itariki ya 25 Werurwe, duhimbaza umunsi ukomeye mu mateka y’ugucungurwa kw’inyoko muntu: «Bikira Mariya abwirwa ko azabyara Jambo». Turahimbaza ko isi yakiriye Inkuru Nziza, ko Imana yashatse kwigira umuntu, inyuze ku Mubyeyi Mariya. Jambo w’Imana wigize umuntu ni “Umwami w’Amahoro» (Iz 9,5), ni We Mahoro yacu (Ef 2,14), wazanywe no gushinga ku isi Ubwami bw’urukundo.
Ni umunsi mukuru twakira mu kwemera Inkuru Nziza y’umugambi w’Imana wo kwigira umuntu, akabyarwa na Bikira Mariya. Turasabwa kwakirana ukwemera ikimenyetso Imana Nyirubuntu yashatse kuduha. Umuhanuzi Izayasi ahamya ko Nyagasani ubwe ari We uduha icyo kimenyetso : «Noneho rero, ni Nyagasani ubwe uzabihera ikimenyetso : Dore ngaha umwari asamye inda, akazabyara umuhungu, maze akazamwita Emanweli » (Iz 7,14). Guhimbaza neza uyu munsi ni ukwakira Kristu nk’uko umubyeyi Bikira Mariya yabigenje.
Ivanjili ya Mutagatifu Luka iratubwira uburyo Umuhire Mariya yakiriye iyo Nkuru Nziza irebana no gusohoza umugambi wo gukiza inyoko muntu. Malayika Gabuliyeli yamugejejeho iyo Nkuru Nziza agira ati : « Ishime unezerwe Mariya. Nyagasani ari kumwe nawe. Dore kandi ugiye gusama inda, ukazabyara umuhungu, maze ukazamwita izina rya Yezu » (Lc 1, 28.31). Twumve neza icyo iyo ndamutso ivuga n’icyo iduhishurira mu mibereho yacu y’iki gihe.
Duhere kuri aya magambo ngo : “Ishime unezerwe”. Imana itangariza abo ikunda Inkuru Nziza y’Ibyishimo. Iyo Nkuru Nziza ni Yezu Kristu, Umwana wayo. Iyo Nkuru Nziza yari yarahanuwe n’Umuhanuzi Sofoniya wagiraga ati : « Rangurura ijwi wishimye, mwari w’i Siyoni ! Isiraheli, hanika uririmbe ! Ishime, uhimbarwe, mwari w’i Yeruzalemu! » (Sof. 3, 14). Igihe Yezu avukiye i Betelehemu, umumalayika yabwiye abashumba ati : « Mbazaniye inkuru ikomeye cyane, izashimisha umuryango wose » (Lk 2, 10). Yezu Kristu wigize umuntu ngo abane natwe (Yh 1, 14), yatubereye koko “Inkuru Nziza” y’ibyishimo.
Tubyumve neza rero bakristu:
Umunsi wa Bikira Mariya abwirwa ko azabyara Yezu, ni umunsi duhimbaza ko twakiriye Inkuru Nziza y’ukuvuka kwa Jambo muri twe, mu buzima bwacu. Ese ibyo, ni ukumva inkuru y’amateka y’uko byagenze igihe Bikira Mariya yabwirwaga ko azabyara Jambo ? Reka da ! Si inkuru y’amateka gusa. Imana ntihitana n’ibihe, ijambo ryayo rivuga ibyo ikora mu gihe cya none. Ikindi kandi, iryo Jambo ryayo,Yo ubwayo iriha ububasha bwo gusohoza icyo rivuga. Ni twebwe, abantu b’iki gihe, mu byo turimo kandi Yo izi neza (reba Iyim. 3,7). Nyagasani adutangarije Inkuru Nziza y’ibyishimo. Twongere tubitsindagire : iyo Nkuru Nziza y’ibyishimo Nyagasani adutangarije, ni Yezu Kristu, We Mahoro yacu (Ef 2, 14).
Imitima yacu twese isonzeye amahoro, isonzeye Kristu we uduha amahoro. Kwakira Inkuru Nziza y’ukwigira umuntu kwe, ni ukwiyumvisha ko ari We wenyine ushobora kuduha amahoro : « Mbahaye amahoro. Sinyabahaye nk’uko isi iyatanga » (Yh 14, 27). Iyi Nkuru Nziza y’ivuka rya Kristu, irahishurira buri wese ibanga ry’ibyishimo n’amahoro. Niba ushaka ihirwe, ibyishimo n’amahoro, akira Kristu, Umwami w’amahoro. Umubyeyi Bikira Mariya yatweretse urugero rutajorwa rwo kwakira Yezu, utuzanira ibyishimo n’amahoro. Yamwakiriye ari isugi, atagira inenge y’icyaha. Yamwakiranye ukwemera kudahinyuka, yifuza gusa gukora icyo Imana ishaka (Lk 1, 38).
Kubera ko Bikira Mariya yari yuzuye ineza, yahawe gutwara Jambo mu mutima we no mu nda ye, abana na We igihe cyose. Nguwo umugambi w’Imana twahishuriwe n’Inkuru Nziza yo kwigira umuntu kwa Jambo. Buri mukristu, nka Bikira Mariya, arasabwa gutwara Yezu mu mutima we, akamwimika nk’Umugenga w’ubuzima bwe. Icyo nicyo kizatuma agera ku ihirwe umutima we ufitiye inyota, akagira amahoro, kandi akaba n’umugabuzi wayo (Mt 5, 9). Igihe Malayika Gabuliyeli yabwiye Mariya Inkuru Nziza y’ibyishimo, yanamuhishuriye isoko y’ibyo byishimo; yagize ati : « Nyagasani ari kumwe nawe» (Lk 1, 28).
Mu guhimbaza umunsi Bikira Mariya yabwiweho ko azabyara Jambo, turakira Inkuru Nziza ko Nyagasani ari kumwe natwe. Nyagasani yatugiriye isezerano ryo kuzahorana natwe igihe cyose kugeza igihe isi izashirira (Mt 28,20). Imibereho yacu yose, ingorane n’ibibazo bitwugarije arabizi. Imiborogo yacu ayitega yombi. Dore uko yabwiye Abayisiraheri : « Amagorwa y’umuryango wanjye uri mu Misiri narayitegereje, kandi imiborogo baterwa n’abakoresha b’imirimo narayumvise, n’imiruho barimo ndayizi. Ndamanutse ngo mbagobotore mu maboko y’Abanyamisiri» (Iyim. 3,7-8a).
Bavandimwe,
Kuva intambara yatangira mu gihugu cya Ukarayina, ikaba idahwema guhitana ubuzima bw’inzirakarengane, Nyirubutungane Papa Fransisko na we ntiyahwemye gutakamba asaba amahoro, akanadusaba twese abakristu kwifatanya na we muri iryo sengesho. Umunsi isi yose yakiriyeho Inkuru Nziza y’ukwigira umuntu kwa Jambo, Nyagasani adutangarije ijambo ry’ihumure : “Nyagasani ari kumwe namwe”. Nyagasani aratwingingira kumwakira, kugira ngo koko, nk’uko Umuhanuzi Izayasi yabihanuye, ahari amakimbirane, inabi, umwiryane n’intambara, hasendere amahoro n’ubwumvikane.
Inkuru Nziza y’amahoro ashingiye kuri Kristu yahanuwe kuva kera. Dore uko Umuhanuzi Izayasi yabivuze: « Ikirura kizabana n’umwana w’intama, ingwe iryame iruhande rw’umwana w’ihene. Inyana n’icyana cy’intare bizagaburirwa hamwe, biragirwe n’akana k’agahungu. Inka n’igicokoma bizarisha mu rwuri rumwe, ibyana byabyo bibane mu kiraro kimwe, intare irishe ubwatsi nk’ikimasa. Umwana ukiri ku ibere azakinira ku kiryamo cy’inshira, igitambambuga cyinjize ikiganza mu mwobo w’impiri. Nta we uzaba akigira nabi, cyangwa ngo akore amahano ku musozi wanjye mutagatifu, kuko igihugu kizasakarwamo n’ubumenyi bw’Uhoraho, nk’uko amazi yuzura inyanja !» (Iz 11, 6-9).
Turasaba ngo ububasha bw’ineza y’Umushoborabyose buganze inabi. Turasaba ngo amahoro Kristu wazutse yaduhaye acubye uriya mworomo w’imbunda za kirimbuzi. Muri ibi bihe umuriro rutwitsi w’ibibunda bisesa amaraso utugera amajanja, Nyirubutungane Papa Fransisko aradusaba guhungira mu mutima utagira inenge wa Bikira Mariya. Mu kudusaba kwifatanya na we mu isengesho ryo kwegurira abatuye isi yose, cyane cyane ibihugu by’Uburusiya na Ukarayina, Umutima utagira inenge wa Bikira Mariya, Papa ashingiye ku Ivanjiri. Yezu Kristu ubwe, ni We wahaye Umubyeyi Bikira Mariya ubutumwa bwo kurinda abe : « Dore umwana wawe » (Yh 19, 26). Ni nabwo yabwiye Yohani ati : « Dore nyoko »(Yh 19, 27). Papa aratwibutsa Ivanjiri. Guhungira ku Mubyeyi Bikira Mariya, wahawe na Yezu Kristu Umwana we, ubutumwa bwo kuturinda, ni ugukurikiza Ivanjiri ya Kristu.
Igice cya kabiri:DUSOBANUKIRWE NEZA IGIKORWA CYA PAPA
CYO KWEGURIRA ABATUYE ISI YOSE CYANE CYANE
IBIHUGU BY’UBURUSIYA NA UKARAYINA,
UMUTIMA UTAGIRA INENGE WA BIKIRA MARIYA
Bavandimwe,
Nyirubutungane Papa Fransisko yasabye abayoboke ba Kristu bose kwifatanya na we mu isengesho ryo kwegurira abatuye isi yose, cyane cyane ibihugu by’Uburusiya na Ukarayina, Umutima utagira inenga wa Bikira Mariya. Icyo gikorwa azagikorera muri Kiliziya nkuru ya Mutagatifu Petero, ku wa 25/03/2022 i saa kumi n’imwe ku isaha y’i Roma, ni ukuvuga saa kumi n’ebyiri ku isaha y’i Rwanda.
Muri Diyosezi ya Cyangugu, kugira ngo icyo gikorwa gikorwe neza kandi buri mukristu yifatanye koko na Papa, abasaserdoti bose babishishikarije abakristu. Ku munsi nyirizina, mu misa zizaturwa, hazahimbazwa umuhango urimo isengesho ryo kwegurira isi Umutima utagira inenge wa Bikira Mariya. Muri Kiliziya ya Katedrali ya Cyangugu, i saa kumi n’imwe n’igice, hazaba umuhimbazo uzavugirwamo isengesho ryo kwegurira isi Umutima utagira inenge wa Bikira Mariya. Ndabasaba kubishyiraho umutima no kubikorana ukwemera.
Mu gihe twitegura icyo gikorwa gikomeye, abakristu bakomeje kunsaba ibisobanuro kuri icyo gikorwa. Ni koko birakwiye gusobanura ibijyanye n’icyo gikorwa kidasanzwe mu mihango y’ikenurabushyo n’ubusabaniramana. Ni byo ngiye kubagezaho mu magambo avunaguye.
Isi yacu yugarijwe n’icyago cya kirimbuzi
Muri ibi bihe turimo, ubuhanga bwa muntu bwamugejeje ku bushobozi bwo kuba yarimbura isi mu kanya ko guhumbya. Ibitwaro bya kirimbuzi, bihora biregeye, birekereje. Ababitunze bahora bahigana ubugabo, bashyamiranye, buri wese ategereje uwamukora mu jisho, ngo arekure kabutindi. Intambara yashojwe n’Uburusiya mu gihugu cya Ukarayina, ikomeje kumena amaraso y’abatagira ingano. Ni icyorezo gishyamiranyije ibihugu bitunze ibyo bitwaro bya kirimbuzi. Papa wacu n’abandi bose baharanira amahoro, barataratambye, ngo inzira y’imishyikirano igarure amahoro, ariko birasa nko gucurangira abahetsi. Aho mwene muntu ananiriwe, niho Imana Yo igaragariza ububasha bwayo. Ngiyo imvo n’imvano y’iki gikorwa cya Papa.
Twumve neza igisobanuro cyo kwegurira abatuye isi yose cyane cyane ibihugu by’Uburusiya na Ukarayina, Umutima utagira inenge wa Bikira Mariya.
Mu Ivanjiri ya Mutagatifu Yohani, Nyagasani Yezu yifuje ko abe biyegurira Se : « Ndakwiyeguriye ubwanjye ari bo ngirira, kugira ngo na bo babe abakwiyeguriye mu kuri» (Yh 17, 19). Icyifuzo cy’Imana ni uko abayo bose bakira umukiro wayo, bakaba abana bayo, na Yo ikaba Imana yabo. Kuyiyegurira mu kuri ni icyo bivuga.
Kwiyegurira Bikira Mariya, ni uburyo buringaniye na kamere yacu kandi bwubahirije ubuhangange bw’Imana, bwo kuyiyegurira. Mutagatifu Berenarudo abivuga agira ati : « Iyo uvuze Bikira Mariya, we avuga Imana ». Kwiyegurira Bikira Mariya, ni ukwiyemeza kwitoza kugira imigenzo nk’iye yo kunyura Imana. Kwegurira isi yose Umutima utagira inenge wa Bikira Mariya, ni uburyo bwo guha rugari Imana, kugira ngo igenge isi nk’uko yinjiye mu buzima bwa Bikira Mariya, ikamutagatifuza kandi ikamugira umuyoboro n’umushyinguzwa w’ibyiza byayo.
Ikindi bisobanura, ni uko ari uburyo bwiza bwo guhereza Imana ituro rivuye ku mutima wa gikene, ngo Imana iryakire, iritunganye ikurikije umugambi wayo. Icyo duhereje Imana cyose, iracyakira kandi ikagitaka ubwiza bwayo. Twibuke umwanya wa Bikira Mariya mu bukwe bw’i Kana. Uwahinduye amazi divayi, ni Yezu, ariko ijambo ryasabye icyo gitangaza, ni irya Bikira Mariya. Na n’ubu ni ko bimeze. Gutura isi Bikira Mariya, ni uburyo bwo kumuhungiraho, tumutakira, tumwereka uko isi imeze, kugira ngo atubwirire Yezu ahindure isi irimo yicukurira imva.
Kwegurira isi umutima utagira inenge wa Bikira Mariya, ni uguhamya amezero. Ngo «ukwizera ntigutamaza» ( Rm 5, 5). Ni uguhamya ko ibyaha n’ibyago atari byo bifite ijambo rya nyuma mu mibereho y’abantu. Kuva kera kwose, Kiliziya ntiyahwemye kwiyambaza ubuvunyi bwa kibyeyi bwa Bikira Mariya. Mu isengesho Papa Fransisiko yaduteguriye, atangira atakambira Bikira Mariya nk’ubuhungiro bw’ukuri :« Mariya, Mubyeyi w’Imana kandi Mubyeyi wacu, muri iki gihe cy’amage, tuguhungiyeho ngo uturengere ».
Amagambo nk’ayo, ni nayo atangira isengesho rya kera mu kinyejana cya gatanu, Kiliziya yahoraga ivuga, yiyambaza Bikira Mariya ryatwa « sub tuum praesidium» : « Tuje kuguhungiraho ngo uturengere, Mubyeyi Mutagatifu w’Imana. Ntuhunze umusaya ugutakamba kwacu igihe twagirijwe n’amakuba. Ahubwo udukize iteka ibyago byose, wose Sugi yahawe umugisha kandi yatamirijwe ikuzo ».Turumva neza rero Bakristu, ko iri isengesho ryo kwegurira isi umutima utagira unenge wa Bikira Mariya, ari ugushyira isi yose n’abayituye, mu biganza by’umubyeyi Bikira Mariya, tumutakambira kugira ngo na we ayiture Imana kandi aturonkere ubuvunyi bwayo.
Imana, mu buhanga no mu bwigenge bwayo, yashatse ko agakiza kayo kanyura kuri Bikira Mariya: « Igihe cyagenwe kigeze, Imana yohereje Umwana wayo, avuka ku mugore » ( Ga 4, 4). Igihe isi yari ibundikiwe n’icuraburindi ry’icyaha, Bikira Mariya ni we wayibyariye Umucunguzi. Ni nayo mpamvu, Kristu, kuri ya saha yo gusoza umugambi wo gucungura isi, yaraze abe umubyeyi Bikira Mariya, ngo abamenye, abarinde. Yezu Kristu ubwe ni we washinze ihame ryo gukunda, kwiyambaza no kwiyegurira Bikira Mariya. Kwiyegurira Bikira Mariya, ni ukwumvira Kristu.
Ni nabyo Bikira Mariya yibukije i Fatima ubwo yabonekeraga abana batatu: « Kugira ngo irokore isi, Imana irifuza ko abayituye bose, biyambaza umutima wanjye utagira inenge». Icyo Papa Fransisiko adusaba, si ukuvuga isengesho ryo gutabaza Bikira Mariya gusa, ahubwo ni ukumuhungiraho, tukamubera abana, nk’uko Yezu yabidusabye ku musaraba.
Mu gihe abategeka isi barimo barushanwa, barata ibigango, bahiga ubugabo bwo kugaragaza imbaraga n’ububasha byabo, Papa we aradusaba gukoresha intwaro yo kwiyoroshya, tugapfukama, tugatabaza Umushoborabyose. Imbere y’isi yose, Papa aradusaba guhamya ko inzira y’ubwiyoroshye dutozwa n’umubyeyi Bikira Mariya, ari yo nzira y’amahoro.
Natwe turabibona neza. Ni iki gitera umwiryane, imidugararo, intambara, ubuhakanyi, bikurura ibyago byose ? Ni uko abantu bagiye kure y’Imana, bakayitera umugongo, imitima yabo ikuzuramo ukwikuza, ukwikunda, inzangano, kwironda n’ibindi. Mu kuduhamagarira kwegurira isi umutima utagira inenge wa Bikira Mariya, Papa araturangira intsinzi y’ibyago twikururira. Aradusaba guhindura imitima. Papa aradusaba kuranganira umutima utagira inenge wa Bikira Mariya. Koko rero, kureba Bikira Mariya, kurangamira ubwiza bw’umutima we, bitwumvisha ko intsinzi y’ibyago turimo, byatewe n’ububi bw’umutima wa muntu, ari ugutora umuco wo kurangwa n’imigenzo myiza ye : kwicisha bugufi, kwumvira Imana kuruta byose, urukundo, amahoro.
« Nyuma y’ibyo byose, umutima wanjye utagira inenge uzatsinda !»
Ivanjiri ya Kristu, idutangariza Inkuru Nziza ko nyuma y’ibyago n’urupfu, hari umutsindo: « Umwana w’umuntu agomba kubabara, agacibwa n’abakuru b’umuryango, n’abatware b’abaherezabitmbo n’abigishamategeko, akicwa kandi akazuka ku munsi wa gatatu » ( Lk 9, 22). Imana ni Yo iyobora amateka y’isi. Niyo mpamvu mu gusoza isengesho ryo kwegurira isi umutima utagira inenge wa Bikira Mariya, Papa agira ati: « Hosha intambara, uturonkere amahoro». Umubyeyi Bikira Mariya yari yarabitangaje ubwo yabonekeraga abana b’i Fatima ati: « Nyuma y’ibyo byose, umutima wanjye utagira inenge, uzatsinda ».
Mu gusoza iyi nyigisho, ndagira ngo twiyumviishe neza icyo iryo sezerano ry’umutsindo rivuga. Icya mbere, ni ukudutangariza Inkuru Nziza y’amizero. Bikira Mariya ni umubyeyi w’amizero yacu mahire. Ni We ubyarira isi Umutabazi. Intsinzi yaturutse kuri uwo Mwari Muziranenge. Nk’uko igitabo cy’Ibyahishuwe kibitubwira, Bikira Mariya ni ikimenyetso gikomeye cyagararagaye mu ijuru : « Yari umugore wisesuye izuba, ukwezi kuri munsi y’ibirenge bye, naho ku mutwe atamirije ikamba ry’inyenyeri cumi n’ebyiri» ( Ibyah. 12, 1). Icyo gitabo cy’Ibyahishuwe kivuga n’ikindi kimenyetso nacyo cyagararagaye: « Ikiyoka nyamunini, gitukura nk’umuriro, umurizo wacyo usakuma igice cya gatatu cy’inyenyeri , uzihananturira ku isi » ( Ibyah. 12, 3).
Papa aradusaba kutarangamira icyo kimenyetso kibi «Ikiyoka nyamunini», ahubwo kurangamira ikimenyetso cy’ineza, kitwegereza impuhwe z’Imana, zo zonyine zishobora kudutsindira ibyago. Papa aradusaba kwakira iwacu Bikira Mariya nka Yohani. Icya kabiri twumva muri iri sezerano ry’umutisndo, ni uruhare rwacu. Umutima wa Bikira Mariya uzatsinda, nitwemera kumuhindukirira, abatuye isi yacu twese, tugahinduka abana be, tugatora umuco we, imitima yacu igatora imigenzo myiza ye.
Mu isengesho ryo kwegurira isi yose umutima utagira inenge wa Bikira Mariya, Papa Fransisiko yateguriye abakristu twese, atakambira umubyeyi Bikira Mariya, amwereka ibyago twikururiye bitewe n’ibyaha: « Twataye inzira y’amahoro. Twateye Imana umugongo. Twataye amizero, ibyishimo byarayoyotse, ubuvandimwe bwarakendereye». Iki gikorwa, Papa arifuza ko twagikorana umutima wicuza.
Kwiyegurira Bikira Mariya ntibigarukira ku kuvuga isengesho gusa. Kwiyegurira Bikira Mariya bihinduka intsinzi y’ibyago nk’ibi bitwugarije, iyo duhinduye imitima. Papa Benedigito, igihe yari akiri Karidinali, ahereye ku byo Bikira Mariya yavuze i Fatima, yagize ati : « Kwiyambaza umutima utagira inenge wa Bikira Mariya, ni uburyo bwo kwegera uwo mutima no kwitoza kumera nk’uwo mutima waranzwe no kwemera icyo Imana itegeka, maze uko kwumvira kukaba ari ko kugenga imibereho ya muntu ». Akongera ahamya ko, uko kuba umwana wa Bikira Mariya, ari intwaro iruta izindi ntwaro zose : « Umutima ukingukiye Imana, uhora urangamiye Imana bikawutera guhorana isuku, ufite imbaraga zisumba iz’imbunda n’izindi ntwaro zose. Ijambo ry’ukumvira kwa Bikira Mariya ryahinduye amateka y’isi ».
Mubyeyi w’impuhwe z’Imana,
Wowe Nyenyeri yo mu rukerera,
Turinde umuhengeri w’intambara.
Wowe Bushyinguro bw’Isezerano Rishya,
tumurikire mu nzira y’amahoro.
Wowe Rebero ry’ubutungane,
dutoze imigenzo ituma abatuye isi bose
barangwa n’amahoro n’ubwumvikane.
Umutima wawe utagira inenge, duhungiyemo twizeye,
Nucubye ubukana bw’icyago cy’intambara n’inabi mu bantu.
Turinde intambara n’ibitwaro bya kirumbuzi.
Mwamikazi wa Rozari, byutsa mu mitima yacu
inyota yo gusenga no gukundana.
Amen.
Bikorewe i Cyangugu, ku wa 24 Werurwe 2022
+Edouard SINAYOBYE
Umwepiskopi wa Diyosezi ya Cyangugu